PASIKA: YOSEFU UMUNYARIMATAYA URUGERO RWIZA RWO GUKORESHA UMWANYA N'UBUTUNZI KU MURIMO WO KURAMYA IMANA
IRIBURIRO
Mu mwaka itatu Yesu yamaze akora umurimo we wo kwigisha ubutumwa bwiza bw'Ubwami bw'Imana, benshi baramukurikiye. Muri abo benshi harimo abigishwa be batandukanye, bivuze abakurikiraga inyigishoze ku buryo buhoraho. Muri abo bigishwa kandi nimo yatoranije Intumwa 12 harimo na Yuda Isikaliyoti wa mugambaniye. Intumwa 12 zari mu bigishwa ba Yesu bari bazwi cyane kandi bahoranaga nawe. Mbere yo kubambwa Petero wa kundaga kuvuga cyane yari yiyemeje ko ari bubane na Yesu kugeza ku gupfa. Ariko byarangiye Petero amwihakanye gatatu nk'uko Yesu yari ya bimubwiye. Ikindi ni uko ubwo Yesu yafatwaga abigishwa be batatanye. Na bakurikiranye ibyari birikuba kuri Yesu bagendaga bihishe. Ubwo Yesu yari yatereranywe n'abigishwa bahoranaga nawe, nibwo umwigishwa we utari uzwi yigaragaje. 42Bugorobye
kuko wari umunsi wo Kwitegura, ari wo munsi ubanziriza isabato, 43Yosefu
Umunyarimataya, umujyanama w'icyubahiro kandi na we yategerezaga ubwami
bw'Imana, aratinyuka ajya kwa Pilato asaba intumbi ya Yesu. 44Ariko
Pilato yari agitangara yuko yaba amaze gupfa, ni ko guhamagaza umutware
w'abasirikare, amubaza yuko amaze gupfa koko. 45Amaze
kubyemezwa n'umutware w'abasirikare aha Yosefu intumbi. 46Na
we agura umwenda w'igitare, arayibambūra ayizingira muri uwo mwenda w'igitare,
amushyira mu mva ye yakorogoshowe mu rutare, abirindurira igitare ku munwa
w'imva. 47Mariya
Magadalena na Mariya nyina wa Yosefu babona aho ahambwe. (Mariko 15:42-47)
1. Guhamba Yesu: Umurimo wa Yosefu Umunyarimataya
Muri Isirayeli harimo abantu benshi bategerezaga Ubwima bw'Imana, muri abo Yosefu Umunyarimataya yarimo. Ubwo Yesu yazaga uyu yasobanukiwe neza ko Ubwima bw'Imana bwageze mu bantu. Nubwo yari umujyana w'icyubahiro mu bantu benshi barwanyaga Yesu, we yahisemo kuba umwigishwa wa Yesu. Uretse kuba yari afite umwanya ukomeye mu buyobozi, yari n'umutunzi. Hari abigishwa benshi ba Yesu Bibiliya itatubwira, hari nabo ivuga amazina cyangwa ibikorwa byabo. Yosefu Umunyarimataya na Nikodemu, bari mu bayobozi bakomeye ba Bayahudi ariko bari abigishwa ba Yesu mu ibanga. Kubera umwanya Yosefu Umunyarimataya yari afite yagiraga ubwoba bwo kujya ahagaragara nk'umwigishwa wa Yesu. Ubwo yajyaga gusaba umurambo wa Yesu tubwirwa ngo "aratinyuka ajya kwa Pilato asaba intumbi ya Yesu." Aha niho tubona neza ko mbere yagiraga ubwoba bwo kujya ahagaragara nk'umwigishwa wa Yesu. Ikindi ni uko yari umunyabwenge, yagombaga kuba mu barwanya Yesu ariko we agakomeza ku mukunda no kuba umwigishwa we. Ariko ubwo abahoranaga na Yesu bivuga uko bakoze ibitangaza, uko abadayimoni bari kubumvira, bari bahunze uwari waremeye Yesu mu ibanga niwe waje ku mugaragaro kwaka umurambo we.
Yosefu Umunyarimataya yakoresheje umwanya yari afite nk'umuyobozi ajya kwaka umurambo wa Yesu. Kuko yari umujyanama w'icyubahiro yari azi neza ibibera i bukuru, aho kunyura ajya kwaka umurambo wa Yesu. Yakoresheje ubushobozi bwe n'umwanya we agera kwa Pilato umurambo birangira awuhawe. Ikindi yakoresheje ubutunzi bwe, kuko yashyinguye Yesu mu mva shya yari yarakorogoshoye. Kuba yari umutunzi yari yariteguriye imva azashyingurwamo, ni amafaranga yakoresheje kugirango ikorogoshorwe. Ikindi byamusabye imyenda yo gushyiramo umurambo wa Yesu, no kuwutunganya mbere yo kuwushyira mu mva. Yosefu Umunyarimataya yagaragaye akora igikorwa cyo kuramya Imana, guhesha Imana icyubahiro. Kuramya twabonyeko ari ugukora ikintu cyose nk'ukorera Yesu. Nibyo turi kubona Yosefu Umunyarimataya ari gukora. Ntabwo yatewe isoni nuko Yesu yapfuye kandi yitwaga ko ari Umwana w'Imana. Ntabwo yatekerejeko abandi bakorana bayoboye igikorwa cyo kubamba Yesu bari bumuseke, yewe bari bumukure ku mwanya we. Icyo yahanze amaso ni ugushyingura Yesu mucyubahiro. Yagaragaye aho yari akenewe kandi akora ibyari bikwiye kugirango Imana ihabwe icyubahiro.
2. Ibyo kwigira kuri Yosefu Umunyarimataya
Nka bigishwa bahoranaga na Yesu, no muri iki gihe usanga hari abantu benshi mu insengero barwanira kugaragara imbere: kubwiriza, kuyobora, guhanura, guhabwa intebe imbere, amatitire akomeye. Muri make dufite abakristo bakunda kuri mwambonye benshi. Ni bake bamaze nka Yosefu Umunyarimataya, bategereza gukora ubushake bw'Imana mu gihe gikwiye. Ikindi usanga hari abakristo benshi bajya mu mwanya y'ubuyobozi bagahita bata inzira nziza ya gakiza. Bagasigara ari abakristo ku izina, yewe bamwe bagahita bihakana Yesu. Abandi usanga bafite ubutunzi ariko batabukoresha ku murimo w'Imana. Bityo uyu munsi mu gihe tuvuga ku guhambwa kwa Yesu, reka dufate amasomo akurikira twa kwigira kuri Yosefu Umuyarimataya:
1. Yosefu Umunyarimataya ni urugero rwiza rw'uko umukristo wese asabwa kunesha ubwoba kugirango abashe gukora iby'ubutwari. Ubwoba buturuka kuri satani, kandi umunyabwoba ntabwo yagira ibikorwa bw'ubutwari. Niyo mpamvu abakristo dukwiye gusaba Yesu Kristo kuduha imbaraga zo gutsinda ubwoba kugirango tubashe gukora iby'ubutwari.
2. Yosefu Umyarimataya ni urugero rwiza rwerekana ko umwanya wose ufite mu buyobozi bishoboka kuwukoresha mu buryo buhesha Imana icyubahiro. Dufite abakristo benshi bateye nk'uruvu, usanga bahindagurika buri kanya. Bene aba iyo bahawe imyanya y'ubuyobozi usanga bibagirwa Umwami Yesu, bakarangwa n'ingeso mbi zose usangana abandi. Ibaze ko niba 98% bya Babanyarwanda ari abakristo, bivuzeko numubare munini wa bayobozi bacu ari abakristo. None ruswa ivugwa iribwa na bande? Nibande banyereza umutngo? Ni bangahe twumva mu bikorwa byo guhamya Kristo nka Yosefu Umunyarimataya? Birakwiye ko umwanya urimo wose w'ubuyobozi uzirikana ko ukwiye kuwukoresha ukora ibyiza, ibihesha Imana icyubahiro. Ikindi kandi ko igihe cyose ukwiye gusaba gutinyuka kugirango uhamye Kristo wizeye aho uri nka Daniyeli na bandi babaye mu buyobozi kandi bakubahisha Imana. Ntabwo kuba umuyobozi cyane cyane kujya muri politike ari ibya batizera Imana, oya, ahubwo tujye tuzirikana ko ubuyobozi buva ku Mana. Bityo reka twubahishe Imana, dukoresha neza imyanya dufite mu buyobozi bwaba ubwa Leta, imiryango yigenga cyangwa ishingiye ku myemerere.
3. Yosefu Umunyarimataya ni urugero rwiza rwo gukoresha ubutunzi bwacu ku murimo w'Imana. Mu bintu bituma akenshi usanga abantu ba bakene bakomeza gukena ni ubugugu, kudatanga. Gutanga bizana umugisha kuruta guhabwa, iri ni ihame rwo muri Bibiliya risohorezwa kubantu bose baba abizera Imana cyangwa abatayizera. Iyo utanze urakira, yewe akenshi usanga abakire bakomeza gukira kuko akenshi babishaka batabisha usanga baba bagomba gutanga. Abakristo twe kugirango duhabwe imigisha yo mu Mwuka no mu mubiri dusabwa gutangana umutima ukunze. Yosefu Umunyarimataya yatanze imva ye shya, akoresha ubutunzi bwe mu guhamba Yesu. Ese twe ubutunzi bwacu bukoreshwa ku murimo w'Imana? Ese iyo dutanze dutangana umutima ukunze cyangwa ni ugutanga kugirango baturebe? Reka twige gukoresha byinshi cyangwa bike twahawe ku murimo w'Imana, kuko aribwo tuzongererwa. Reka twere kuba imbata z'ubutunzi, abakoreshwa n'ubutunzi. Ahubwo reka ubutunzi budukorere kubwo gushyira imbere gukorera Imana.
Nka Yosefu Umunyarimataya nawe waba ukiri kwihisha kubera ubwoba, cyangwa se utegereje igihe gikwiye cy'Imana cyo gukora. Ariko senga usabe imbaraga kuko ibihe biri kutwereka ko dukwiye gukora hakiri kumanywa, tugifite igihe n'ubushobozi bwo gukora. Reka kandi kuba umukristo wo kuri mmwambonye, wo kwishyira hejuru, oya. Ahubwo haranira gukorera Imana aho gukora ngo abantu bakubone. Yosefu Umunyarimataya yakoze mu gihe abandi bari bihishe, kandi mbere abihishe nibo bahoraga imbere ya Yesu bavuga, biyerekana. Ubukristo buhindura burangwa n'imirimo mwiza, ntabwo burangwa na magambo. Ariko birababaje ko usanga benshi amagambo yacu agera kure, ariko ibikorwa bacu bitagaragara, bitavuga. Zirikana ko kwizera kutagira imirimo kuba gupfuye, bityo ugire imirimo myiza nka Yosefu Umunyarimataya turi kumuvuga uyu munsi kubera imirimo mwiza ye yakoze.
Mugire umugoroba mwiza wo kurangwa ni mirimo mwiza muri iki gihe nk'Abanyarwanda twibuka jenoside yakorewe abatutsi 1994.
Pasiteri Kubwimana Joel
Comments
Post a Comment