IMINSI 40 Y'UBUZIMA BUFITE INTEGO, UMUNSI WA 35, 'IMBARAGA Z'IMANA MU INTEGE NKE ZAWE.
IRIBURIRO
Uyu mugani [Yesu] yawuciriye
abiyiringiye ubwabo ko bakiranuka, bagahinyura abandi bose. 10 Ati “Abantu
babiri bazamutse bajya mu rusengero gusenga, umwe yari Umufarisayo undi, ari
umukoresha w'ikoro.11“Umufarisayo arahagarara, asengera mu mutima we ati ‘Mana,
ndagushimiye yuko ntameze nk'abandi b'abanyazi n'abakiranirwa n'abasambanyi,
cyangwa ndetse n'uyu mukoresha w'ikoro. 12Mu minsi irindwi hose niyiriza
ubusa kabiri, ntanga kimwe mu icumi mu byo nungutse byose.’ 13“Naho uwo
mukoresha w'ikoro ahagarara kure, ntiyahangara no kūbura amaso ngo arebe mu
ijuru, ahubwo yikubita mu gituza ati ‘Mana, mbabarira kuko ndi
umunyabyaha.’ 14 Ndababwira yuko uwo muntu yamanutse ajya iwe, ari we
utsindishirijwe kuruta wa wundi, kuko uwishyira hejuru azacishwa bugufi, ariko
uwicisha bugufi azashyirwa hejuru.” (Luka 18:9-14). Uyu munsi muri gahunda yo
gusoma igitabo cy'Ubuzima Bufite Intego, turasoma icyigisho cya 35
"IMBARAGA Z'IMANA MU INTEGE NKE ZAWE."
IMBARAGA
Z'IMANA MU INTEGE NKE ZAWE.
Imana ishimwe ubu turangije amateraniro
yacu mu rugo. Twasomye icyigisho cya 35 mu gitabo cy'ubuzima bufite intego
'IMBARAGA Z'IMANA MU INTEGE NKE ZAWE.' Twabonye ko:
Intege
nke zacu zituma twishingikiriza ku Mana: Iyo umuntu yumva ko yigize cyangwa
ko agizwe n'umuryango, ibyo atunze akanshi nibyo usanga yishingikirizaho.
Ariko igihe cyose twemera intege nke zacu yaba iz'umubiri, amarangamutima,
ubushobozi n'ubwenge, bituma twishingikiriza ku Mana yo ishobora byose. Nta gihe
cyiza cyo gusobanukirwa ko nta kindi cyo kwishingikirizaho uretse Imana kuuta
iki gihe isi yose ihangayikishijwe na koronavirusi.
Intege
nke zacu ziturinda kwishyira hejuru: Kwiyumva, kwiyizera bikunze kuba umutego
benshi tugwamo tukishyira hejuru. Intege nke zacu zo zitwibutsa ko hejuru hari Imana dukwiriye gucira bugufi. Kwishyira hejuru bizana kugwa arigo guca bugufi bizana gushyirwa hejuru. Bivuze ko mu intege nke zacu ariho Imana ikorera umurimo wo kutuzamura. Niyo mpamvu dukwiye kwirinda kwishyira hejuru ahubwo tukemera intege nke zacu.
Intege
nke zacu zituma tugira ubusabane na bandi: Iyo tuziko hari ibyo tudashoboye
dukenera ababishoboye baka twuzuza. Kuko buri muntu agira intege nke bituma
abantu dusobobanukirwa ko turi magirirane, ko dukenera bagenzi bacu bityo
bikadutera kugira ubusabane.
Intege
nke zacu zituma tugirira abandi impuhwe kandi tukabakorera: Iyo
usobanukiwe ko uri umunyantege nke kandi ko ukenera abandi aho utishoboye,
biroroha ko nawe wumva umubabaro wa bandi igihe bari mu ntege nke. Ibi
bigushoboza kugira icyo ubakorera kuko nawe uba uzi neza ko ukenera abandi.
Reka dusoze twibuka umugani
twatangiriyeho Yesu yavuze muri Luka 18. Dukwiye guhora tuzirikana ko
abantu twese turi abanyantege nke ko dukenera ubuntu bw'Imana kugirango tubashe
gukomeza kubaho mu buzima bwo guhesha Imana icyubahiro. Bityo twirinde kuba
nk'umufarisayo ngo dushyire imbere kwivuga imihango n'imigenzo y'idini dukora.
Ahubwo duharanire guca bugufi imbere y'Imana, gusaba imbabazi z'ibyaha byacu
kugirango Imana ikorere mu ntege nke zacu.
Ingingo
yo kuzirikana: Imana
inkoresha kurushaho iyo nemera intege nke zanjye.
Umurongo
wo gufata mu mutwe:
"Ubuntu bwanjye buraguhagije, kuko aho intege nke ziri ari ho
imbaraga zanjye zuzura" 2Abakorinto 12:9a (NIV)
Ikibazo
cyo gutekerezaho: Ese
naba mbuza imbaraga z'Imana gukorera muri jye ngerageza guhisha intege nke
zanjye? Ni iki nakwerurira abandi kugirango ntangire kubafasha?
Icyumweru cyiza cyo kuzirikana ko mu
intege nke zacu ariho imparaga z'Imana zigaragarira.
Pasiteri Kubwimana Joel
Comments
Post a Comment