IMINSI 40 Y'UBUZIMA BUFITE INTEGO, UMUNSI WA 37,'KUGEZA KU BANDI UBUTUMWA BWIZA BW'UBUZIMA BWAWE'

IRIBURIRO 


Hashize iminsi ibiri nsomye inkuru y'abangana bo mu Butaliyani bari abahakanyi batemera ko  Imana ibaho. Aba baganga bizeye kandi bemera Imana binyuze mu buzima bw'umupasitori uheruka kwitaba Imana azize iki cyorezo cya Koronavirusi. Mu gihe aba baganga babonaga ubumenyi bwabo butakibashije gukiza abantu kuko buri munsi abantu bapfaga ari benshi, haje umupasitori nawe urwaye ariko batungurwa no kubona no mu burwayi bwe avuga ubutumwa bwiza, asengera abandi barwayi, agahumuriza abihembye. Kubona ubuzima bw'uwo mukozi w'Imana wari urembye ariko agakomeza kwizera Imana no gufasha abandi byatumye abo baganga bahitamo kwisunga Imana itanga bene ayo mahoro no mu gihe ibintu bikomeye. Ubuzima bw'uyu mupasitori bwavuze ubutumwa kuko bwatumye abishingikirizaga ku bumenyi bwabo  babona ko Imana iriho. Abaganga nyuma yo kwizera Imana, bahamya ko nubwo uwo mupasitori yapfuye azize COVI-19 ko igihe gito bamubonye mu bitaro cyatumye nabo bahinduka bemera Imana, bityo bakaba biteguye gukora ntabwoba bafite kuko bizeye Imana. Uyu munsi mu gusoma igitabo cy'Ubuzima Bufite Intego, turasoma icyigisho kivuga "KUGEZA KU BANDI UBUTUMWA BWIZA BW'UBUZIMA BWAWE' 

KUGEZA KU BANDI UBUTUMWA BWIZA BW'UBUZIMA BWAWE 

Umukristo wese wamaze kwizera Yesu, ubuzima bwe bukwiye kuba ubutumwa ku batizera. Muri iki cyigisho cya none turi kubwirwa uburyo ubuhamya  bw'ubuzima bwacu bufite imbaraga zo gutuma abantu bumva ubutumwa bwiza. Urugero, umupasitori twatangiye tuvugaho, ubuzima bwe bwatumye abahakanyi bemera Imana.  Hari abantu usanga badakunda gusoma ijambo ry'Imana, yewe no mu rusengero bakaba batahagera, ariko inkuru y'ubuzima bwawe yo ishobora gutuma bene abo bumva ubutumwa bwiza igihe cyose Yesu ariwe ntwari mu buhamya bwawe. Ikibazo usanga akenshi dukora ikosa ryo kuvuga ubuhamya bwacu tugaragaza imbaraga no gukora kwacu abantu aho gushyira imbere kugaragaza imbaraga no gukora kw'Imana. Kubwa Rick Warren ubuhamya bw'ubuzima bwawe bufite ibice bine: 
  • Ubuhamya bwawe: inkuru y'uko watangiye kugendana na Kristo  
  • Amasomo wize mu buzima: amasomo y'ingenzi Imana yakwigishije 
  • Iby'Imana byagutwaye umutima: ibintu Imana yakuremeye kwitaho 
  • Inkuru Nziza: ubutumwa bw'agakiza.  
Muri ibi bice bine Imana niyo shingiro ry'ubuhamya. Iyo utanga ubuhamya ushyize imbere kugaragaza Imana, uko wayimenye, nibyo yakoze mu buzima bwawe, bihindura abandi. Ubuzima ni ishuri twese turimo, harimo abatsinda na batsindwa. Nk'uko mu ishuri usanga hari abanyeshuri bafasha abandi kumva neza amasomo, niko ubuhamya bw'ubuzima bwawe bugira umumaro wo gufasha abatsindwa bakagwa mu mitego ya Satani kuyivamo. Ikindi hari abantu ugendana na bo, mu korana, mwigana, pasiteri n'abandi bavugabutumwa batazageraho ariko wowe nubwo waba udafite byinshi uzi ku kwigisha ijmabo ry'Imana, ubuhamya bwawe bwagira icyo bubigisha kuri Yesu n'umurimo we wo kudukiza yagaragarije mu buzima bwawe. Reka twere kwihererana ibyo Imana yakoze, nibyo iri gukora mu buzima bwacu, ahubwo tubwire abandi ubuhamya bw'ubuzima bwacu kuko ari ubutumwa bwiza. 

Ingingo yo kuzirikana: Hari icyo Imana ishaka kubwira isi ikikunyujijemo. 

Umurongo wo gufata mu mutwe: "Mujye muhora mwiteguye gusubiza umuntu wese ubabaza impamvu z'ibyiringiro byanyu, ariko mubikorane ubugwaneza n'ikinyabupfura" 1Petero 3:15-16 (TEV) 

Ikibazo cyo gutekerezaho: Uko ntekereza ku nkuru y'ubuzima bwanjye, ni nde Imana ishaka ko nyihamo ubuhamya?

Umunsi mwiza wo kuvuga ibyo Yesu yakoze mu buzima bwacu 

Pasiteri Kubwimana Joel

Comments

Popular posts from this blog

IMINSI 40 Y'UBUZIMA BUFITE INTEGO: UMUNSI WA 1, 'MBERE NA MBERE IMANA'

Rev. Mbanzabigwi Michel: Umubyeyi, Umushumba n’Umubwiriza butumwa bwiza

IMINSI 40 Y'UBUZIMA BUFITE INTEGO, UMUNSI WA 29, 'KWEMERA UMURIMO WAWE'