IMINSI 40 Y'UBUZIMA BUFITE INTEGO, UMUNSI WA 30,'TWAREMWE MU BURYO BUTUMA DUKORERA IMANA'

IRIBURIRO


Abantu mwize mu ishuri ry'icyumweru (Sunday School) mushobora kuba mwararirimbye iyi ndirimbo ivuga ngo:" Imana yampaye byose ngo njye nyikorera neza. Amaso kureb'imirimo y'Imana, amatwi yo kumva Ijambo ry'Imana, umunwa wo kuvuga Ijambo ry'Imana, amaboko yo gukor'umurimo w'Imana, amaguru yo kugenda mu nzira y'Imana." Kuko ari indirimbo benshi twaririmbaga dukora ibimenyetso bihura nibyo tuvuga, benshi mushobora kuba muyibuka. Uyu munsi mu gusoma igitabo cy'Ubuzima Bufite Intego, turasoma icyigisho kivuga ngo,"TWAREMWE MU BURYO BUTUMA DUKORERA IMANA." 

TWAREMWE MU BURYO BUTUMA DUKORERA IMANA 

Ejo hashize twabonye ko gukorera Imana ari ukubasha gukorera abandi tubikuye ku mutima kandi tubikoranye urukundo rutagamije inyungu. Ikindi ni uko gukorera Imana ari umuhamagaro w'umukristo wese. Nk'uko indirimbo ntangiye mvuga ibigaragaza, Umuremyi wa byose yaduhaye byose bituma dukora umurimo we. Bivuze ko uko turemye bihagije ngo dukorera Imana, kuko ntacyo Imana itaduhaye ngo tubashe kuyikorera. Ikibazo aha twakwibaza akanwa kawe gakora iki? Gutukana, kuvuma, kubeshya, kugambana, cyangwa gakora umurimo wo kuvuga ubutumwa bwiza, gukomeza abandi, kuvuga neza no guhesha umugisha abandi? Ese amaboko yawe yo ni ayo kurwana, kwiba, kwica, cyangwa ni ayo gukorera Imana n'abantu bayo? Kuva ku mutwe kugera ku birenge, inyuma ku mubiri n'imbere mu mubiri twahawe byose bituma dukorera Imana. Ubwo Rick Warren ya vugaga ku buryo Imana igena imiterere yacu kubw'umurimo duhamagarirwa, yagaragaje ibintu bitanu bigize imiterere ya buri muntu: 
Impano zo mu Mwuka
Umutima 
Ubushobozi 
Imiremerwe 
Inararibonye 
Ibi bitanu bidushoboza kubasha gukorera Imana, gukorera abandi ibyiza byose bishimwa n'Imana.Turi mu bihe aho gukorera Imana kwacu bikenewe cyane. Kuba turi mu ngo zacu nti bikuraho gukomeza gukorera Imana uko dusanzwe tubikora, kuko Imana yo nti yahindutse kubera icyorezo. Uko biri kose Imana iracyari Imana, ntabwo yo yicaye itegereje ko icyorezo kibonerwa umuti, cyangwa ko gihagaraga, oya, Imana irimo gukora. Kuko Imana twizera itaryama idasinzira ahubwo ihora iri maso itureberera niyo mpamvu dukwiye gukomera no muri iki gihe tugakomeza gukora umurimo wayo. Ntabwo twasezeranye kuzakorera Imana ari uko ibintu bimeze neza gusa, ahubwo mu bibi no mu byiza twiyemeje gukomeza gushima Imana, kuyikorera no kuvuga gukomera kwa yo. Kuramya twabonye ko ari ugukora ibinezeza Imana igihe cyose, aho turi hose mu byo turimo byose. No muri iki gihe twugarijwe n'icyorezo cya Korona Virusi, reka dukomeze gukora imirimo myiza yose iranga abizera Imana. Twime amatwi Satani ushaka kutweraka ubunini bw'ikibazo, ahubwo duhange amaso Imana yacu itagereranywa. 

Ingingo yo kuzirikana: Naremewe gukorera Imana 

Umurongo wo gufata mu mutwe:" Imana ikorera mu bantu batandukanye mu buryo butandukanye ariko Imana imwe ni yo iba ishoza imigambi yayo muri bose." 1Abakorinto12:6(Ph) 

Ikibazo cyo gutekerezaho: Ni ubuhe buryo nshobora gukorera abandi nshishikaye kandi mu buryo numva nkuze?

Mugire umunsi mwiza wo gukomeza gukorera Imana  

Pasiteri Kubwimana Joel 

Comments

Popular posts from this blog

IMINSI 40 Y'UBUZIMA BUFITE INTEGO: UMUNSI WA 1, 'MBERE NA MBERE IMANA'

Rev. Mbanzabigwi Michel: Umubyeyi, Umushumba n’Umubwiriza butumwa bwiza

IMINSI 40 Y'UBUZIMA BUFITE INTEGO, UMUNSI WA 29, 'KWEMERA UMURIMO WAWE'