PASIKA: YESU NIWE GITAMBO CYARI GIKWIYE
IRIBURIRO
Uyu munsi Abanyarwanda aho bari hose, mu
Rwanda no hanze twatangiye icyumweru cyo kwibuka Jenosida yakorewe Abatutsi mu
1994. Nk'uko mu Ijambo rye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda
yavuze,"Uyu munsi turibuka amahano twanyuzemo, n'ibyo twatakaje, umuntu ku
giti cye, n'Igihugu. Tuzakomeza kwigisha Abanyarwanda babyiruka ubu, n'abazakurikiraho,
ibyabaye ku Gihugu cyacu, n'amasomo twabikuyemo." Nk'Abanyarwanda reka
dukomeze gushyigikira ubumwe bwacu no gushyira hamwe kugirango dukomeze kubaka
igihugu kitarangwamo amacakubiri. Iki cyumweru kandi ni icyumweru Abakristo
tuzirikana ugupfa no kuzuka kwa Yesu wa tubereye igitambo gikwiye.
Urukundo Yesu yagaragaje atwitangira tukiri abanyabyaha reka ruturange aho turi
hose.
1. Amaraso y'inyamaswa ntiyabashije kuba igitambo gikwiye
Ejo hashize twabonyeko Yesu yatambwe isi ikiremwa. Uyu munsi reka tureba kuki hari hakanawe igitabo? Kuki Yesu ariwe gitambo cyari gikenewe? Iyo tuvuze igitambo tuba tuvuga incungu, umuntu cyangwa ikintu kijya mu cyimbo cy'umuntu cyangwa abantu. Muri Bibiliya hari ibitambo by'uburyo bwinshi ariko bigabanywa mu buryo buburi bw'ingenzi: 1. Inyamaswa, 2. Umuntu. Haba ku nyamaswa cyangwa umuntu "ubugingo" ariyo maraso niyo Imana yari yaraganeye kuba ayo gusukwa ku gicaniro. "Kuko ubugingo bw'inyama buba mu maraso, nanjye nyabahereye gusukwa ku gicaniro ngo abe impongano y'ubugingo bwanyu, kuko amaraso ari yo mpongano, ayihindurwa n'ubugingo buyarimo." (Abalewi 17:11) Umuntu yari yemerewe kurya inyama z'inyamaswa ariko kurya amaraso byo ni ikizira, kuko amaraso ariyo mpongano. Abaheburayo 9:22 haravuga ngo:
"kuko ukurikije amategeko ibintu hafi ya byose byezwa n'amaraso, kandi
amaraso atavuye ntihabaho kubabarirwa ibyaha." Kugirango habeho
kubabarirwa hagombaga kumenwa amaraso y'inyamaswa. Mu Balewi 17, twabonye ko
amaraso y'inyamaswa ariyo yari yaragenewe gusukwa ku gicaniro. Nubwo
amaraso y'inyamaswa ariyo yagombaga gusukwa ku gicaniro, ntiyabashije
gukuraho ibyaha by'abantu. "4Erega ntibishoboka ko amaraso y'amapfizi
n'ay'ihene akuraho ibyaha! 5 Ni cyo cyatumye ubwo Yesu yazaga mu isi
avuga ati “Ibitambo n'amaturo ntiwabishatse, Ahubwo wanyiteguriye umubiri.
6Ntiwishimiye ibitambo byokeje,Cyangwa ibitambo by'ibyaha. 7Mperako ndavuga nti
‘Dore ndaje Mana, ( Abaheburayo 10:4-7). Byasabaga ko uko umuntu akoze
icyaha hicwa inyamaswa. Imana mu rukundo rwayo, yari yarabonye kuva isi
ikiremwa ko abantu batazabasha guhora batamba ibitambo. Ikindi ni uko ibintu
byose Imana yaremye irabikunda, ntabwo yari yishimiye ko inyamaswa zihora zicwa
kubera ibyaha bya bantu. Bityo hari hakwiye igitambo kimwe kizima gisumba
ibindi byose, cyo kuba incungu y'abo mu isi, n'ibyo mu isi byose.
2. Yesu niwe Gitambo cyari Gikwiye
Iyo usomye Abaheburayo 9: 15-28, hagaragaza neza uko Yesu ariwe gitambo gikwiye. Hari ibintu bibri by'ingenzi: 1. Hari hakanewe igitambo cyera kandi kiruta ibyari bisanzwe bitambwa. 2. Hari hakanewe igitambo cy'isi yose gitambwa rimwe gusa. "Ni we Imana yashyizeho kuba impongano
y'uwizera amaraso ye, kugira ngo yerekane gukiranuka kwayo kwayiteye
kwirengagiza ibyaha byakozwe mbere y'icyo gihe, ubwo Imana yabyihanganiraga." (Abaroma 3:25) Uretse kuba impongano y'ibyaha Yesu yaje ngo atwereke gukiranuka kw'Imana. Niyo mpamvu yavuze ko ariwe nzira n'ukuri n'ubungingo. Yesu ntabwo yabaye igitambo nk'inyamaswa zitavugaga, ahubwo yabaye igitambo cy'abantu bose kandi aba uwo kutwereka inzira. Kuba yari Imana yigize umuntu niwe wari ukwiye kandi uhagije kutugarura mu inzira y'ukuri.
Mu gihe twitegura kwizihiza Pasika, reka dukomeze kuzirikana ko Yesu ataje kuba igitambo gusa, ahubwo ko yazanywe no kutwereka gukiranuka kw'Imana. Kuva Imana iremye umuntu icyo itwifuzaho ni ugurora ibyo gukiranuka. Urugero rwiza kandi rwuzuye rwo gukiranuka ni Yesu, wabaye mu isi ntakore icyaha. Twe nubwo tujya ducumura, reka uko bukeye nuko bwije duharanire gukiranuka. Ubukristo butarimo gukiranuka, kwera ntabwo bwatugeza mu ijuru. Imana irera kandi izegerwa n'abera. Yesu yaratambwe ngo tubone ubungingo, icyo jye nawe dusabwa ni ukumwemera mu buzima bwacu no kugera ikirenge mucye.
Mu gire umugoroba mwiza. Reka kandi nk'Abanayarwanda dukomeze kuzirikana kwibuka twiyubaka.
Pasiteri Kubwimana Joel
Comments
Post a Comment