Niba imfatiro zishenywe, Umukiranutsi yakora iki?
Iriburiro Zaburi ya 11 bigaragara ko yanditswe Dawidi arimo kugirwa inama yo guhunga abanzi be. Abasesenguzi ba Bibiliya nti bavuga rumwe ku banzi Dawidi yarimo abwirwa guhunga. Kuri bamwe iyi Zaburi yanditswe ubwo Dawidi yahungaga Sawuli, kubandi yanditswe igihe yahugaga umuhungu we Abusalomo. Ariko kuritwe icyo dushyize imbere ni uko Dawidi yarimo agirwa inama yo guhunga abanzi be. Sawuli yari sebukwe wa Dawidi, mu gihe Abusalomo yari umuhungu we. Biratangaje ko abanzi Dawidi yagize bari abo mu muryango, mu rugo rwe. Reka dusome iyi Zaburi: Uwiteka ni we mpungiraho. Mubwirira iki umutima wanjye muti “Hungira ku musozi wanyu nk'inyoni?” 2Kuko abanyabyaha bafora umuheto, Batamikira umwambi mu ruge, Kugira ngo barasire mu mwijima abafite imitima itunganye. 3Niba imfatiro zishenywe, Umukiranutsi yakora iki? 4Uwiteka ari mu rusengero rwe rwera, Uwiteka intebe ye iri mu ijuru, Amaso ye areba abantu, imboni ze zirabagerageza. 5Uwiteka agerageza abakiranutsi, Ariko umunyaby...