Posts

Showing posts from March, 2020

IMINSI 40 Y'UBUZIMA BUFITE INTEGO, UMUNSI WA 37,'KUGEZA KU BANDI UBUTUMWA BWIZA BW'UBUZIMA BWAWE'

Image
IRIBURIRO  Hashize iminsi ibiri nsomye inkuru y'abangana bo mu Butaliyani bari abahakanyi batemera ko  Imana ibaho. Aba baganga bizeye kandi bemera Imana binyuze mu buzima bw'umupasitori uheruka kwitaba Imana azize iki cyorezo cya Koronavirusi. Mu gihe aba baganga babonaga ubumenyi bwabo butakibashije gukiza abantu kuko buri munsi abantu bapfaga ari benshi, haje umupasitori nawe urwaye ariko batungurwa no kubona no mu burwayi bwe avuga ubutumwa bwiza, asengera abandi barwayi, agahumuriza abihembye. Kubona ubuzima bw'uwo mukozi w'Imana wari urembye ariko agakomeza kwizera Imana no gufasha abandi byatumye abo baganga bahitamo kwisunga Imana itanga bene ayo mahoro no mu gihe ibintu bikomeye. Ubuzima bw'uyu mupasitori bwavuze ubutumwa kuko bwatumye abishingikirizaga ku bumenyi bwabo  babona ko Imana iriho. Abaganga nyuma yo kwizera Imana, bahamya ko nubwo uwo mupasitori yapfuye azize COVI-19 ko igihe gito bamubonye mu bitaro cyatumye nabo bahinduka bemera Imana...

IMINSI 40 Y'UBUZIMA BUFITE INTEGO, UMUNSI WA 36,'WAREMEWE KUJYANA UBUTUMWA'

Image
IRIBURIRO  "Kandi ubu butumwa bwiza bw'ubwami buzigishwa mu isi yose, ngo bube ubuhamya bwo guhamiriza amahanga yose, ni bwo imperuka izaherako ize" (Matayo 24:14). Kuva iki cyorezo cya koronavirusi gitangiye gukwira hirya no hino ku isi, byinshi byaravuzwe n'ubu biravugwa cyanecyane kubirebana n'imperuka. Kuri bamwe isi irarangiye iri ni iherezo, imperuka. Ariko Yesu avuga ibimenyetso bizaranga imperuka ntabwo yavuze ibyorezo gusa ahubwo yavuze ko ubutumwa bwiza bukwiye kubanza kubwirizwa mu isi hose imperuka ikabona kuza. Uyu munsi muri gahunda yo gusoma igitabo cy'Ubuzima Bufite Intego, turasoma icyigisho cya 36 kivuga ngo, 'WAREMEWE KUJYANA UBUTUMWA.'  WAREMEWE KUJYANA UBUTUMWA Uyu munsi dutangiye intego ya gatanu ariyo yanyuma dusanga muri iki gitabo cy'ubuzima bufite intego ivuga ngo "WAREMEWE UMUHAMAGARO." Mugusoza iki gitabo tuzafata umwanya wo kureba mu incamake izi ntego 5 z'ubuzima bwacu aha ku isi. Uyu munsi...

IMINSI 40 Y'UBUZIMA BUFITE INTEGO, UMUNSI WA 35, 'IMBARAGA Z'IMANA MU INTEGE NKE ZAWE.

Image
IRIBURIRO Uyu mugani [Yesu] yawuciriye abiyiringiye ubwabo ko bakiranuka, bagahinyura abandi bose. 10 Ati “Abantu babiri bazamutse bajya mu rusengero gusenga, umwe yari Umufarisayo undi, ari umukoresha w'ikoro.11“Umufarisayo arahagarara, asengera mu mutima we ati ‘Mana, ndagushimiye yuko ntameze nk'abandi b'abanyazi n'abakiranirwa n'abasambanyi, cyangwa ndetse n'uyu mukoresha w'ikoro. 12Mu minsi irindwi hose niyiriza ubusa kabiri, ntanga kimwe mu icumi mu byo nungutse byose.’ 13“Naho uwo mukoresha w'ikoro ahagarara kure, ntiyahangara no kūbura amaso ngo arebe mu ijuru, ahubwo yikubita mu gituza ati ‘Mana, mbabarira kuko ndi umunyabyaha.’ 14 Ndababwira yuko uwo muntu yamanutse ajya iwe, ari we utsindishirijwe kuruta wa wundi, kuko uwishyira hejuru azacishwa bugufi, ariko uwicisha bugufi azashyirwa hejuru.” (Luka 18:9-14). Uyu munsi muri gahunda yo gusoma igitabo cy'Ubuzima Bufite Intego, turasoma icyigisho cya 35 "IMBARAGA Z'IMANA MU ...

IMINSI 40 Y'UBUZIMA BUFITE INTEGO, UMUNSI WA 34,'GUTEKEREZA NK'UMUGARAGU'

Image
IRIBURIRO  "Iyo Yesu ari umwami wawe, amafaranga aragukorera, iyo amafaranga ari yo mwami wawe, uhinduka umugaragu wayo." Ibi Rick Warren avuga bya dufasha kumva neza impamvu Yesu avuga ngo " Ntabwo wabasha gukorera Imana n'ubutunzi." Ntabwo Yesu avuga ngo " Nti wabasha gukorera Imana na Satani," oya, avuga ubutunzi nk'ubwami bwa satani. Mu nyigisho Yesu yigishije yavuze ku mafaranga kuruta uko yavuze ku Ijuru. Ubutunzi bufite imbaraga zo guhindura abantu abacakara b'ibintu. Ugasanga abantu aho kuba abakoresha amafaranga cyangwa ibintu ahubwo amafaranga niyo ari kuba koresha.  Uyu munsi mu gusoma igitabo cy'Ubuzima Bufite Intego, turasoma icyigisho kivuga, 'GUTEKEREZA NK'UMUGARAGU.' GUTEKEREZA NK'UMUGARAGU Rick Warren ati "gukorera Imana bitangirira mu bitekerezo. Kuba umugaragu bisaba guhinduka mu bitekerezo, bigasaba guhinduka mu buryo ubona ibintu. Imana iteka ireba ikidutera gukora ibyo dukora kurut...

IMINSI 40 Y'UBUZIMA BUFITE INTEGO, UMUNSI WA 33,' IMIKORERE Y'ABAGARAGU NYAKURI'

Image
IRIBURIRO Umufilozofe w'Umufaransa witwa Descartes yaravuze ngo "je pense, donc je suis" bivu ngo " ndatekereza ubwo ndi ho." Abanyafurika bo muri filozofiya yabo izwi nk'Ubuntu bo baravuga ngo " I am because you are." Bivuze ngo "ndiho kuko uriho." Abanyarwanda bo ngo " Nta mugabo umwe." Kandi ngo "abantu ni magirirane." Descartes ubwo yavugaga filozofi ye, yari ashyize imbere ugutekereza ku kintu cyose mbere yo kucyemera. Ariko kuuva mu kinyajana cya 18 isi yaje kugenda ifata Filozofi ye iyishyira mu mibereho ya buri munsi, kugeza aho umuntu asigara yirebaho gusa. Ubu turi mu kinyajana " NJYE", "BYA NJYE", UBURENGANZIRA BWANJYE" bishyizwe imbere. Umuntu agenda yibagirwa ko agirwa n'abandi, akishyira imbere, hejuru, ku buryo biri kutuzanira amakimbirane ahoraho mu muryango no mu zindi nzego zose z'imibereho, imiyoborere, ubukungu n'iyobokamana.  Uyu munsi mu gusoma igitabo...

IMINSI 40 Y’UBUZIMA BUFITA INTEGO, UMUNSI WA 32, ‘GUKORESHA IBYO IMANA YA GUHAYE’

Image
IRIBURIRO “Haracyar’impamvu yo gushima nubwo bimeze bityo ukwiye gushima. Hari benshi bifuza kumera nka we, hari benshi bifuza kugera aho ugeze. Shima Shima, Shima Shima Imana” Iki ni igitero cy’indirimbo   nanditse nshaka guha ubutumwa abakristo bahorana amaganya no kwifuza kumera nk’abandi. Akenshi usanga abantu tureba imbere tukabona abadusize, abo twifuza kumera nk'abo, ariko tukiregagiza ko hari abandi benshi bari inyuma baba bifuza kugera ho tugeze. Uyu munsi muri gahunda yo gusoma igitabo cy’Ubuzima Bufite Intego,turasoma icyigisho kivuga ngo “GUKORESHA IBYO IMANA YA GUHAYE.’   GUKORESHA IBYO IMANA YA GUHAYE Buri muntu afite ibyo Imana yamuhaye nk’impano kugirango abikoreshe ku murimo wayo. Umugani Yesu yavuze wa bagaragu batatu bahawe Italanto ngo bazigenzure, werekana neza ko Imana iha buri wese; bityo gukoresha ibyo twahawe akaba ari twe bireba. Umugaragu wanze gukoresha Italanto yari yahawe yabitewe no kureba kuri shebuja, uko ateye, kamere ye, bity...

IMINSI 40 Y'UBUZIMAN BUFITE INTEGO, UMUNSI WA 31, 'GUSOBANUKIRWA IMITERERE YAWE'

Image
IRIBURIRO  Ubwo iki cyorezo cya Koronavirusi cyatumaga kwitabira imikino kw'abafana biba bihagaritswe, ekipe ya Rayon Sport yasabye abafana bayo gutanga inkunga yo gufasha ikipe yabo. Ibinyamakuru byatangiye kugenda byerekana uko abantu bari gutera inkunga iyi ekipe, kandi wumvaga ko nta kibazo abantu bari kubigiraho. Ariko ubwo umuyobozi w'Itorero rya ADEPR yatangaza gahunda yo gusenga akongeraho n'uburyo Abakristo bakwiye gutura, byo byabaye ikibazo. Muri iki gitondo nzindutse ndi gusoma inkuru muri Newtimes ivuga ngo "Members of Gisenyi Bridge Church of the Nazarene have raised Rwf 1.2 million to support the most vulnerable members of the society during the partial lockdown the country is undergoing to contain the spread of coronavirus." Ushyize mu Kinyarwanda " Abayoboke b'Itorero Bridge ry'Abanazare ku Gisenyi, bakusanyije milion ni bihumbi manganabiri yo gufasha abatishoboye mu muryango mugari muri iki gihe imirimo mwinshi ibaye ihagaz...

IMINSI 40 Y'UBUZIMA BUFITE INTEGO, UMUNSI WA 30,'TWAREMWE MU BURYO BUTUMA DUKORERA IMANA'

Image
IRIBURIRO Abantu mwize mu ishuri ry'icyumweru (Sunday School) mushobora kuba mwararirimbye iyi ndirimbo ivuga ngo:" Imana yampaye byose ngo njye nyikorera neza. Amaso kureb'imirimo y'Imana, amatwi yo kumva Ijambo ry'Imana, umunwa wo kuvuga Ijambo ry'Imana, amaboko yo gukor'umurimo w'Imana, amaguru yo kugenda mu nzira y'Imana." Kuko ari indirimbo benshi twaririmbaga dukora ibimenyetso bihura nibyo tuvuga, benshi mushobora kuba muyibuka. Uyu munsi mu gusoma igitabo cy'Ubuzima Bufite Intego, turasoma icyigisho kivuga ngo,"TWAREMWE MU BURYO BUTUMA DUKORERA IMANA."  TWAREMWE MU BURYO BUTUMA DUKORERA IMANA  Ejo hashize twabonye ko gukorera Imana ari ukubasha gukorera abandi tubikuye ku mutima kandi tubikoranye urukundo rutagamije inyungu. Ikindi ni uko gukorera Imana ari umuhamagaro w'umukristo wese. Nk'uko indirimbo ntangiye mvuga ibigaragaza, Umuremyi wa byose yaduhaye byose bituma dukora umurimo we. Bivuze ko...

IMINSI 40 Y'UBUZIMA BUFITE INTEGO, UMUNSI WA 29, 'KWEMERA UMURIMO WAWE'

Image
IRIBURIRO  Umuhamagaro wo gukorera Imana nk'umupasitori ntiwigeze uba mubyo nifuzaga. Ariko kubera kuba umuyobozi w'amakorari, abanyeshuri b'abaporotesitanti mu mashuri y'isumbuye, umuyobozi w'urubyiruko mu itorero, abantu banyitaga pasiteri ntaraba we. Akenshi nahitaga nsubiza ko ntari pasiteri kandi ko ntifuza kuzaba we. Hari na banyitaga 'Mukozi w'Imana,' igisubizo kikaba guhita mbabwira ko ntari pasiteri. Babaga bavuze 'umukozi w'Imana," njye nkumva ko umukozi w'Imana ari pasiteri. Kuko umuntu asiga ikimwirukaho ariko adasika ikimyirukamo, nahunze umuhamagaro ariko wo uramfata. Uyu munsi muri gahunda yo gusoma Igitabo cy'Ubuzima Bufite Intego, turasoma icyigisho kivuga ngo " KWEMERA UMURIMO WAWE."  KWEMERA UMURIMO WAWE Ubu dutangiye intego ya kane ivuga ngo "WAREMEWE GUKORERA IMANA."  Bivuze ko mu byo njye nawe tubereyeho aha ku isi, harimo gukorera Imana. Waba wumva gukorera Imana nk'uko ...

IMINSI 40 Y'UBUZIMA BUFITE INTEGO, UMUNSI WA 28, 'BISABA IGIHE' KORONA VIRUSI IFITE IGIHE CYAYO TUREKE GUKUKA IMITIMA

Image
IRIBURIRO Ejo hashize ku mugoroba ubwo twaganiraga n'abakozi b'Imana tuvuga kuri iki cyorezo cya Korona Virusi, nibwo twavuze ko urebye uko bihagaze ibyumweru bibiri twari dufite byo kwirinda guterana turi abantu benshi ko biziyongera. Mu minota mike nibwo twabonye itangazo rya minisitiri w'Intebe rivuga ko ibikorwa bitandukanye bindi nabyo bifunzwe, ko dusabwa ku guma mu ingo twirinda ingendo zitari ngombwa mu gihe cy'ibyumweru bibiri bishobora kwongerwa.Uyu munsi mu gusoma Igitabo cy'Ubuzima Bufite Intego, turasoma icy'igisho kivuga ngo "BISABA IGIHE." Kumutwe hajuru no ngeyeho ko Korona Virusi ifite igihe cyayo, kuko nshaka guhuza iki cy'igisho cya none n'ibihe turimo.  BISABA IGIHE  Rick Warren yandika iki cyigisho yavugaga ko gukura ngo tugere ku kigero cya Kristo bisaba igihe kinini harimo no kunyura mu byiza n'ibibi. Ntabwo twizera Yesu ngo duhite tugera ku kigero cye, ahubwo bifata igihe ngo tugere ku kigero cya Kri...

YOHANA KU KIRWA CY’I PATIMO: Gusenga Imana ku kirwa cya Korona Virusi (Ibyahishuwe 1: 9-11).

Image
IRIBURIRO Intumwa za Yesu zagiye zirenganywa kubera kuvuga ubutumw bwiza. Yohana nawe yararenganijwe kubera ubutumwa bwiza agera aho ashyirwa mu kato ku kirwa cy’i Patimo. Mugihe yari kure yabantu, azengurutswe n’inyanja, ari ahantu wenyine Yohana yitwaye ate? Yarigunze? Cyangwa yakomeje kugira ubusabane n’Imana? Muri iki gihe aho kubera Korona Virusi Abakristo dusabwa guteranira mu ingo zacu, reka turebe uko Yohana yitwaye.  Yohana ku kirwa wenyine 9 Jyewe Yohana, mwene So musangiye amakuba n'ubwami no kwihangana biri muri Yesu, nari ku kirwa cyitwa Patimo bampōra ijambo ry'Imana no guhamya kwa Yesu.  10 Ku munsi w'Umwami wacu nari ndi mu Mwuka, inyuma yanjye numva ijwi rirenga nk'iry'impanda  11 rivuga riti “Icyo ubona ucyandike mu gitabo, ucyoherereze amatorero arindwi ari muri Efeso n'i Simuruna, n'i Perugamo n'i Tuwatira n'i Sarudi, n'i Filadelifiya n'i Lawodikiya.” (Ibyahishuwe 1:9-11) Yohana atangira agaragaza ko ya...

IMINSI 40 Y'UBUZIMA BUFITE INTEGO, UMUNSI WA 27, 'KUNESHA IBISHUKO'

Image
IRIBURIRO  Umugabo n'umugore bahoranaga amakimbirane baje gufata umwanzuro wo kugana umujyanama kugirango abafashe gukemura amakimbirane. Umujyanama nyuma yo kubatega amatwi baterana amagambo buri wese ashaka kwerekana umunyamakosa, yabasabye gutuza maze arababwira ati" ngiye kubasaba ikintu kimwe kandi mu kinyemerere nabo bati 'icyatuma tugira amahoro turagikora.' Mu bigaragara ndabona buri wese azi ibibi bya mugenzi we byinshi, noneho ngiye guha buri wese igitabo azajya yandikamo ibyiza bya mugenzi we, tuzajya duhura rimwe mu cyumweru buri wese adusomere ibyiza yabonye kuri mugenzi we muri icyo cyumweru." Umugabo nu mugore batashye bumva ibyo basabwe bitakemura ikibazo cyabo ariko kuko bishyuye uwo mujyanama kandi gutandukana nabyo buri wese yumva atabyifuza, batangiye gukora ibyo babwiwe nko kwikiza uwo mujyanama. Ariko ukwezi kwarangiye umugabo n'umugore ba banye neza kuko bari bamaze kubona ko ibyiza buri umwe afite biruta ibibi undi yabonaga. Uyu ...

IMINSI 40 Y'UBUZIMA BUFITE INTEGO, UMUNSI WA 26, 'GUKURA KUBWO KUNYURA MU BISHUKO'

Image
IRIBURIRO  Hari inkuru tujya twumva rimwe na rimwe ziba ari ukuri cyangwa abantu bazihimbye. Umunsi umwe ngo umuntu yatoraguye igikapu kirimo amafaranga umuzungu yari ataye ahantu. Utoye icyo gikapu amwirukaho arakimuha ati dore utaye igikapu cyawe. Ngo uwo muzungu amaze gupfundura akabona ko amafaranga yari yuzuye muri icyo gikapu arimo yose, yabwiye ukizanye ko nta bwenge agira yewe ko atazakira, kuko agaruye ayo mafaranga. Uyu munsi wa 26, wo gusoma igitabo cy'ubuzima bufite intego, turasoma icyigisho kivuga "GUKURA KUBWO KUNYURA MU BISHUKO."  GUKURA KUBWO KUNYURA MU BISHUKO  Rick Warren atangira agira ati, "Buri gishuko ni umwanya uba uhawe wo guhitamo gukora neza." Arakomeza akagaragaza ko "Nubwo ibishuko  ariyo ntwaro ya mbere ya Satani yo kukugirira nabi, Imana yo iba ishaka kubikoresha kugira ngo igutere gukura." Mu inkuru natangiye mvuga harimo intwaro ya Satani yo gushaka kukumvisha ko udakwiye kugira neza, ko udakwiye gusubiza...

UBUZIMA BUFITE INTEGO NA KORONA VIRUSI, UMUNSI WA 25, 'GUHINDURWA N'AMAKUBA'

Image
IRIBURIRO  Ejo hashize umukobwa wanjye ufite imyaka itatu, yabwiye mama we ati " mama reka tujye ku ishuri maze nkore ikizamini vuba ubundi duhite tugaruka ntabwo coronavirus iradufata." Iminsi mike amaze atajya ku ishuri arumva ari myinshi ku buryo aramutse agiyeyo agakora ikizamini vuba vuba Korona Virusi ntabwo ya mufata. Abana bato nabo bari kubona ko  iki cyorezo cyoretse isi, uranyura kubana bakina ukumva amakuru atandukanye bavuga kuri korona virusi. Kimwe nk'abakuze, no mu bana urumva harimo abavuga ibihuha bitandukanye, byumvikana ko baba babikuye ku bakuze, cyangwa muri bagenzi ababo. Hirya no hino ku isi ibihuha biriho nibyo biteye ubwoba cyane kuko amakuru ari gucacana mu bantu usanga aba arimo n'ibinyoma byinshi kuri iki cyorezo.  Abahanuzi bo nuwari warasinziriye mubyaha  yakangutse ahanura kuri korona virusi. Hari nibyo wumva bivugwa mu izina ry'ubuhanuzi kuri Korona Virusi ugahita wumva ko uwo uvuga atazi Imana n'ijambo ryayo twahawe (...