IMINSI 40 Y'UBUZIMA BUFITE INTEGO, UMUNSI WA 36,'WAREMEWE KUJYANA UBUTUMWA'

IRIBURIRO 

"Kandi ubu butumwa bwiza bw'ubwami buzigishwa mu isi yose, ngo bube ubuhamya bwo guhamiriza amahanga yose, ni bwo imperuka izaherako ize" (Matayo 24:14). Kuva iki cyorezo cya koronavirusi gitangiye gukwira hirya no hino ku isi, byinshi byaravuzwe n'ubu biravugwa cyanecyane kubirebana n'imperuka. Kuri bamwe isi irarangiye iri ni iherezo, imperuka. Ariko Yesu avuga ibimenyetso bizaranga imperuka ntabwo yavuze ibyorezo gusa ahubwo yavuze ko ubutumwa bwiza bukwiye kubanza kubwirizwa mu isi hose imperuka ikabona kuza. Uyu munsi muri gahunda yo gusoma igitabo cy'Ubuzima Bufite Intego, turasoma icyigisho cya 36 kivuga ngo, 'WAREMEWE KUJYANA UBUTUMWA.' 

WAREMEWE KUJYANA UBUTUMWA

Uyu munsi dutangiye intego ya gatanu ariyo yanyuma dusanga muri iki gitabo cy'ubuzima bufite intego ivuga ngo "WAREMEWE UMUHAMAGARO." Mugusoza iki gitabo tuzafata umwanya wo kureba mu incamake izi ntego 5 z'ubuzima bwacu aha ku isi. Uyu munsi reka turebe ku muhangamaro wacu wo kujyana ubutumwa bwiza bwa Yesu ku bantu batara mwizera. Ubu turi mu gihe aho benshi bahuze bibaza uko buracya ibintu byifashe kubera koronavirusi. Bityo kuvuga kujyana ubutumwa mu gihe abantu basabwa kuguma mu ingo kuri bamwe nti byumvikana. Ariko twabonye ko nk'abakristo dusabwa gukorera Imana mu gihe gikwiye no mu gihe kidakwiye. Niyo mpamvu bishoboka ko wakomeza gusohoza inshingano nkuru twasigiwe n'Umwami Yesu yo guhindurira abantu kuba abigishwa be binyuze mu KUGENDA, KUBATIZA no KWIGISHA kwitondera ibyo Yesu yavuze byose (Matayo 28:19-20). Umuhamagaro wajye nawe wo kujyana ubutumwa ntabwo ushobora guhagarikwa n'ikintu icyo aricyo cyose uretse Yesu agarutse kujyana Itorero. Bityo birashoboka ko ibikorwa byacu byagenda bikavuga ubutumwa muri iki gihe. Birashoboka ko ubutumwa bwiza wabuvuga kuri telefone, ku mbuga nkoranyambaga, Radiyo na Televiziyo. Yewe reka nk'ubwire ko no kubatiza muri iki gihe birashoboka, kuko mu gihe cy'uburwayi bukabije, mu gihe cya mage igishyirwa imbere ni ukwatuza umuntu niba yizeye Yesu Kristo nk'Umwami n'Umukiza we. Iyo umuntu yatuye ibyo aba yakiriye Yesu Kristo uwo ukaba umubatizo we bitewe ni bihe turimo. Ibuka igisambo ku musaraba icyo cyakoze ni ukwemera ko kizira ibyaha cyakoze ubundi gisaba Yesu ku mwibuka kandi Yesu yahise amwizeza ko bari bubane muri paradizo. Ibi mbivugiye ko turi mu bihe umuntu ashobora kwifuza kwakira Yesu ku munota wa nyuma, bityo ntukwiye guhangayikishwa n'umubatizo ahubwo shyira imbere ku mugeze kuri Kristo. Birashoboka kwigisha abantu kwitondera ibyo Yesu yigishije muri iki gihe. Uko buri munsi umenya amakuru yuko ibintu byifashe hirya no hino kubera koronavirusi niko ushobora no kwigisha abantu kumenya ibya Yesu no kubyitondera.  

Kujyana ubutumwa ni umuhamagaro w'umukristo wese, bityo reka twere guhangayikishwa n'imperuka ahubwo dushyire imbere ko hatagira umuntu uzabona icyo yireguza avuga ko atigeze abwirwa ubutumwa bwiza bwa Yesu. Aho utuye wavuga ubutmwa, kugitanda kwa muganga urwaye wavuga ubutumwa, uko biri kose reka  imibereho yawe yose ivuga ubutumwa bwiza bwa Yesu.  

Ingingo yo kuzirikana: Naremewe kujyana ubutumwa.

Umurongo wo gufata mu mutwe: "Nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa, mubabatiza mu izina rya Data wa twese n'Umwana n'Umwuka Wera, 20mubigisha kwitondera ibyo nababwiye byose. Kandi dore ndi kumwe namwe iminsi yose kugeza ku mperuka y'isi.” (Matayo 28:19-20) 

Ikibazo cyo gutekerezaho: Ni ibiki bintera ubwoba bikambuza gusohoza inshingano yo kubwira abantu ubutumwa Imana yampaye? Ni iki kimbuza kugeza ku bandi Inkuru Nziza y'agakiza? 

Umunsi mwiza wo kuzirikana kujyana ubutumwa bwiza. 

Pasiteri Kubwimana Joel 


Comments

Popular posts from this blog

IMINSI 40 Y'UBUZIMA BUFITE INTEGO: UMUNSI WA 1, 'MBERE NA MBERE IMANA'

Rev. Mbanzabigwi Michel: Umubyeyi, Umushumba n’Umubwiriza butumwa bwiza

IMINSI 40 Y'UBUZIMA BUFITE INTEGO, UMUNSI WA 29, 'KWEMERA UMURIMO WAWE'