IMINSI 40 Y'UBUZIMA BUFITE INTEGO, UMUNSI WA 33,' IMIKORERE Y'ABAGARAGU NYAKURI'
IRIBURIRO
Umufilozofe w'Umufaransa witwa Descartes yaravuze ngo "je pense, donc je suis" bivu ngo " ndatekereza ubwo ndi ho." Abanyafurika bo muri filozofiya yabo izwi nk'Ubuntu bo baravuga ngo " I am because you are." Bivuze ngo "ndiho kuko uriho." Abanyarwanda bo ngo " Nta mugabo umwe." Kandi ngo "abantu ni magirirane." Descartes ubwo yavugaga filozofi ye, yari ashyize imbere ugutekereza ku kintu cyose mbere yo kucyemera. Ariko kuuva mu kinyajana cya 18 isi yaje kugenda ifata Filozofi ye iyishyira mu mibereho ya buri munsi, kugeza aho umuntu asigara yirebaho gusa. Ubu turi mu kinyajana " NJYE", "BYA NJYE", UBURENGANZIRA BWANJYE" bishyizwe imbere. Umuntu agenda yibagirwa ko agirwa n'abandi, akishyira imbere, hejuru, ku buryo biri kutuzanira amakimbirane ahoraho mu muryango no mu zindi nzego zose z'imibereho, imiyoborere, ubukungu n'iyobokamana. Uyu munsi mu gusoma igitabo cy'ubuzima bufite intego turasoma icyigisho kivuga ngo, 'IMIKORERE Y'ABAGARAGU NYAKURI.'
IMIKORERE Y'ABAGARAGU NYAKURI
Kuva isi yaremwa habayeho kandi hariho amoko cyangwa uburyo bw'imiyoborere butandukanye. Uburyo Yesu yagaragaje bwiza bwo kuyobora ni UBUYOBOZI BW'UBUGARAGU. Yesu yagaragaje ko atazanywe no gukorerwa ahubwo ko yaje gukorera abandi. Bityo asaba abigishwa be ko bakwiye kuba abagaragu, bityo ko ushaka kuba mukuru aba umugaragu wa bagenzi be. Iyi nyigisho ya Yesu iri mu byo amatorero tubura muri iki gihe, aho usanga kuri benshi ikirimbere ari ukwishyira hejuru, guharanira amatitire, inyito ziduha ibyubahiro, imibereho idushyira hejuru yabandi, muri make ubuyobozi bwa NJYE, nibwo bamwe mu bayoboye amatorero bagenderaho aho kugendera kuri Yesu ngo babe abagaragu. Kuko twabonye ko umukristo wese ari umukozi w'Imana, imikorere y'abagaragu ntabwo ireba abayobozi bayoboye amatorero gusa, ahubwo umurimo wose ukora mu itorero, mu rugo, aho ukora, aho wiga, ukwiye kuwukora ugera ikirenge mu cya Yesu. Kuba umugaragu nti byoroshye bisaba gutsinda kwirebaho, kwikunda gusa, kwishyira hejuru, ahubwo ukumvira ijambo ry'Imana ridusaba gushyira bagenzi bacu imbere. Iyo ufite umutima wo gushyira abandi imbere nti bikugora kuba umugaragu wabo. Dukwiye kurenga filozofiya, imyumvire y'iki kinyejana cya 21 yo kwirebaho, kwigenga, ahubwo tukamenya ko tutigize. Tugizwe n'Imana na bantu bayo yaremye. Bityo nibyiza ko duharanira guca bugufi tugakora nk'abagaragu nyakuri.
Dore imikorera n'imiterere y'abagaragu nyakuri Rick Warren agaragaza:
- Abagaragu nyakuri bahora hafi biteguye gukorera abandi.
- Abagaragu nyakuri bita ku bukene bw'abandi.
- Abagaragu nyakuri bakoresha neza ibyo bafite.
- Abagaragu bakora buri murimo n'ubwitange bwose.
-Abagaragu nyakuri baba indahemuka mu mirimo yabo.
- Abagaragu nyakuri bakora baciye bugufi.
Ese wowe urangwa ni zihe ndangagaciro ziranga abagaragu nyakuri tubwiwe? Reka duharanire kuba abagaragu niba turi abizera Yesu Kristo. Kuko Imana yigize umuntu ibana natwe, iradukorera ngo tubone icyitegererezo. Bityo dusabwa gushyira mu bikorwa tugira imikorere y'abagaragu nyakuri ba Yesu Kristo.
Ingingo yo kuzirikana: Nkorera Imana iyo nkorera abandi.
Umurongo wo gufata mu mutwe: "Uzanywesha umwe muri aba bato ku gacuma k'amazi akonje gusa, kuko ari umwigishwa wanjye, ndababwira ukuri yuko atazabura ingororano ye." Matayo 10:42 (NLT)
Ikibazo cyo gutekerezaho: Ni ikihe muri biriya bitandatu biranga umugaragu nyakuri kingora?
Umunsi mwiza wo kwiga kuba abagaragu nyakuri
Pasiteri Kubwimana Joel
Comments
Post a Comment