IMINSI 40 Y'UBUZIMA BUFITE INTEGO, UMUNSI WA 28, 'BISABA IGIHE' KORONA VIRUSI IFITE IGIHE CYAYO TUREKE GUKUKA IMITIMA

IRIBURIRO


Ejo hashize ku mugoroba ubwo twaganiraga n'abakozi b'Imana tuvuga kuri iki cyorezo cya Korona Virusi, nibwo twavuze ko urebye uko bihagaze ibyumweru bibiri twari dufite byo kwirinda guterana turi abantu benshi ko biziyongera. Mu minota mike nibwo twabonye itangazo rya minisitiri w'Intebe rivuga ko ibikorwa bitandukanye bindi nabyo bifunzwe, ko dusabwa ku guma mu ingo twirinda ingendo zitari ngombwa mu gihe cy'ibyumweru bibiri bishobora kwongerwa.Uyu munsi mu gusoma Igitabo cy'Ubuzima Bufite Intego, turasoma icy'igisho kivuga ngo "BISABA IGIHE." Kumutwe hajuru no ngeyeho ko Korona Virusi ifite igihe cyayo, kuko nshaka guhuza iki cy'igisho cya none n'ibihe turimo. 

BISABA IGIHE 

Rick Warren yandika iki cyigisho yavugaga ko gukura ngo tugere ku kigero cya Kristo bisaba igihe kinini harimo no kunyura mu byiza n'ibibi. Ntabwo twizera Yesu ngo duhite tugera ku kigero cye, ahubwo bifata igihe ngo tugere ku kigero cya Kristo. Kuki bisaba igihe? Dore zimwe mu impamvu Rick Warren atanga: 
- Turi abiga badafata vuba
- Hari byinshi tugomba kwiyambura 
- Dutinya guhangana n'ukuri kw'ibyacu
- Gukura birababaza kandi bitera ubwoba 
- Imico mishya itwara igihe ngo ifate 

Uretse izi mpamvu zituma gukura ngo tugere ku kigero cya Kristo bifata igihe, Rick Warren atanga kandi inama za turinda guhubuka ahubwo zi kadufasha muri uru rugendo rurerure rwo gukura: 

- Wizere ko Imana irimo gukora mu buzima bwawe kabone n'iyo utayumva. 
- Ugire ikayi wandikamo amasomo wize, bivuze amsomo w'igishijwe n'Imana muri uru rugendo turimo rwo gusa na Kristo. 
- Wihanganire Imana kandi nawe wiyihanganire. 
- Ntucike intege. 

Mbere yo gusoza hari imirongo ibiri Rick Warren ya koresheje ngira ngo turebeho cyane ko ihuye n'ibihe turimo. 

"Buri kintu cyose mu isi kigira igihe cyacyo nk'ibiba n'isarura." Umubwiriza 3: 1  (CEV)      Aha niho nahereye ku mutwe w'iki cyigisho mvuga ko Korona Virusi nayo ifite igihe cyayo. Nk'uko habaho igihe cyo kubiba ariko hakaba igihe cyo gusarura, niko n'iki cyorezo gifite igihe gikwiye kubaho ni gihe gikwiye kurangira. Bityo reka twirinde guhubuka dushaka guca iy'ubusamo, ahubwo dusobanukirwe neza ko mu isi buri kintu kigira igihe cyacyo.  Undi murongo uravuga ngo, "Ntimukagerageze gusohoka mu kigeragezo icyo ari cyo cyose mwihuse. Mureke kibanze kirangize umurimo wacyo muri mwe kugira ngo mutunganywe rwose mube mushyitse mutabuzeho na gato." Yakobo 1: 4 (Msg) Umurongo wa mbere utweretse ko buri kintu kigira igihe, uyu uri kutwereka ko ikigeragezo mu gihe cyacyo kiba gifite icyo kigendereye gusohoza muri twe, kandi ko iherezo ari ukutugeze ku kigero gishyitse. Muri make ubu turi mu ruganda, ku munzani, reka duhagarare twirinde gusakuza mu kigeragezo, ahubwo dusobanukirwe ko uko tugira igihe cyo kujya mu kazi kacu ko ariko haba igihe ako kazi kagahagarara. Reka no muri iki gihe dukomeze guhanga Amaso Imana duharanira kumenya icyo iri kutwigisha muri ibi bihe tubona ko ibyo twishingikirizagaho bindi biri guhinduka ubusa mu kanya gato. 

Ingingo yo kuzirikana: Nta nzira y'ubusamo mu rugendo rwo gukura. 

Umurongo wo gufata mu mutwe: "Imana yatangiye umurimo mwiza muri mwe kandi icyo nzi ntashidikanya ni uko izawukomeza kugeza iwurangije kuri urya munsi Yesu Kristo azerekanwa." Abafilipi 1:6 (NCV)

Ikibazo cyo gutekerezoho:  Ni hehe mu mikurire yanjye yo mu mwuka nkeneye kwihangana no gukomeza umurego? 

Icyumweru cyiza kandi mugire amateraniro meza mu miryango yanyu.

Pasiteri Kubwimana Joel

Comments

Popular posts from this blog

IMINSI 40 Y'UBUZIMA BUFITE INTEGO: UMUNSI WA 1, 'MBERE NA MBERE IMANA'

Rev. Mbanzabigwi Michel: Umubyeyi, Umushumba n’Umubwiriza butumwa bwiza

IMINSI 40 Y'UBUZIMA BUFITE INTEGO, UMUNSI WA 29, 'KWEMERA UMURIMO WAWE'