IMINSI 40 Y'UBUZIMA BUFITE INTEGO, UMUNSI WA 34,'GUTEKEREZA NK'UMUGARAGU'
IRIBURIRO
"Iyo Yesu ari umwami wawe, amafaranga aragukorera, iyo amafaranga ari yo mwami wawe, uhinduka umugaragu wayo." Ibi Rick Warren avuga bya dufasha kumva neza impamvu Yesu avuga ngo " Ntabwo wabasha gukorera Imana n'ubutunzi." Ntabwo Yesu avuga ngo " Nti wabasha gukorera Imana na Satani," oya, avuga ubutunzi nk'ubwami bwa satani. Mu nyigisho Yesu yigishije yavuze ku mafaranga kuruta uko yavuze ku Ijuru. Ubutunzi bufite imbaraga zo guhindura abantu abacakara b'ibintu. Ugasanga abantu aho kuba abakoresha amafaranga cyangwa ibintu ahubwo amafaranga niyo ari kuba koresha. Uyu munsi mu gusoma igitabo cy'Ubuzima Bufite Intego, turasoma icyigisho kivuga, 'GUTEKEREZA NK'UMUGARAGU.'
GUTEKEREZA NK'UMUGARAGU
Rick Warren ati "gukorera Imana bitangirira mu bitekerezo. Kuba umugaragu bisaba guhinduka mu bitekerezo, bigasaba guhinduka mu buryo ubona ibintu. Imana iteka ireba ikidutera gukora ibyo dukora kuruta ibyo gukora ubwabyo." Ibitekerezo byacu ni byo GITERA, IMPAMVU, yibyo dukora. Niyo mpamvu Yesu avuga ngo 'kureba umugore wundi ukamwifuza uba wa maze gusambana nawe.' Usanga akenshi twe icyaha tukivuga tubonye igikorwa cyangwa ingaruka, ariko byose bihera mu bitekerezo. Urugero turi mu gihe aho usanga abantu benshi ari abacakara ba mafaranga kuko ariyo bashizeho ibitekerezo byabo, umutima wose. Niyo mpamvu byoroshye kubona uko amafaranga ahindura abantu abacakara, imbata. Urugero bamwe mu bakobwa n'abagore bariyambika ubusa hirya no hino ku imbuga nkoranyambaga ngo babone amafaranga. Abandi barakina filime zurukozasoni bashaka amafaranga. Bamwe mu bagabo na basore bahindutse nk'ibimasa kugirango babone amafaranga. Abantu barakora bakibagirwa imiryango yabo bashaka amafaranga. Ikibabaje ni uko benshi bapfa ibyo baruhiye bikaribwa n'abandi batabiruhiye. Abandi barica, baragambana, bara beshya, bariba, baranyereza bashaka amafaranga. Usanga abo bose nubwo bashaka amafaranga birangira babuze umunezero, amahoro, kunyurwa kandi barunze amafaranga. Imana ishimwe ko abafite Yesu nk'umwami wabo, amafaranga abakorera badahinduka abacakara ba mafaranga. Turasabwa guhindura imitekerereze tukatekereza nk'abagaragu cyane ko Umwami wacu Yesu Kristo ariwe watanze urugero ubwo yemeraga guca bugufi agafata akamero ku muntu kugira ngo aducungure. Dore ibintu bitanu Rick Warren atanga biranga umutima wa bagaragu nyakuri:
- Abagaragu batekereza ku bandi kuruta uko bitekerezaho.
- Abagaragu batekereza nk'ibisonga aho kwifata nka ba nyiribintu.
- Abagaragu bahora batekereza umurimo bashinzwe batitaye ku byo abandi bakora.
- Abagaragu bashingira agaciro kabo kuri Kristo.
- Abagaragu banezererwa gukorera Imana ntibabibona nk'akazi.
Suzuma uko utekereza, aho ntiwaba wihugiraho gusa? Utekereza kubyaguteza imbere, ibigufiteye inyugu gusa? Nibyiza kwitekerezaho, ariko burya dukwiye kurenga kamera yacu yo kwirebaho gusa, kwizirikana gusa, ahubwo tukagira gutekereza nk'abagaragu ba Kristo. Nti twabasha gukorera abandi, ngo tubafashe tudahinduye imitekerereze yacu. Hari naho usanga abantu bafasha cyangwa bagakorera abandi icyo bashyize imbere ari ukwimenyekanisha, kwibonekeza, kwiyamamaza. Ibi sibyo. Umugaragu mwiza ashyira imbere gukora nk'ukorera Imana mu byo akora byose. Uku niko kuramya Imana nyakuri, niko kunezeza Imana niko kuyihesha icyubahiro mu isi.
Ingingo yo kuzirikana: Niba nshaka kuba umugaragu ngomba kwiga gutekereza nk'umugaragu.
Umurongo wo gufata mu mutwe: "Mugire wa mutima wari muri Kristo Yesu." Abafilipi 2:5 (NIV)
Ikibazo cyo gutekerezaho: Ubusanzwe ni iki mpoza ku mutima: ni uko abandi banyitaho cyangwa ni ugushaka uburyo bwo kwita ku bandi?
Mugire umunsi mwiza wo kwiga gutekereza nk'abagaragu ba Kristo.
Pasiteri Kubwimana Joel
Comments
Post a Comment