PASIKA: IGISOBANURO CY'IBITI BIBIRI BIGIZE UMUSARABA YESU YABAMBWEHO

IRIBURIRO  


Muri gahunda y'inyigisho zitegura Pasika, uyumunsi turareba ubusobanuro bw'ibiti bibiri byari bigize umusaraba Yesu yabambweho. Umusaraba Yesu yabambweho wari ugizwe n'ibiti bibiri: kimwe gihagaritse n'ikindi gitambitse. Ese ibi byari ibiti gusa, Cyangwa bifite icyo bivuze? Ibi biti byombi hari icyo bivuze, ntabwo byari ibiti gusa.  "Ariko ibyo byose bituruka ku Mana yiyunze natwe ku bwa Kristo, ikaduha umurimo wo kuyunga n'abandi." (2Abakorinto 5:18) 

1. Igiti gihagaze  

Igiti gihagaze gishushanya kungwa n'Imana, kongera guhuzwa n'Imana. Ejo twabonye ko intego y'umusaraba wa Yesu harimo kuduhuza, kongera gusana imibanire y'abantu n'Imana. Iki giti gihagaze cy'umusara gishushanya ikiraro kinduhuza n'Imana. 

2. Igiti gitambitse 

Ntabwo Yesu yazanywe no kuduhuza n'Imana gusa, ahubwo yazanywe no kuduha umurimo wo kunga abantu n'Imana. Igiti gitambitse gishushya umurimo wo kunga Imana n'abandi bantu, umurimo wacu abantu wo kujyana ubutumwa ku bandi. Ntabwo twajyana ubutumwa ku bandi tubanga, ahubwo dusabwa kubakunda kugirango tubashe kubabwira ubutumwa bwiza bwa Yesu.  

Umuntu wunzwe n'Imana, wageze ku musaraba agahinduka, umubwirwa nuko aharanira gukiranukira Imana no gusohoza ubushake bwayo. Aharanira gusohoza umurimo wo kunga Imana n'abantu. Ntabwo wabasha kuvuga ko ukunda Imana, uyizi, ufitanye umubano nayo, mu gihe wanga abantu yaremye. Iyo uzi kugira neza ntubikore bikubera icyaha. Niyo mpamvu umuntu wamenye ko yagiriwe neza akungwa n'Imana aba akwiye nawe gukora umurimo we yahawe akageza abandi ku Mana. Nti byoroshye kugeza abandi ku Mana, mu gihe ibyo ukora bihabanye nibyo uvuga. Urukundo Yesu yadukunze yarugaragarishije igikorwa cyo kudupfira ku musaraba. Ntabwo twe dusabwa gupfira abandi, ahubwo dusabwa ku bakunda tukabagirira neza kandi tukababwira inkuru nziza ya Yesu mu bikorwa no mu magambo. 

Mu gire umugoroba mwiza, kandi dukomeze kwibuka Jenoside ya korewe Abatutsi 1994 duharanira kwiyubaka. 

Pasiteri Kubwimana Joel

Comments

Popular posts from this blog

IMINSI 40 Y'UBUZIMA BUFITE INTEGO: UMUNSI WA 1, 'MBERE NA MBERE IMANA'

Rev. Mbanzabigwi Michel: Umubyeyi, Umushumba n’Umubwiriza butumwa bwiza

IMINSI 40 Y'UBUZIMA BUFITE INTEGO, UMUNSI WA 29, 'KWEMERA UMURIMO WAWE'