“NDI UWO NDI WE.”‘NDIHO no muri iki gihe cya koronavirusi.'

IRIBURIRO 

Intego Nkuru: "Imana irikutubwira ngo, mbere ya COVID-19 NDIHO, Muri iki gihe COVID-19 ihangayikishije isi NDIHO, nyuma ya COVID-19 NDIHO."

Nyuma y'imyaka 430, Abisirayeli bari muburetwa mu gihugu cya Egiputa Imana yasohoje ibyo yari yaravuze yohereza Mose kujya kubakura mu buretwa. Kuva igice cya 3 niho tubona Imana ivugana na Mose ubwo yamutumuga ku Bisirayeli bari muri Egiputa. 

"NDI UWO NDI WE."


7Uwiteka aramubwira ati “Ni ukuri mbonye kubabara k'ubwoko bwanjye buri muri Egiputa, numvise gutaka batakishwa n'ababakoresha uburetwa, kuko nzi imibabaro yabo. 8Kandi manuwe no kubakiza mbakure mu maboko y'Abanyegiputa, mbakure muri icyo gihugu, mbajyane mu gihugu cyiza kigari, cy'amata n'ubuki, gituwemo n'Abanyakanāni n'Abaheti n'Abamori, n'Abaferizi n'Abahivi, n'Abayebusi. 9Nuko dore gutaka kw'Abisirayeli kwangezeho, kandi nabonye agahato Abanyegiputa babahata. 10Nuko none ngwino ngutume kuri Farawo, ukure muri Egiputa ubwoko bwanjye bw'Abisirayeli.” (Kuva 3:7-10) 

Mu myaka 430 Abisirayeli bababazwa Imana yumvaga gutaka kwabo kandi ibona kubabara kwabo, ariko ikemera ko bakomeza kubabazwa. Igitangaje, Imana ni uko Abisirayeli bari ubwoko bw'Imana, bityo wa kwibaza  kuki yemeye ko iyi myaka yose bayibabazwamo kandi ihari yewe ibone, yumva? Igisubizo kiri muko yibwiye Mose "NDI UWO NDI WE."  

Mose abaza Imana ati “Ningera ku Bisirayeli nkababwira nti ‘Imana ya ba sekuruza banyu yabantumyeho’, bakambaza bati ‘Yitwa nde?’ Nzasubiza iki?”14  Imana isubiza Mose iti “NDI UWO NDI WE.” Kandi iti “Abe ari ko uzabwira Abisirayeli uti ‘NDIHO yabantumyeho.’ ” 15Kandi Imana ibwira Mose iti “Abe ari ko uzabwira Abisirayeli uti ‘UWITEKA, Imana ya ba sekuruza banyu, Imana ya Aburahamu, Imana ya Isaka, Imana ya Yakobo yabantumyeho, iryo ni ryo zina ryanjye iteka ryose, urwo ni rwo rwibutso rwanjye ruzahoraho ibihe byose.’ (Kuva 3:13-15) 

Mose nk'umuntu wari warabaye muri Egiputa akahava ahunze kubera gushaka kurwanirira Abisirayeli yabonaga bababazwa cyane, ntabwo yavuganye ni Mana ngo ahite ahaguruka yiruke ajya muri Egiputa. Yari azi neza ko Abisirayeli bibagiwe Imana kubera umubabaro, bataye ibyiringiro. Ntabwo Bibiliya yari yaranditswe ngo bakomeze kuyisoma, abakurambere babo bavuganye n'Imana bari barapfuye, abasigaye amaganya, umubararo aribyo buzima bwabo. Bityo kujya imbere yabo akavuga ngo Imana yabantumyeho yari azi neza ko bari mubaze iyo Mana, iyo ariyo, uko yitwa? Ikibazo gikomeye cyari 'mbese iyo Mana niba iriho kuki tubabazwa bene aka kageni?' Ariko igisubozo cyoroshya kandi gikomeye ni uko Imana ari "NDIHO."  Muyandi magambo Mose yari kujya kuvuga ati: 'mbere yuko mubaho Imana yariho, mu gihe muri muburetwa Imana Iriho, kandi na nyuma yo kuva mu buretwa Imana izaba iriho." Bivuzeko kubaho kw'Imana bidashingiye ku mibereho yacu, umunezero cyangwa umubabaro wacu, kumyumvire yacu, ahubwo Imana iriho kuko ari Imana ihoraho, UWITEKA.  Isezerano Imana yahaye Mose ubwo yamutumaga naryo rigaragaza neza ko ari NDIHO.  "Iramusubiza iti “Ni ukuri nzabana nawe, ibizakubera ikimenyetso yuko ari jye ugutumye, ni uko uzakura ubwo bwoko muri Egiputa, mugakorerera Imana kuri uyu musozi.” (Kuva 3:12). Imana yabanye na Mose isohoza ibyo yavuze kuko indahinduka. Igihe tumara mu mubabaro cyangwa mu byishimo ntacyo bihindura kuri NDIHO. Imana n'Imana turiho cyangwa tutariho, turi bazima cyangwa dupfuye. Ntabwo kuba Abayisirayeli baramaze imyaka 430 mu buretwa bivuze ko Imana itari Imana. Ko yari yabanze cyangwa ko Abanyegiputa n'ibigirwamana byabo bari barushije Imana imbaraga. Ahubwo hari umugambi Imana yari ifite  kubanyegiputa n'umwami wabo (Farawo) , Ku Bisirayeli, no kubantu bose kugeza kuritwe none. Uretse gukomeza kugaragaza ko ari NDIHO, Iriho kandi Ikora, Imana yakoresheje Abisirayeli nk'isomo ku bantu bi bihe bizakurikira. Niyo mpamvu ubutumwa yabahaye muri kiriya gihe uyu munsi natwe bufite icyo butwigisha. 

NDIHO’ No muri iki gihe cya koronavirusi


Mu materaniro twagize mu rugo uyu munsi, ubwo twaganiraga ku kiganiro Imana yagiranye na Mose,twabonye ko: "Uretse kuba 'NDIHO' Ariho, Arimo kubona umubabaro wacu, kandi   Arimo kumva gutaka kwacu muri iki gihe, dukomeze kumuhanga amaso niwe gutabarwa guturukaho."  Ku murongo wa 15, Imana ibwira Mose ko  izina ryayo ry'ibihe byose ari 'NDIHO', UWITEKA. No muri iki gihe isi ihangayikishijwe na koronavirusi, benshi turi gutaka, kubera uburwayi, inzara, gutakaza akazi, kuba mu bwingunge, Imana Iriho, Irabona kandi Irumva. Isezerano ryayo nti rihinduka, yavuze ko izabana natwe muri byose. Icyo dusabwa ni ukwishingikiriza kubyo NDIHO yavuze, arimo kuvuga ubu tunyura muri COVID-19. Imana yashyizeho iherezo kubuzima bwo kubabazwa kw'Abisirayeli muri Egiputa, igiye gushyiraho iherezo kuri COVID-19. Ikibazo ese ibyo Imana irimo kutwigisha binyuze kuri iki cyorezo turi kubyumva, ku bibona, kubimenya? Mu bitubaho byose hari icyo Imana iba ishaka ko dusobanukirwa ku rukundo rwayo, gukomera, no gukora kwayo. Kuko 'NDIHO' ariho no muri iki gihe cya COVID-19, kandi akaba ari kumwe natwe  reka duharanire kwigwira mu maboko y'UWITEKA we gutabarwa kwacu.  

Icyumweru cyiza cyo kuzirikana ko Imana iri kutubwira ngo "NDIHO  no muri iki gihe cya COVID-19." 

Pasitori Kubwimana Joel

Comments

Popular posts from this blog

IMINSI 40 Y'UBUZIMA BUFITE INTEGO: UMUNSI WA 1, 'MBERE NA MBERE IMANA'

Rev. Mbanzabigwi Michel: Umubyeyi, Umushumba n’Umubwiriza butumwa bwiza

IMINSI 40 Y'UBUZIMA BUFITE INTEGO, UMUNSI WA 29, 'KWEMERA UMURIMO WAWE'