IMINSI 40 Y'UBUZIMA BUFITE INTEGO, UMUNSI WA 27, 'KUNESHA IBISHUKO'
IRIBURIRO
Umugabo n'umugore bahoranaga amakimbirane baje gufata umwanzuro wo kugana umujyanama kugirango abafashe gukemura amakimbirane. Umujyanama nyuma yo kubatega amatwi baterana amagambo buri wese ashaka kwerekana umunyamakosa, yabasabye gutuza maze arababwira ati" ngiye kubasaba ikintu kimwe kandi mu kinyemerere nabo bati 'icyatuma tugira amahoro turagikora.' Mu bigaragara ndabona buri wese azi ibibi bya mugenzi we byinshi, noneho ngiye guha buri wese igitabo azajya yandikamo ibyiza bya mugenzi we, tuzajya duhura rimwe mu cyumweru buri wese adusomere ibyiza yabonye kuri mugenzi we muri icyo cyumweru." Umugabo nu mugore batashye bumva ibyo basabwe bitakemura ikibazo cyabo ariko kuko bishyuye uwo mujyanama kandi gutandukana nabyo buri wese yumva atabyifuza, batangiye gukora ibyo babwiwe nko kwikiza uwo mujyanama. Ariko ukwezi kwarangiye umugabo n'umugore ba banye neza kuko bari bamaze kubona ko ibyiza buri umwe afite biruta ibibi undi yabonaga. Uyu munsi mu gusoma Igibato cy'Ubuzima Bufite Intego, turasoma icyigisho kivuga "KUNESHA IBISHUKO."
KUNESHA IBISHUKO
Nk'uko twabibonye ejo, Satani akoresha ibishuko ashaka ko abizera dutsindwa, tugwa mu byaha, mu gihe Imana yo iba ishaka ko dukomera kandi tugakura mubyo twizera. Uyu munsi turareba uko twabasha kunesha ibishuko duhura nabyo mu buzima bwacu bwa buri munsi. Hari uburyo bune Rick Warren atanga bwadufasha kunesha ibishuko ngira ngo turebeho.
1. Uhindure ibitekerezo byawe ubyerekeza ku kindi kintu: Twabonye ko Satani iyo ashaka gushuka umuntu ahera ku bimurimo. Ni byiza kumenya ko iyo Satani atangiye kongorera akwereka ibikurimo kandi byakugusha mu bishuko, ko ukwiye guhindura imitekerereze yawe. Umugabo n'umugore twatangiye tuvuga, bahoraga buri wese areba ibibi bya mugenzi we gusa, ariko ubwo batangiye kureba ibyiza byatumye bongera kugira urukundo rubafasha kunesha ikibi. Guhindura imitekerereza ni ugukura ibitekerezo byawe ku bitagira umumaro ahubwo ukabishyira ku Imana. Ni ukudaha umwanya gutekereza ibibi, ahubwo ugaha umwanya gutekereza ibyiza, ibitunganye, kuko dusabwa n'Ijambo ry'Imana guhoza imitima yacu kubiri hejuru, ku Imana, aho guhoza imitima kubyo mu isi.
2. Intambara zawe uzaturire umuntu w'inshuti cyangwa itsinda ry'abizera mufatanya: Muri iki gihe ujya kuma ngo umugabo yishe umugore, cyangwa ngo umugore yishe umugabo. Akenshi usanga bene abo baba bamaze igihe bafite ibibazo ariko barabyihereranye, kandi bamwe muribo usanga baba bitwa ko basenga, ko babana n'abandi. Si byiza kugenda ubwira buri wese ibibazo byawe, ariko nanone sibyiza kwihererana ibibazo. Hari ibishuko biba byarakomeje kwikurura mu buzima bwawe, ubusinzi, ubusambanyi,ubuhehesi, ubujura, amagambo n'ibindi. Biba byiza iyo ugize inshuti cyangwa abizera musengana usangije ibibazo ufite kugirango bagufashe mu gukira no kunesha ibishuko. Abantu bakoreshwa n'Imana mu kutwubaka, nibyiza kugira abo twizera kugirango tukabaturira ibitugoye.
3. Murwanye Satani: Bitarangaje ko muri Bibiliya tudasabwa kurwanya ibishuko ahubwo kurwanya Satani. Bivuze ko iyo turwanya Satani tuba turyanya ibishuko kuko Satani abereyeho gushukana. Satani si umuntu nka twe yewe aturusha imbaraga twe abantu. Jya numva abantu basuzugura satani, ba mwita akantu, muri make bamupfobya. Ariko mu Befeso 6, tubona ko dukirana na batware, abafite ubushobozi. Abantu Turananirwa satani nta nanirwa, twe turasonza satani nta sonza, turaryama satani akora amanywa n'ijoro. None ni gute twa murwanya? Kurwanya satani bisaba kubanza kwakira Yesu mu buzima bwawe ugakizwa. Iyo wemereye Yesu kuza mu buzima bwawe uba wakiriye ubwishingizi bukomeye. Intwaro ya mbere yo kurwanya satani ni ukwakira Yesu. Intwaro ya kabiri ni Ijambo ry'Imana. Ijambo ry'Imana niyo masasu turashisha satani agahunga. Akaba ariyo mpamvu ari byiza kugira imirongo yo muri Bibiliya dufata mu mutwe kugirango igihe cyose satani aduteye duhite tumurasa. Dawidi agaragaza neza ko kubika Ijambo ry'Imana mu mutima bimurinda gucumura ku Mana.
4. Wemere intege nke zawe: Kwishyira hejuru bibanziriza kugwa, akenshi usanga hari abakristo bivuga, birata, ibi sibyo. Turi abantu bagira intege nke, bashukika, bityo nibyiza kuzirikana ko mu intege nke zacu ko ariho Imana igaragarira. Niyo mpamvu tudakwiye kwihagaragaho, ahubwo dukeneye Imana, n'abantu bayo ngo badufashe, batugire inama mu gihe cyose duhanganye na satani.
Imana idushoboze kunesha ibishuko, kugirango tuzabe mu mubare wa bazahagaraga imbere y'Imana badatsinzwe n'urubanza, ubwo Yesu azaba aje gutwara Itorero rye.
Ingingo yo kuzirikana: Buri gishuko kigira akanzu ko kugisohokamo.
Umurongo wogufata mu mutwe: " Imana ni iyo kwiringirwa. izabuza ibibagerageza kugera ku kigero mutabashobora kwihanganira. Igihe cyose muzaba mugeragejwe, izabereka inzira kugira ngo mubone uko mudatsindwa." 1Abakorinto 10:13 (NLT)
Ikibazo cyo gutekerezaho: Ninde nasaba ngo ambere nshuti mu by'Umwuka ngo amfashe kunesha igishuko cyambayeho akarande kubwo kunsegera?
Umunsi mwiza
Pasiteri Kubwimana Joel
Comments
Post a Comment