YOHANA KU KIRWA CY’I PATIMO: Gusenga Imana ku kirwa cya Korona Virusi (Ibyahishuwe 1: 9-11).
IRIBURIRO
Intumwa za Yesu zagiye
zirenganywa kubera kuvuga ubutumw bwiza. Yohana nawe yararenganijwe kubera
ubutumwa bwiza agera aho ashyirwa mu kato ku kirwa cy’i Patimo. Mugihe yari
kure yabantu, azengurutswe n’inyanja, ari ahantu wenyine Yohana yitwaye ate?
Yarigunze? Cyangwa yakomeje kugira ubusabane n’Imana? Muri iki gihe aho kubera
Korona Virusi Abakristo dusabwa guteranira mu ingo zacu, reka turebe uko Yohana
yitwaye.
9Jyewe
Yohana, mwene So musangiye amakuba n'ubwami no kwihangana biri muri Yesu, nari
ku kirwa cyitwa Patimo bampōra ijambo ry'Imana no guhamya kwa Yesu. 10Ku
munsi w'Umwami wacu nari ndi mu Mwuka, inyuma yanjye numva ijwi rirenga
nk'iry'impanda 11rivuga
riti “Icyo ubona ucyandike mu gitabo, ucyoherereze amatorero arindwi ari muri
Efeso n'i Simuruna, n'i Perugamo n'i Tuwatira n'i Sarudi, n'i Filadelifiya n'i
Lawodikiya.” (Ibyahishuwe 1:9-11)
Yohana atangira agaragaza ko yari ku
kirwa cy’i Patimo kandi ko atari ahari kubera gushaka kwihererana n’Imana.
Ntabwo yariyo kubera ibyo bamwe bita ubutuya muri iki gihe, ahubwo yariyo
kubera kurenganywa. Bivuze ko yari ku kirwa nk’igihano yahawe, badashaka ko
akomeza kuvuga ubutumwa bwiza. Yohana nubwo yari wenyine agaragaza ko hari icyo
yakoze ku munsi w’Umwami ariho kuwa
mbere w’iminsi irindwi (Kucyumweru). Ijambo umunsi w’Umwami rikoreshwa bavuga
umunsi Yesu yazutseho, ariho kuwa mbere w’iminsi irindwe twita ku cyumweru.
Buri wa mbere w’iminsi irindwi abizera bambere bateraniraga gusangira igaboro
ryera mu rwego rwo kwibuka gupfa no kuzuka kwa Yesu (Ibyakozwe n’Intumwa 20:7).
Yohana nk’umuntu wari umenyereye kubana
na bandi ku igaburo ryera no kuganira ku Ijambo ry’Imana, umunsi w’Umwami wage ari mu Mwuku wo gusenga, wo gukora ibyo asanzwe akora kuri uwo munsi
nubwo yari wenyine. Iyo avuga ngo nari mu Mwuka, abizera yandikiraga bo
bahitaga bumva umwuka yarimo uwo ariwe. Kuko umunsi w’Umwami wizihizwaga n’abizera
byari byoroshye kugirango bumve ko kuri uwo munsi Yohana yarimo asenga Imana. Akiri mu Mwuka wo gusabana n’Imana, Yohana
yumvise ijwi inyuma ye, rimuteguza ko hari ubutumwa agiye guhabwa ku girango
abugeze ku matorero arindwi yo muri Aziya. Kuba Imana iri ahantu kandi ikora
nibyo James Macdonald yita Manifest
presence. Ibi bivuze ko Imana itwigaragariza ko iri kumwe natwe
kandi ikora iyo tuzamura izina ryayo mukuramya kwacu, iyo dufitanye ubusabane
n’Imana. Aha nibyo turi kubona kuri Yohana, kuba mu Mwuka ku munsi w’Umwami
byatumye Imana imuvugisha imuha ubutumwa bw’Amatorero.
Twakwigira
iki kuri Yohana muri iki gihe duhejejwe mu ingo zacu na Korona Virusi?
Hari byinshi dushobora kwigira kuri
Yohana muri iki gihe ariko reka turebe bitatu byingenzi:
1. Umunsi wo gusenga ukwiye kubahirizwa aho waba uri
hose, uko byaba biri kose.
Kuba ku kirwa
byarashobokaga ko Yohana atamenya iminsi, amasaha, ariko bigaragara ko
yazirikanaga Umunsi w’Umwami cyane ku buryo atigeze ayoberwa ko wageze ngo ajye
mu Mwuka wo gusenga. Yari yarazirikanye ko adakwiye kwirengagiza gutera kwera.
Natwe kuba tudashobora guhurira mu insengero ngo dusengere hamwe nti bikwiye gukuraho
ko guterana kwera bikwiye kubaho, aho twaba turi hose, nuko bimeze kose. Ese
ibi bivuze iki? Bivuze kurenga ku mabwiriza tukajya mu insengero? Oya, ahubwo
bivuze ko nka Yohana aho turi twenyine dukwiye kujya mu Mwuka wo gusenga Imana,
nk’uko dusanzwe tubikora buri cyumweru turi hamwe na benedata mu Insegero cyangwa Kiliziya duteraniramo.
2. Ntabwo aho gusengera ari mu rusengero gusa, ahubwo
aho uri hose wasenga Imana
Nibyiza kugira aho dusengera, insengero/kiliziya zubatse neza. Ariko ubu iki nicyo gihe cyo gusobanukirwa neza impuguro Pawulo
yahaye Abakorinto ubwo yababwiraga ati “
mbese ntimuzi yuko imibiri yanyu ari insengero z’Umwuka Wera uri muri mwe, uwo mufite wavuye ku Mana?
Kandi ntimuri abanyu ngo mwigenge.” (1Abakorinto 6:19) Umubiri wawe,
umubiri wanjye nirwo rusengero Umwuka w’Imana abamo, bityo reka muri iki gihe
twere kwigenga ngo tureke gusenga, ngo ni uko tutagiye ku rusengero rw’ubatswe
n’amaboko yacu abana ba bantu. Oya, ahubwo kuko tugifite umubiri bisobanuye ko
dushobora gusenga aho turi mu ingo zacu. Nka Yohana benshi muri iki gihe ntabwo
dufite guterana na bagenzi bacu dusanzwe dusengana kubera iki cyorezo cya
korona Virusi. Itandukaniro na Yohana Patimo yacu ni ingo zacu turimo. Bivuze
ko twe tutari twenyine nka Yohana, ahubwo dufite abo tubana mu miryango yacu.
Reka dufate umwanya ku munsi w’Umwami wacu Yesu natwe dusenge kandi twizeye ko
Imana itwumva.
3. Gusenga Imana
ikumva si umubare w’abantu ahubwo ni umutima uramya Imana.
Yohana yari wenyi ku kirwa, aho atari
afite uburenganzira bwo guterana ngo asangire igaburo ryera, ijambo ry’Imana na
bandi bizera. Ariko tubona ko ku munsi w’Umwami yagiye mu Mwuka wo gusenga. Bivuze
ko atirengagije guterana kwera nubwo yari wenyine. Iki ni ikintu gikomeye
dukwiye ku mwigiraho, tukamenya ko gusenga Imana atari umubare w’abantu ahubwo
umuntu ufite umutima uramya Imana bivuze unezeza Imana. Umuntu ufite umutima wo gukora
ubushake bw’Imana aho ari hose iyo esenze Imana irumva. Nibyiza gusengana na
bandi, ariko iyo bibaye ko guterana bitabaho kubera impamvu zitadukanye urugero
iki cyorezo, reka Yohana atubere urugero rwiza rutwereka ko Imana yumva gusenga
ku muntu wese ititaye ku mubare w’abantu. Ushobora kuba uvuga uti, pasiteri
niwe wayoboraga amateraniro, runaka niwe wa sengaga, iki ni igihe cyo kumenya
ko nawe Imana yakumva. Isengesho Imana itumva n’iry’umunyabyaha, kandi
iteraniro itishimira n’irya banyabyaha. Twe nk’abizera Imana, dufite isezerano
ko igihe cyose dusenze Imana itwumva ititaye ku mubare wacu, cyangwa aho turi
ahubwo yitaye ku mutima uyicira bugufi kandi uyiramya.
Ejo kucyumweru ni umunsi w’Umwami, reka
nka Yohana tuzabe mu Mwuka wo gusenga.
Tuzaterane mu miryango yacu dusenge, kandi
Imana izumve gusenga kwacu maze iduhe ubutumwa bw’ Itorero ryayo muri iki gihe isi yugarijwe
ni ki cyorezo cya Korona Virusi. Yohana yari ku kirwa cy’I Patimo kubera
kurenganywa, twe turi mu ingo zacu kubera icyorezo, ikidahinduka ni Umwuka
w’Imana. Uko Imana yariri ejo n’uyumunsi ni ko iri, kugeragezwa nti bikwiye
kutubuza kuba mu Mumwuka wo gusenga Imana yo yaremye byose.
Mbifurije ihumure riva ku Mana, dukomeza kwizeraYesu.
Pasiteri Kubwimana Joel
Comments
Post a Comment