IMINSI 40 Y'UBUZIMA BUFITE INTEGO, UMUNSI WA 26, 'GUKURA KUBWO KUNYURA MU BISHUKO'

IRIBURIRO 

Hari inkuru tujya twumva rimwe na rimwe ziba ari ukuri cyangwa abantu bazihimbye. Umunsi umwe ngo umuntu yatoraguye igikapu kirimo amafaranga umuzungu yari ataye ahantu. Utoye icyo gikapu amwirukaho arakimuha ati dore utaye igikapu cyawe. Ngo uwo muzungu amaze gupfundura akabona ko amafaranga yari yuzuye muri icyo gikapu arimo yose, yabwiye ukizanye ko nta bwenge agira yewe ko atazakira, kuko agaruye ayo mafaranga. Uyu munsi wa 26, wo gusoma igitabo cy'ubuzima bufite intego, turasoma icyigisho kivuga "GUKURA KUBWO KUNYURA MU BISHUKO." 

GUKURA KUBWO KUNYURA MU BISHUKO 

Rick Warren atangira agira ati, "Buri gishuko ni umwanya uba uhawe wo guhitamo gukora neza." Arakomeza akagaragaza ko "Nubwo ibishuko  ariyo ntwaro ya mbere ya Satani yo kukugirira nabi, Imana yo iba ishaka kubikoresha kugira ngo igutere gukura." Mu inkuru natangiye mvuga harimo intwaro ya Satani yo gushaka kukumvisha ko udakwiye kugira neza, ko udakwiye gusubiza ibitari ibyawe. Ariko kandi harimo isomo Imana iri kuduha ko ukwiye gukiranuka uko biri kose ntugwe mu mutego wo gushaka gukira vuba ngo utware ibitari ibyawe. Inkuru twatangiriyeho yaba yarabayeho cyangwa itarabayeho, mu gihe uri mu gishuko, ikigeragezo nka kiriya ujye uhitamo gukora icyiza, ariko gutanga ibitari ibyawe. Ese waba warigeze usubiza umuntu amafaranga yari akugaruriye arenze ayo yari ku kugarurira? Jye abo nabikoreye bose nabonye umunezero ku isura yabo, kandi hafi yebose barabwiye ngo "urakoze, Imana iguhe umugisha." Muri iki cyigisho cya none turi kwigishwa ko dukwiye kumenya ko iyo duhisemo Imana Satani ntatwishimira. Bityo atangira urugamba rwo gushaka kudutandukanya n'Imana akoresheje ibishuko. Ariko icyiza dukwiye kumenya ni uko dufite guhitamo gukora ibyiza, nti twumvire Satani. Dore inzira enye Satani anyuramo cyangwa akoreramo adushuka: 
1. Satani ahera ku by'ifuzo biturimo kugirango adushuke. Ibyo umuntu ararikira nibyo Satani aheraho amushuka. Ntabwo uzasambana kuko umukobwa mwahuye yari yambaye impenure, ahubwo irari ry'ubusambanyi riri mu mutima wawe niryo Satani azaheraho imyambarire ibe urwitwazo. Kuko Satani ahera ku biturimo ashaka kudushuka niyo mpamvu dusabwa kurinda imitima yacu kuruta ibindi byose birindwa.  
2. Satani akoresha gushindikanya kugirango adushuke. Satani akoresha imvugo nk'iyo yakoresheje kuri Adamu na Eva "Harya Imana ya babujije kurya ku imbuto zose zo muri iyi ngobyi?", iyo yakoresheje kuri Yesu "Niba uri Umwana w'Imana." Gutuma ushindikanya ku byo Imana yavuze, ku ijambo ryayo, ni intwaro Satani akoresha ngo atugushe mu bishuko. Nta kindi kimutsinda ni Ijambo ry'Imana rikwiye kuba rigwiriye muri twe. 
3. Satani akoresha ikinyoma mu kuzana ibishuko. Se w'ibinyoma ni izina rya Satani, buri gihe agoreka Ijambo ry'Imana, akoresha ikinyoma ashuka abantu bamaze kwizera Imana. Umuti w'ikinyoma ni ukuri kandi ukuri ni Yesu we Jambo ry'Imana. Gukomera ku imbuto z'Umwuka Wera niko gusa na Kristo, niko gutsinda ikinyoma.  
4. Satani akoresha kutumvira nk'intwaro yo kugusha abantu mu bishuko. Iyo Satani ageze kuri uru rwego rwo gutuma utumvira Imana, uba waguye mu mutego we. Ubuntu n'imbabazi nibyo uba ukeneye kugirango uve muri uyu mutego wa Satani. Kumvira Imana nibyo bizana kunesha, iyo Satani yaguteje kutumvira Imana aba arimo akujyana kure yo gutabarwa, kure y'Imana, akubohera mu ngoyi ze, mu byaha. 

Rick Warren asoza atanga inama zitandukanye za dufasha kunesha ibishuko, adusaba: 
1. Kwanga gukuka umutima, bivuze kudatinya Satani n'ibishuko bye.
2 Kumenya neza ibitugerageza kandi no guhora twiteguye guhangana nabyo. 
3. Gusaba Imana kudufasha, bivuze gutabaza Imana mugihe dushukwa na Satani.   

Reka tumenye neza ko ubuzima turiho aha ku isi atari paradizo ahubwo ko hari ibishuko kandi ko tutari twagera aho Satani atarasa imyambi ye. Bityo kuko tuzi neza ko Yesu yanesheje reka abe ariwe utubera icyitegererezo no mu guhe cy'ibishuko. Kuko Yesu yanesheje natwe abamwizera azatuneshereza ni tumwiringira kandi tukamuhanga amaso muri byose. 

Ingingo yo kuzirakana: Buri gishuko ni uburyo bwo guhitamo icyiza. 

Umurongo wo gufata mu mutwe: " Imana iha umugisha abantu bihanganira ibibagerageza. Nyuma y'ibyo bazahabwa ikamba ry'ubugingo Imana yasezeranije abayikunda" Yakobo 1:12 (NLT)

Ikibazo cyo gutekerezaho: Ni uwuhe muco wa Kristo uzaba ukuriye muri jye ninesha igishuko kigaruka kenshi mu buzima bwanjye? 

Mu gire umunsi mwiza wo kumenya inzira za Satani no kumunesha 

Pasiteri Kubwimana Joel

Comments

Popular posts from this blog

IMINSI 40 Y'UBUZIMA BUFITE INTEGO: UMUNSI WA 1, 'MBERE NA MBERE IMANA'

Rev. Mbanzabigwi Michel: Umubyeyi, Umushumba n’Umubwiriza butumwa bwiza

IMINSI 40 Y'UBUZIMA BUFITE INTEGO, UMUNSI WA 29, 'KWEMERA UMURIMO WAWE'