IMINSI 40 Y'UBUZIMA BUFITE INTEGO, UMUNSI WA 29, 'KWEMERA UMURIMO WAWE'
IRIBURIRO
Umuhamagaro wo gukorera Imana nk'umupasitori ntiwigeze uba mubyo nifuzaga. Ariko kubera kuba umuyobozi w'amakorari, abanyeshuri b'abaporotesitanti mu mashuri y'isumbuye, umuyobozi w'urubyiruko mu itorero, abantu banyitaga pasiteri ntaraba we. Akenshi nahitaga nsubiza ko ntari pasiteri kandi ko ntifuza kuzaba we. Hari na banyitaga 'Mukozi w'Imana,' igisubizo kikaba guhita mbabwira ko ntari pasiteri. Babaga bavuze 'umukozi w'Imana," njye nkumva ko umukozi w'Imana ari pasiteri. Kuko umuntu asiga ikimwirukaho ariko adasika ikimyirukamo, nahunze umuhamagaro ariko wo uramfata. Uyu munsi muri gahunda yo gusoma Igitabo cy'Ubuzima Bufite Intego, turasoma icyigisho kivuga ngo " KWEMERA UMURIMO WAWE."
KWEMERA UMURIMO WAWE
Ubu dutangiye intego ya kane ivuga ngo "WAREMEWE GUKORERA IMANA." Bivuze ko mu byo njye nawe tubereyeho aha ku isi, harimo gukorera Imana. Waba wumva gukorera Imana nk'uko najye na byumvaga kera, ukaba uziko 'gukorera Imana ari umurimo w'abapasitori, abapadiri n'abandi bihaye Imana.' Isoma rya mbere ry'iyi ntego ya kane ritwigisha ko dukwiye kwemera umurimo wacu. Umurimo wawe na njye uvugwa aha, ni ugukorera Imana. Gukorera Imana ni ugukorera abandi, kugira abo ugira icyo umarira. Ibi byerekana neza ko buri mukristo ari umukozi w'Imana, kuko asabwa gukorera abandi. Ku bakristo gukorera abandi ntabwo ari ibyo dukora igihe dufite umwanya, ahubwo ni itegeko.Yesu ubwe yatanze urugero ubwo yazaga akadukorera kandi tukira abanyabyaha. Ese Yesu ya dukoreye iki? Yaratwitangiye ku musaraba, yewe yageze aho yoza ibirenge by'abigishwa nk'ikimenyetso ko atazanywe no gukorerwa ahubwo yaje gukorera abandi. Umurimo jye nawe tuzamurika imbere y'Imana, si uguhanura, kuvuga mu indimi, kubwiriza, oya, ibi ni byiza, ariko niba bidafite imirimo bibaye ipfabusa. Nta muntu numwe wakiriye Yesu Kristo nk'Umwami n'Umukiza udakwiye kuba umukozi w'Imana. Buri wese afite umurimo Imana yamuhamagariye gukora aho asengera. None wowe ukora iki? Aho nturi umusabirizi gusa? ntubereyeho kuvuga ngo ntacyo Itorero rimariye? Wowe se uri iki? Itorero ni abantu, bityo iyo utagira icyo ukorera abandi niwowe uba utuma Itorero ritagira icyo rikora. Rick Warren we ati, abantu benshi bajya mu Itorero bakurikiye aho bashobora kugira icyo bakora ku bukene bwabo, ariko ni bake bajya mu Itorero bavuga bati tugiye gukorera abandi. Abantu akenshi twifuza gukorerwa, gufashwa, yewe tukitwaza ko turi abakene, ko ntacyo dufite. Ariko mu bukene bwacu hari abo twakorera, abo twafasha, muri bike dufite iyo tubisangiye na bandi niho Imana ihera iduha imigisha.
Ibihe turimo benshi bari guhaha byinshi ngo babike mu rugo kubera iki cyorezo cya Korona Virusi. Ariko reka twibuke ko dukwiye gusangira na bandi. Hari abaryaga iri uko bavuye guca incuro, none ubu nti bari gukora abo tubazirikane tugira icyo tubaha atari ugusenga gusa. Nturye ngo wibagirwe ko hari uwo muturanye, musengana we ushobora kuba yabuze icyo kurya. Iki ni cyo gihe cyo gukorera Imana nk'Abakristo, tugaragaza kwitanga ngo begenzi bacu nabo babone icyo kurya.
Ingingo yo kuzirikana: Gukorera abandi si amahitamo.
Umurongo wo gufata mu mutwe: "Kuko turi abo yaremye, ituremeye imirimo myiza muri Kristo Yesu, iyo Imana yiteguriye kera ngo tuyigenderamo." Abefeso 2:10a (NIV)
Ikibazo cyo gutekerezaho: Ni iki kimfata kikambuza kwitaba ijwi ry'Imana rimpamagarira kuyikorera?
Umunsi mwiza wo gukorera abandi tugira icyo tubafashisha
Pasiteri Kubwimana Joel
Comments
Post a Comment