Niba imfatiro zishenywe, Umukiranutsi yakora iki?


Iriburiro

Zaburi ya 11 bigaragara ko yanditswe Dawidi arimo kugirwa inama yo guhunga abanzi be. Abasesenguzi ba Bibiliya nti bavuga rumwe ku banzi Dawidi yarimo abwirwa guhunga. Kuri bamwe iyi Zaburi yanditswe ubwo Dawidi yahungaga Sawuli, kubandi yanditswe igihe yahugaga umuhungu we Abusalomo.  Ariko kuritwe icyo dushyize imbere ni uko Dawidi yarimo agirwa inama yo guhunga abanzi be. Sawuli yari sebukwe wa Dawidi, mu gihe Abusalomo yari umuhungu we. Biratangaje ko abanzi Dawidi yagize bari abo mu muryango, mu rugo rwe. Reka dusome iyi Zaburi:

Uwiteka ni we mpungiraho. Mubwirira iki umutima wanjye muti “Hungira ku musozi wanyu nk'inyoni?” 2Kuko abanyabyaha bafora umuheto, Batamikira umwambi mu ruge, Kugira ngo barasire mu mwijima abafite imitima itunganye. 3Niba imfatiro zishenywe, Umukiranutsi yakora iki? 4Uwiteka ari mu rusengero rwe rwera, Uwiteka intebe ye iri mu ijuru, Amaso ye areba abantu, imboni ze zirabagerageza. 5Uwiteka agerageza abakiranutsi, Ariko umunyabyaha n'ūkunda urugomo umutima we urabanga. 6Azavubira abanyabyaha ibigoyi, Umuriro n'amazuku n'umuyaga wotsa, Bizaba umugabane mu gikombe cyabo. 7Kuko Uwiteka ari umukiranutsi,Kandi akunda ibyo gukiranuka, Abatunganye bazareba mu maso he. (Zaburi 11)

Niba imfatiro zishenywe, Umukiranutsi yakora iki?
Ubwo Dawidi yagirwaga inama yo guhungira ku musozi nk’inyoni. Bivuze guhunga byihuse, Dawidi we yahise asubiza igisubizo cyi kibazo yibaza ku murgo wa 3. Dawidi atangira avuga ngo  “Uwiteka ni we mpungiraho.” Iyi ni interuro yuzuye kandi yameza. Bivuzeko aha Dawidi yahise agaragaza ko ntahandi afite ho guhungira urutse ku Mana. Cyane ko ibindi byose yari yizeye, abantu yari yiringiye, muri make imfatiro zindi yari yubatseho yabonaga ko zishenywe. Niko kubaza ngo “Niba imfatiro zishenywe, Umukiranutsi yakora iki?”  Aha twavuga ko Dawidi yabajije nka mwarimu, kuko ngo abarimu nibo babaza ibibazo bazi ibisubizo. Dawidi yari yamaze kugaragaza neza kandi ashimangira ko asigaranye ahantu hamwe gusa ho guhungira ko ari ku UWITEKA.  Muyandi magambo mugihe imfatiro zishenywe umukiranutsi icyo akora ni uguhungira ku Uwiteka we rufatiro rutajya runyeganyezwa. Dawidi yari azi neza ko nubwo ababisha be bari gufora imiheto, ko Uwiteka ariwe uri kumugerageza. Soma umurongo wa 5 urahita ubona ko Dawidi avuga uko Uwiteka agerageza abakiranutsi. Wahungirahe handi uretse ku Uwiteka igihe ariwe ukugerageje? Imana Iberahose icyarimwe, Ishoborabyose kandi Izibyose niyo yonyine yo kwishingikiriza muri byose, ibihe byose.
 Igihe umugabo w’intwari wishe igihangange Goriyati yari ageze aho kugirwa inama yo kujya kwihisha, bigaragaza neza ko imfatiro za Dawidi zigaragarira abantu zose zari zamaze gusenywa.  Ariko Imana ishimwe ko Dawidi yari azi neza ko hari urufatiro abanzi be badashobora gusenya, urwo nta rundi ni Uwiteka.
Pawulo yandikira Timoteyo amuhugurira kuzibukira amagambo y’amanjwe n’impaka, yageze aho avuga kurufatiro rugihagaze. “Nyamara urufatiro rukomeye rw’Imana ruracyahagaze, rwanditseho iki kimenyetso ngo “Uwiteka azi abe”, kandi ngo “umuntu wese uvuga izina ry’Uwiteka ave mu bidatunganye.” 2 Timoteyo 2:19. Aha Pawulo ari gutanga ubutumwa bwuzuzanya nubwo Dawidi yatanze. Dawidi yasobanukiwe neza ko imfatiro zindi abantu yewe n’abakiranutsi binshingikirizaho ko zishobora gusenyuka, ariko nanone amenya ko hari urundi Rufitiro arirwo Uwiteka, rugihagaze. Zaburi 11:4-7, usomye amagambo Dawidi akurikiza nyuma yo kubaza ikibazo usanga ahita yivugira ku gukomera k’Uwiteka. Dawidi ntabwo yigeze agira uwo yikoma ahubwo yahariye Imana ibibazo bye, yizera ko amaso y’Uwiteka ari kubakiranutsi kandi ko abakiranutsi bazareba mu maso he. Ariko abanyabaha avuga neza ko Uwiteka azabatwika mu muriro n’amazuku. 

Ubu turi mugihe twugarijwe nicyorezo cya koronavirusi, aho imfatiro zitandukanye abantu twari twubatseho zashenywe, zashegeshwe. Turi mu kinyejana cya 21 aho hari ibintu twari twarimitse twarabihinduye ibigirwamana. Urugero benshi bari barubatse ubuzima bwabo ku : Ubutware (Power), Amafaranga (Money), Ubumenyi n’ikoranabuhanga (Science and technology),  siporo n’imyindagaduro, n’ibindi byinshi bishyira imbere ukwigenga kwa muntu. Ariko ibi byose abantu bari barimitse ubu byashegeshwe, byabategushye. Ubu ibibazo ni byinshi, abantu turi kwibaza icyo gukora nka Dawidi. Ariko reka twigire kuri Dawidi nabandi batubanjirije mu rugendo rwo kwizera Imana, tumenyeko urufatiro rukomeye, rutanyegaganya, rudashobora gusenyuka ari Uwiteka, Yesu Kristo. Bityo reka abe ariwe duhungiraho muri iki gihe. Mu gihe inshuti, abavandimwe, ababyeyi, abagabo, abagore, abana bacu, abategeka, abahanga barimo kunanirwa gusubiza ibibazo dufite, Yesu niwe gisubizo. Ahandi hose twari twubatse ni ku musenyi, urufatiro rwo kwikomezaho, kubakaho ni Kristo. 
Nka Dawidi hari benshi muri twe bafite izindi mfatiro bubatseho, ariko kuko ibihe biha ibindi, abantu bahinduka n’ibintu bigahinduka, usanga izo mfatiro zishenywe. Mu miryango turi kubona tukumva intambara hagati y’abashakanye kugeza aho kwicana, abana n’ababyeyi barimo kutumvikana kugeza ho bicana. Hirya no hino havugwa amarozi, ubugambanyi, uko bukeye nuko bwije abantu bararushaho kuba babi kuko bashaka kuba ibyigenge aho kugengwa n’Imana. indangagaciro z’umuryango nyarwanda uko bukeye nuko bwije zigenda zisenywa mu izina ry’uburenganzira bwa muntu. Kuko icyo umuntu abibi aricyo asarura, muri uko gushaka kwigenga icyo abantu bari gusaruramo, n’impfu, sida n’ibindi byorezo, gusazwa n’ibiyobyabwenge kuburyo utabona ejo hazaza mu gihe abantu batubatse kuri Yesu. Nk’uko twabivuze izindi mfatiro zose zaba zubatswe ku ikoranabuhanga rigezweho, zirasenyuka, bityo niyo mpamvu Dawidi akwiye kutubera urugero rwiza rwo kubaka kuri Yesu.  
Koronavirusi iri kutwereka neza ko ibindi byose bitari Imana, bigira aho bigarukira. Bigira igihe ntibibashe kugira icyo bitumarira. Bityo udahinduka ariwe Yesu niwe dukwiye kubakaho ubuzima bwacu, kuko we no murupfu turajyana cyane ko yaruhinduye irembo ridukura mu buzima bumwe ritujyana mu bundi bwiza tuzabamo iteka ryoze.

Uze gufata umwanya uririmbe indirimbo yi 107 muzo Gushimisha Imana. 

Mugire icyumweru cyiza cyo kwikomeza Kurutare arirwo Yesu.

Pasitori Kubwimana Joel

Comments

Popular posts from this blog

IMINSI 40 Y'UBUZIMA BUFITE INTEGO: UMUNSI WA 1, 'MBERE NA MBERE IMANA'

Rev. Mbanzabigwi Michel: Umubyeyi, Umushumba n’Umubwiriza butumwa bwiza

IMINSI 40 Y'UBUZIMA BUFITE INTEGO, UMUNSI WA 29, 'KWEMERA UMURIMO WAWE'