IMINSI 40 Y’UBUZIMA BUFITA INTEGO, UMUNSI WA 32, ‘GUKORESHA IBYO IMANA YA GUHAYE’
IRIBURIRO
“Haracyar’impamvu yo gushima
nubwo bimeze bityo ukwiye gushima. Hari benshi bifuza kumera nka we, hari benshi
bifuza kugera aho ugeze. Shima Shima, Shima Shima Imana” Iki ni igitero cy’indirimbo nanditse nshaka guha ubutumwa abakristo bahorana
amaganya no kwifuza kumera nk’abandi. Akenshi usanga abantu tureba imbere tukabona abadusize, abo twifuza kumera nk'abo, ariko tukiregagiza ko hari abandi benshi bari inyuma baba bifuza kugera ho tugeze. Uyu munsi muri gahunda yo gusoma igitabo
cy’Ubuzima Bufite Intego,turasoma icyigisho kivuga ngo “GUKORESHA IBYO IMANA YA
GUHAYE.’
GUKORESHA IBYO IMANA YA GUHAYE
Buri muntu afite ibyo Imana
yamuhaye nk’impano kugirango abikoreshe ku murimo wayo. Umugani Yesu yavuze wa
bagaragu batatu bahawe Italanto ngo bazigenzure, werekana neza ko Imana iha
buri wese; bityo gukoresha ibyo twahawe akaba ari twe bireba. Umugaragu wanze
gukoresha Italanto yari yahawe yabitewe no kureba kuri shebuja, uko ateye,
kamere ye, bityo nti yakoresha italanto yahawe. Ikibazo ni uko byarangiye
yatswe iyo talanto yewe ajugunywa hanze. Rick Warren agaragaza ko Satani
atega abantu ngo badakoresha ibyo Imana yabahaye akoresheje inzira ebyiri:
Iyambere ni uku kwereka ko hari abafite ubushobozi wowe udafite, hari
abakurusha ubwenge, ubutunzi n’ibindi bityo ugatinya kugira icyo ukora. Ubundi
buryo agutegamo ni ukukwereka ko hari abo urusha ubushobozi, ubwenge, gukora
neza n’ibindi bityo ukagwa mu kwishyira hejuru. Icyo dusabwa ni ukumenya ko
uko turi kose, aho turi hose, uko bimeze kose, abo turi kumwe nabo bose n'ubushobozi bafite bwose, hari
ibyo Imana yaduhaye kandi twakoresha neza mu murimo wayo tutabanje
kwigereranya. Indirimbo nahereyeho mvuga, na yanditse bitewe nuko nari maze
iminsi numva kwigereranya no kwisuzugura gukabije mu bakristo. Ugasanga umuntu
ahora avuga ngo jye ndi umukene ntacyo nakora, runaka w’umukire azabikore.
Nkunze kuvuga ko ubukene dukwiye kugira ari ubwo mu mutima, gukenera Ijambo ry’Imana.
Naho ubundi buri muntu wamenye uwo ari we muri Kristo azi neza ko ari umutunzi,
kuko afite impano zitandukanye Imana yamuhaye, ariko impano ikomeye akaba ari
ubuzima. Kuba uriho bivuze ko uri umukire, bityo ukwiye gukoresha amaboko,
ubwenge, ubumenyi, imbaraga, ubutunzi bwinshi cyangwa buke, ukora umurimo w’Imana.
Ibuka ko intego ya kane y’ubuzima turi kwiga ivuga ko “WAREMEWE GUKORERA
IMANA.” Kugirango ubashe gukorera Imana neza, nicyo cyatumye Imana iguhe ibyo
ufite byose. Ibyo utunze nawe ubwawe biva ku Mana, bityo ukwiye kubikoreshereza
Imana, kuko hari igihe iza kubaza uko wa koresheje ibyo yaguhaye uri mu isi.
Zirikana ko ubuzima tubaho aha ku isi ari ubw’igihe gito, tumara twitoza ubuzima
tuzabamo iteka mu ijuru. Ibaze niba ibyo ukora bizatuma uba nka ba bagaragu
shebuja ya shimye cyangwa nawe uzaba wa mugaragu mubi watabye Italanto yahawe.
Reka gutaba ibyo Imana yaguhaye ahubwo bikoreshe ku murimo wayo.
Ingingo yo kuzirikana: Imana ikwiye guhabwa ibyiza biruta ibindi.
Umurongo wo gufata mu mutwe: “Ujye
ugira umwete wo kwishyira Imana nk’ushimwa, umukozi udakwiye kugira ipfunwe,
ukwiriranya neza ijambo ry’ukuri.” 2 Timoteyo 2:15(NIV).
Ikibazo cyo gutekerezaho: Nakora iki ngo nkoreshe neza ibyo Imana
yampaye?
Umunsi mwiza wo gukoresha ibyo
Imana yaduhaye
Pasiteri Kubwimana Joel
Comments
Post a Comment