IMINSI 40 Y'UBUZIMAN BUFITE INTEGO, UMUNSI WA 31, 'GUSOBANUKIRWA IMITERERE YAWE'
IRIBURIRO
Ubwo iki cyorezo cya Koronavirusi cyatumaga kwitabira imikino kw'abafana biba bihagaritswe, ekipe ya Rayon Sport yasabye abafana bayo gutanga inkunga yo gufasha ikipe yabo. Ibinyamakuru byatangiye kugenda byerekana uko abantu bari gutera inkunga iyi ekipe, kandi wumvaga ko nta kibazo abantu bari kubigiraho. Ariko ubwo umuyobozi w'Itorero rya ADEPR yatangaza gahunda yo gusenga akongeraho n'uburyo Abakristo bakwiye gutura, byo byabaye ikibazo. Muri iki gitondo nzindutse ndi gusoma inkuru muri Newtimes ivuga ngo "Members of Gisenyi Bridge Church of the Nazarene have raised Rwf 1.2 million to support the most vulnerable members of the society during the partial lockdown the country is undergoing to contain the spread of coronavirus." Ushyize mu Kinyarwanda " Abayoboke b'Itorero Bridge ry'Abanazare ku Gisenyi, bakusanyije milion ni bihumbi manganabiri yo gufasha abatishoboye mu muryango mugari muri iki gihe imirimo mwinshi ibaye ihagaze mu rwego rwo kurwanya ikwira rya Koronavirusi." Kumva ko hari abakristo bagifite umutima wo gukorera Imana kandi binyuze mu kwizera abayobozi b'itorero Imana yabahaye ni byiza. Kuva iki cyorezo kigeze mu gihugu abashumba benshi nti basiba kuganira no gukora ngo mu matorero atandukanye abakristo batishoboye na bandi bakene duturanye nabo tugire icyo tubamarira. Ejo hashize mu binyamakuru hiriwe hacicikana ibyo Minister Bamporiki na Minister Nduhungirehe bavuze ku bijyanye no kudatura muri iki gihe turimo duhanganye nicyorezo. Nzi amatorero ko hari benshi ari gufasha kandi akoresheje ibyo abakristo batanga "yaba ibintu cyanga amafaranga" twe twita amaturo mu imvugo y'Itorero. Iyi nkuru yo gukangurira abantu kudatanga amaturo yanditswe n'ibinyamakuru byinshi, ese ko hanze aha hari amatorero atandukanye ari gukora ibikorwa mu gufasha kuki byo bitavugwa mu bimyamakuru byinshi? Ikigaragara umwuka w'ikinyaja cya 21 wo gushyira imbere kwamamaza ibibi urakomeje no mu gihe duhanganye n'icyorezo kitwibasiye. Uyu munsi muri Gahunda yo gusoma igitabo cy'Ubuzima Bufite Intego turasoma isomo rivuga ngo "GUSOBANUKIRWA IMITERERE YAWE."
GUSOBANUKIRWA IMITERERE YAWE
Uko uteye ntawundi umeze nkawe, Imana yakuremye mu buryo bwihariye kandi butuma uyikorera. Impano, ubwenge, n'ubundi bushobozi Imana yaguhaye ni ukugirango uyi korera. Gusobanukirwa imitere yawe bigufasha kumenya uko wakorera Imana n'abantu bayo neza. Turi mu gihe aho dukaneye kugaragaza ko turi Abakristo mu bikorwa byiza tugirira abandi. Muri iki gihe duhanganye na Koronavirusi, hari abiyita abakristo bari kurwanya gahunda z'Itorero ku mugaragaro, abo ni uko bateye. Ariko hari na bandi bari gushyigikira gahunda z'Itorero abo nabo ni uko bateye. Ese wowe uteye ute? Uri umuntu ukoresha uko uremye, imiterere yawe, ibyo ufite, ku murimo w'Imana? Muri iki gitabo twakomeje kubona ko gukorera Imana ari ugukorera abandi. Kuko njye nawe nitwe tugize Itorero. Itorero si pasiteri, ahubwo nitwe abakristo kuko pasiteri nawe ni umukristo mbere yo kuba umushumba. Inkuru yakwijwe na minister Bamporiki yo kudatura muri iki gihe nayifashe nk'urugero rwo kugirango umenye ko abantu duteye ku buryo butandukanye. Ubwo we yumva ko abantu badakwiye gutura muri iki gihe, mu inkuru ya Newtimes ivuga abakristo batanze miliyoni ni bihumbi mangana abiri turi kubona abakristo bandi batavuga ahubwo bakora. Izi ngero zombi turazifite mu Itorero kandi zizahoraho. Abakristo barangwa no kuvuga gusa n'abakristo barangwa no gukora. Wowe uri mu ruhe ruhande? Rwo kuvuga gusa cyangwa rwo gukora? Hari uwumva ko muri iki gihe yakwihugiraho nta tange ngo Itorero rikomeze rikore umurimo waryo wo kugabura ijambo ry'Imana. Ubu hari abashumba bari kubwiriza bakoresheje ikoranabuhanga, hari abandi bari gukusanya inkunga zitandukanye zo gufasha, hari abandi bakaneye gukurikirana inyubako n'ibindi bikorwa by'Itorero ngo bicungirwe umutekano. Ibyo byose ni ibikorwa bikorwa hari amafaranga akoreshejwe kandi tuzi neza ko Abakristo ari twe tuyatanga. Reka uko umuntu ateye nti bihindure uko wowe uteye. Niba uzi uwo wamenye kandi ukaba uzi ko Yesu Kristo yashyizeho abashumba ngo bayobore Itorero koresha imbaraga zawe ubwenge bwawe ubashyigikira muri iki gihe aho kurwanya umurimo bakora. Ariko nanone ntucibwe intege kandi ntutangazwe no kumva ko hari abarwanya ibikorwa by'Itorero muri iki gihe. Oya, humura Itorero rya Kristo ry'ubatse kurutare ku buryo n'amarembo y'ikuzimu atazarinyeganyeza. Ibaze niba Itorero rimwe rikusanije miliyoni irenga yo gufasha abantu 350 ari paruwasi imwe, andi matorero twumviye abayobizi b'Itorero ntitwafasha benshi? Iki ni cyo gihe cyacu cyo gukora nk"itorero si igihe cyo guhunga inshingano twahamagariwe nk'abizera Kristo.
Reka nsoze mvuga ku murongo wo gufata mu mutwe twahawe uyu munsi, " Imana yahaye buri wese muri mwe ubushobozi bwihariye bw'uburyo bwose, mubukoreshereze gufatanya, mugeze ku bandi imigambi y'uburyo bwose iva ku Mana." 1Petero 4:10 (LB). Ubushobozi Imana yampaye, yaguhaye ni ubwo gufashisha abandi. Ese Torero turumvira abantu tureke gukora umurimo duhamagarirwa gukora cyangwa turakomeza kumvira no kwizera ko abayobozi batuyoboye bari gukora umurimo w'Imana wo gukorera abandi, bityo tubashyigikire? Kuko iki ari igihe cyo kurangwa n'ibikorwa kuruta amagambo reka twumvire Imana dukore mu gihe gikwiye no mu gihe kidakwiye. Mu bushobozi bwawe buke cyangwa bwinshi uzirikane abandi kandi ukomeze kumvira no kugirira icyizere abayobozi b'itorero ryawe usengeramo, kuko aribo Imana yahaye gukurikirana ubuzima bwawe bw'Umwuka.
Ingingo yo gufata mu mutwe: Ntawundi ushobora kuba jye.
Umurongo wo gufata mu mu mutwe: " Imana yahaye buri wese muri mwe ubushobozi bwihariye bw'uburyo bwose, mubukoreshereze gufatanya, mugeze ku bandi imigambi y'uburyo bwose iva ku Mana." 11Petero 4:10 (LB).
Ikibazo cyo gutekerezaho: Ni ubuhe bushobozi Imana yampaye cyangwa inararibonye nakuye mu buzima nakoresha mu itorero ryanjye?
Mugire umunsi mwiza wo kumenya abo turibo muri Kristo.
Pasiteri Kubwimana Joel
Comments
Post a Comment