PARADIZO, SHEOLI, HADESI, GEHENA N’IKUZIMU: Ese abapfuye babona abazima? Bashobora kubafasha? Umwizera iyo apfuye ajya he?
Iriburiro Nyuma yo kubona video yu mu pasitori wigisha avuga ko abapfuye babona ibyo dukora, yewe ko abari muri gihenomo/ hadesi bo bafasha abazima mu byo bakora. Umwe mubo tubana ku rubuga dusome Bibiliya yansabye ko twavuga icyo Bibiliya ibivugaho. Bityo iyi nyigisho igamije gufasha abizera kumva icyo Bibiliya ivuga ku hantu abapfuye bajya n'umubano bakomeza kugirana n'abazima. 1. Gutandukanya amagambo Bibiliya ikoresha amagambo atandukanye, kandi ntabwo yose asobanura ahantu hamwe. • Sheoli — ijambo ry’Igiheburayo rifitanye isano n’aho abapfuye bari. • Hadesi — ijambo ry’Ikigiriki rifitanye isano na Sheoli. • Gehena (gihenomu) — ijambo Yesu yakoresheje cyane ku bijyanye n’urubanza n’igihano cy'iteka ku batizera. • Abyssos / ikuzimu — “ikuzimu,” ahantu havugwa cyane cyane mu Byahishuwe. • Paradizo — ijambo rifitanye isano n’umugisha no kuba hamwe n’Imana/Kristo. Ni yo mpamvu tudakwiye kuvuga gusa ngo “Sheoli, Hadesi, Gehena byose ni ikuzimu.” mu Kinyarwanda hari ikibazo ...