PASIKA: BISOBANUYE IKI KUBA UMWENDA UKINGIRIZA AHERA CYANE WARATABUTSEMO KABIRI.
IRIBURIRO
Hari ibitangaza byabaye Yesu akimara gupfa ku musaraba: Umwenda ukingiriza Ahera cyane watabutsemo kabiri, habaye ubwira kabiri, umutingito, ibituro by'abera birakinguka abera benshi barazurwa, umutware w'abasirikare ahamya ko Yesu yari Umwana w'Imana (Matayo 27:51-54). Kuri uyu mugoroba benshi twita umugoroba wera, cyangwa mutagatifu, reka turebe igisobanuro cyo gutabukamo kabiri ku mwenda ukingiriza Ahera cyane.
1. Umwenda ukingiriza ahera cyane
Ubwo Imana yahaga Mose amabwiriza yo kubaka Ihema ry'ibonaniro yamubwiye ibizakenerwa byose, uko Ihema rizubakwa, imubwira no kuzashyiraho umwenda ugabanya ahera na Hera cyane. Bivuzeko Ihema ry'ibonaniro ryari rifite ahera ariko rikagira na Hera cyane (Kuva 26:33-37). Ahera cyane niho hashyirwaga isanduku y'isezerano, ikindi ni uko hatagerwaga nuwo ariwe wese (Kubara 18:1-7). Ahera na Hera cyane hagerwaga na batambyi gusa mu gihe cyose isanduku y'Imana yari ikiri mu Ihama ry'ibonaniro. Ubwo Salomo yari amaze kubaka Inzu y'Imana i Yerusalemu yashyizeho Ahera cyane (1 Abami 6:16). Nanyuma yuko urusengero rwubatswe na Salomo rushenywe (2Ibyo ku Ngoma 36:19) Abubatsi bayobowe na Yeshuwa na bahungube, Zerubaberi na bandi Balewi bongeye kubaka inzu y'Imana nubwo itari nini nk'iyo Salomo yari yarubatse. Uru rusengero rwubatswe bwa kabiri nubwo rwari ruto yewe rudafite ubwiza nk'urwo Salomo yari yarubatse, nirwo Yesu yabwirijemo ubutumwa bwiza akoreramo ibitangaza. Niryo kandi rwabereyemo igikorwa gikomeye Yesu akimara gupfa, 'umwenda ukingiriza Ahera cyane utabukamo kabiri.'
2. Gutabukamo kabiri ku mwenda ukingiriza Ahera cyane bivuze iki?
"Umwenda ukingiriza Ahera cyane h'urusengero utabukamo kabiri uhereye hejuru ukageza hasi." (Mariko 15:38) Iki ni igitangaza cyabaye Yesu akimara guhera umwuka. Ese ibi bivuze iki ku bizera Yesu? Ahera cyane hajyaga abatambyi bagiye gutamba ibitambo by'ibyaha by'abantu, kandi igitambo kiruta bindi byose Yesu Kristo yari amaze kwitanga kubwacu. Gutabukamo kabiri byari bivuze ko gutamba ibitambo byoswa birangiye, bishyizweho iherezo. Byari bivuzeko buri wese afite kwigerera imbere y'Imana, cyane ko Yesu yari akuyeho urusika ahuje abantu n'Imana. Soma Abaheburayo 9:23-28.
Gupfa kwa Yesu kwashyizeho iherezo ku bitambo by'amatungo, ikindi kwaduhaye kwigerera imbere y'Imana uko turi kose tukayibwira ibyacu. Ikindi usanga abakristo benshi batazi ni uko gutabukamo kabiri ku mwenda ukingiriza Ahera cyane bivuga ko twese abizera Kristo turi abatambyi, kuko twijyanira ibitambo byacu imbere y'Imana. Wabaza uti none ko numva bavuga abatambyi kenshi babyerekeza ku bashumba, abapasitori gusa? Nibyo nabo ni abatambyi ariko umurimo wabo si uwo ku utambira ibitambo ku Mana nk'uko byari biri mu isezerano rya kera. Ahubwo umurimo wa bapasitori ni uwo kwigisha no kwita ku bakristo babayobora mu inzira yo gukiranuka. Naho kwihana, kuzana ibyaha byacu ngo Imana itubabarire ni umurimo w'umuntu ku giti cye. Abandi bakwigisha ukumva ukuri ariko icyemezo ni icyawe ku giti cyawe. Ikindi ni uko buri wese ahamagarirwa kujyana ubutumwa bityo umukristo wese afite kugera imbere y'Imana kandi akagira icyo akora mu murimo w'Imana. Yesu ashimwe kubwo kutwunga n'Imana, kubwo kutubera igitambo kimwe gikuraho ibyaha, kubwo gukuraho umwenda watumaga tutakwigerera imbere y'Imana.
Mugire umugoroba mwiza
Pasiteri Kubwimana Joel
Comments
Post a Comment