PASIKA: YESU YATAMBWE ISI IKIREMWA
IRIBURIRO
Ku Cyumweru kuwa 12/04/2020, Abizera Yesu Kristo hirya no hino ku isi bazizihiza umunsi mukuru ukomeye cyane uzwi nka Pasika. Pasika ni ishingiro ry'ubukristo, Bibiliya igitabo gikoreshwa na bizera bose gikubiyemo inkuru imwe gusa: " Yesu n'Umurimo we kuva ku kuremwa ku isi ku geza ubwo azagaruka eje gushyiraho iherezo." Bityo kuko Pasika irenze kwibuka gupfa no kuzuka kwa Yesu,dukwiye gufata umwanya tukiga Ijambo ry'Imana kugirango dukomeze kumenya no gusobanukirwa Pasika neza. Reka uyu munsi duhere ku kureba ubuhanuzi bw'umusaraba.
Yesu yatambwe isi ikiremwa
Kuri benshi ubu hashize imyaka 2020, Yesu abambwe, agapfa agahambwa nyuma y'iminsi itatu akazuka. Ubyemera utabyemera ibi ni ukuri kandi ibimenyetso bifatika bibyerekana birahari kugeza uyu munsi: Imva ya hambwemo, imyenda yari yambaye imwe muriyo iracyabitswe kugeza ubu, aho yabaye, yakoreye ibitangaza bitandukanye harasurwa kugeza uyu munsi. Ariko nubwo gushyirwa mu bikorwa bimaze imyaka 2020 bibaye, Bibiliya itwereka neza ko Yesu yatambwe isi ikiremya. "Abari mu isi bose bazayiramya, umuntu
wese izina rye ritanditswe mu gitabo cy'ubugingo cy'Umwana w'Intama, watambwe
uhereye ku kuremwa kw'isi." (Ibyahishuwe 13:8) Umwanzuro ko Yesu atambwa kubw'ibyaha byabari mu isi Imana yawufashe ikirema isi. Mu kumenya ibizaba mbere yuko biba kw'Imana, yabonye ko abantu tutazumvira ishyiraho umuteguro wo kutugarura mu inzira nzima binyuze mu kwitanga ubwayo ngo yiyunge natwe. Ikindi kigaragaza ko uyu muteguro Imana yawushyizeho mbere tugisanga mu Itangiriro 3:15 "Nzashyira urwango hagati yawe n'uyu
mugore, no hagati y'urubyaro rwawe n'urwe, ruzagukomeretsa umutwe nawe
uzarukomeretsa agatsinsino.” Aha Imana yabwiraga inzoka (Satani) nyuma yo gushuka Adamu na Eva bagakora icyaha cyo kurya ku mbuto z'igiti Imana yababujije. Ubwo Imana yatagaga ibihano, igeze ku nzoka ntabwo ya yibajije
ngo wa koze iki, Imana yari izi neza ko ari satani uri muri iyo nzoka.
Gukoreshwa na satani byatumye inzoka ivumwa, ibi bigaragaza impamvu ari
inyamaswa abantu dutinya kandi twihutira kwica akenshi. Ikindi Imana ivuga ku rwango rugomba kuba hagati y’urubyaro rw’inzoka n’urubyaro rw’umugore.
Urubyaro rw’inzoka ruvugwa aha ni abemera satani bakamukorera, naho urubyaro rw’umugore ni Itorero ryakowe amaraso ya Yesu yaviriye ku musaraba. Yesu
yabyawe n’umugore kugirango asohoze ibyo Imana yavuze. Nubwo umuntu
yari akoze icyaha, Imana aha yahise igaragaza umugambi wayo wo gucungura umuntu
binyuze mu rubyaro rw’umugore (Kristo) we mutwe w’Itorero. Ikigaragaza ko ari
Yesu uri kuvuga ni imyandikire “uzamukomeretse agatsitsino, nawe azagukomeretse
umutwe.” Aha hari gukoreshwa ubuke, kandi gukomeretswa agatsitsino ni
ukubambwa, gupfa no kuzuka kwa Yesu. Uku kuzuka kwa Kristo ni ko gukomeretsa satani umutwe. Iteka iyo duhisemo Kristo natwe tuba dukomeje gukomeretsa satani niyo mpamvu arwanya Itorero.
Ibyaha byacu abantu nibyo byatumye Yesu abambwa isi ikiremwa. Yesaya igice cya 53 cyose kigaragaza neza icyo Yesu yazize. Yesaya nawe akoresha imvuga igaragaza ko kubambwa byabaye kandi igikorwa kitarashyirwa mu ngiro. Urugero "Ni ukuri intimba zacu ni zo
yishyizeho, imibabaro yacu ni yo yikoreye, ariko twebweho twamutekereje
nk'uwakubiswe n'Imana agacumitwa na yo, agahetamishwa n'imibabaro." (Yesaya 53:4) Yeseya avuga yishira mubo Yesu yapfiriye kandi mu gihe cye mu bigaragara Yesu yari atarabambwa. Ariko kuko Yesaya yari yaramaze guhishurirwa ko uyu mugambi wateguwe isi ikiremwa. Kuva Imana yiyemeje gucungura abantu binyuze muri Yesu, abivuga nk'ibyamaze kuba. Yari yaramaze kwizera ko Imana izasohoza iyo yagambiriye isi ikiremwa. Zaburi ya 22, yo igaragaza neza umubabaro wo kumusara. Iyi ndirimbo iririmbwa nkaho ari Yesu ubwe uri kuyiririmba avuga ibirikumubaho ku musraba.
Mu gihe twitegura kwibuka ko Yesu yadupfiriye ku musara azira ibyaha byacu, ko yazutse atsinze urupfu, reka tuzirikane ko Imana yateguye uyu mugambi kandi iwushyira mu bikorwa isi ikiremwa. Nk'abantu hashize imyaka 2020, aribwo ibyari ubuhanuzi, umuteguro tubibonye mu ngiro. Ariko nk'abizera nibyiza kuzirikana ko nta kintu kibaho ari impanuka ku Mana. Byose Imana ibitegura mbere igahishurira intore zayo ibyo iri gukora n'ibyo igiye gukora. Hari abandi bumva iby'Imana nk'inkuru cyangwa mateka. Ndakwifuriza wowe kuba mu intore z'Imana, kugirango ujye ugira guhishurirwa no kuenya ibyo Imana iri gukora n'ibyo iteganya gukora. Bityo gira gahunda ihoraho yo gusoma Ijambo ry'Imana ryo buhanuzi bwuzuye, kugirango urusheho kugenda usobanukirwa n'umugambi wa gakiza, nuko wasohoza icyo wahamagariwe.
mu gire ibihe byiza byo gutekereza ku mugambi w'Imana wo kuducungura kuva isi ikiremwa.
Pasiteri Kubwimana Joel
Comments
Post a Comment