PASIKA: 'MWITINYA'


IRIBURIRO 

Uyu munsi hirya no hino ku isi Abakristo turizihiza Pasika, tuzirikana ko Yesu yapfuye agahambwa maze kuwa mbere w'iminsi irindwi, ariho ku munsi w'Umwami, urupfuYesu ararutsinda arazuka. Abanditsi bu Butumwa bwiza bose (Matayo, Mariko, Luka na Yohana) bavuze ku izuka rya Yesu. Uyu munsi bitewe ni bihe turimo, reka twifashishe Matayo igice cya 28, turebe ubutumwa butabwira ngo "MWITINYA."  

INTEGO NKURU: WITINYA KUKO YESU  WATSINZE URUPFU, ARIWE UFITE UBUTWARE BWOSE MU ISI NO MU IJURU KANDI ARI KUMWE NATWE KUGEZA KU MPERUKA Y'ISI. 

Mu materaniro twakoze mu rugo, twaganiriye ku butumwa bwatanzwe Yesu akimara kuzuka, butubwira ngo  'MWITINYA.' Twasanze hari impamvu enye z'ingenzi Abizera Yesu Kristo tudakwiye gutinya. Turi mu gihe isi yose yugarijwe nicyorezo cya COVID-19, hirya no hino hari amarira, ubwoba no kwiheba. Ariko uko biri kose uyu munsi twibuka izuka rya Yesu ubutumwa duhabwa buratubwira ngo 'MWITINYA.' Reka turebe izi mpamvu  zituma tubwirwa ngo 'MWITINYA.' 

1. YESU YATSINZE URUPFU 


"Nuko umunsi w'isabato ushize, ku wa mbere w'iminsi irindwi, umuseke wenda gutambika, Mariya Magadalena na Mariya wundi bajya kureba cya gituro. 2Habaho igishyitsi cyinshi, kuko marayika w'Umwami Imana yari amanutse avuye mu ijuru, abirindura igitare acyicaraho. 3Ishusho ye yasaga n'umurabyo, n'imyenda ye yeraga nk'urubura. 4Ba barinzi bamubonye bagira ubwoba bahinda imishitsi, basa n'abapfuye. 5Ariko marayika abwira abagore ati “Mwebweho mwitinya, kuko nzi yuko mushaka Yesu wabambwe. 6Ntari hano kuko yazutse nk'uko yavuze, nimuze murebe aho Umwami yari aryamye. 7Nimugende vuba mubwire abigishwa be yuko yazutse, kandi azababanziriza kujya i Galilaya. Iyo ni ho muzamubonera dore ndabibabwiye.” 8Bava mu gituro vuba bafite ubwoba n'ibinezaneza byinshi, birukanka bajya kubibwira abigishwa be. 9Maze Yesu ahura na bo arababwira ati “Ni amahoro!” Baramwegera bamufata ku birenge, baramupfukamira. 10Maze Yesu arababwira ati “Mwitinya, nimugende mubwire bene Data bajye i Galilaya, ni ho bazambonera.” (mATAYO 28:1-9). Ijambo rya mbere tubona Malayika abwira abagore ni MWITINYA. Ubwo Abasirikare bari barinze imva bari baguye igihumura kubera ubwoba, abari bazanywe no kureba Yesu bo babwiwe kutagira ubwoba, kuko Yesu yazutse. Kuba Yesu atakiri mu mva ni impamvu nyamukuru yacu abamwizera yo kutagira ubwoba. Urupfu ruri mu bidutera ubwoba cyane, ariko Yesu yararutsinze aruhindura irembo ritwinjiza mu bwami bw'Imana. Tuziko abasirikare batozwa kutagira ubwoba, ariko ubwo habaga igishyitsi abari barinze imva ya Yesu bo babaye nka bapfuye kubera ubwoba. Nyuma baza no kugirwa ibigwari byo gukwiza ikinyoma n'umwana w'igitambambuga atakwemera. Kuvuga ngo 'wari usinziriye runaka aza gutarwa ikintu.' Ubwose waba wamubonye gute usinziriye? Ubwse bari babohereje kujya kuryama? Ubwoba bwa basirikare bwarenze ubwo abagore bagize, kuko abagore bahumurijwe. Yesu nawe agihura na bagore yabonye ubwoba bwabo, kuko bavuye mu gituro bafite ubwoba n'umunezero. Bityo Yesu nawe ni ko kubabwira ati " MWITINYA."   Malayika burya atanga ubutumwa yahawe. Niyo mpamvu Yesu nawe yahumurije abagore ababwira kudatinya. Uyu munsi natwe ari kutubwira aya magambo ngo "MWITINYA, KUKO NATSINZE URUPFU." 

2.  YESU NIWE MAHORO YABIZERA 

Mu gihe byakomeye, abantu bafite ubwoba, Yesu we ashaka ko abamwizera tumenya ko ariwe mahoro yacu. Ubwo Yesu yahuraga na bagore bafite ubwoba n'ibinezaneza, indamusto ye yabaye“Ni amahoro!” Iyi ni impamvu ya kabiri dukwiye kudatinya. Kuko Yesu  atwifuriza amahoro, ashaka ko tubaho nta bwoba ahubwo dukomeye muri we. Hari indirimbo ya Gentil na Gisubizo Ministry ifite amagambo avuga ngo "Ntidufite gutinya hebe nagato kuko ubuzima bwacu buri muriwe. Haba mu byago ndetse no mu makuba, aturindisha imbabazi agira." Niba ubuzima bwawe buri muri Yesu nta mpamvu yo gutinya, kuko muri byose ukwiye gutuza ukagira mahoro mu mutima.  Reka iyi ndamutso ya Yesu itubwira ngo " Ni amahoro" ibe impamvu yo kudatinya muri ibi bihe turimo, kuko ubuzima bwacu buri muri Yesu.  

3.YESU NIWE UFITE UBUTWARE MU ISI NO MU IJURU 

"Nuko abigishwa cumi n'umwe bajya i Galilaya ku musozi Yesu yabategetse. 17Bamubonye baramupfukamira, ariko bamwe barashidikanya. 18Nuko Yesu arabegera avugana na bo ati “Nahawe ubutware bwose mu ijuru no mu isi. 19 Nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa, mubabatiza mu izina rya Data wa twese n'Umwana n'Umwuka Wera, 20mubigisha kwitondera ibyo nababwiye byose. Kandi dore ndi kumwe namwe iminsi yose kugeza ku mperuka y'isi.” (Matayo 28:16-20) Yesu yatumye ku bigishwa be ababwira ko bahurira i Galilaya, amaze guhura nabo aha niho yabahereye inshangano nkuru, ariyo guhindura abantu bo mu mahanga yose abigishwa. Yesu avugana n'abigishwa be icyambere yabwiye“Nahawe ubutware bwose mu ijuru no mu isi" . Satani yari afite ubutwa ku bantu kubera ko umuhuza w'abantu ni Mana yari ataraboneka. Ariko nyuma yo kuzuka ubutware bwose bwari bubaye ubwa Yesu. Iyi ni impamvu ikomeye yo gutuma tutagira ubwoba. Abigishwa ba Yesu bari bakaneye ku menya ko badakwiye kugira ubwoba kuko ubutware bwose mu isi no mu ijuru buri mu maboko ya Kristo. Kuba uwo twizera ariwe ufite ubushobozi bwose ni impamvu ikomeye dukwiye kudatinya. Iyi Koronavirusi imaze amezi ihagarika ibyo twishingikirizagaho bindi, ni urugero rwiza rutwereka ko ubutware butari mu bakomeye, abanyabwenge, ibyamamare, ahubwo muri Kristo waremye byose. Reka iyi Pasika ibe iyo gutuma tuzirikana ko tudakwiye gutinya ibiriho cyangwa ibizaza, kuko ufite ubutware bwose ariho kuko yatsinze urupfu. 

4. YESU ARI KUMWE NATWE KUGEZE KU IMPERUKA Y'ISI 

"Kandi dore ndi kumwe namwe iminsi yose kugeza ku mperuka y'isi." Aya niyo magambo Yesu yashorejeho ubutumwe bwe. Byari bikwiye ko abigishwa be bamenya neza ko batari bonyine. Kuko afite ubutware mu isi no mu ijiru, bisobanura neza ko abera hose icyarimwe. Bityo bari bakwiye kugenda hirya no hino mu mahanga bakavuga ubutumwa nta bwoba. Yesu nti yahindutse uko yari niko ari kandi niko azahora. Arikumwe natwe, niyo mpamvu ari kutubwira ngo "MWITINYA." Niba uwatsinze urupfu, utanga amahoro, ufite ubutware bwose ari kumwe natwe ubwoba bwaba buvahe? Niba ufite ubwoba bitewe nibiri kuba mu isi: intambara, inzara, ubukene, urwango, ibyorezo, impuha, ubusambanyi ni bindi bikorwa byurukozasoni, bivuze ko udafite Yesu. Inama ni uko wamushaka ukamwakira nk'Umwamin'Umukiza kugirango aguhe kutagira ubwoba bityo ubashe kubaho mu isi ariko uri umugenzi ugana mu ijuru. Kubaho kwacu abizera ni Kristo no gupfa kwacu ni Kristo, muri byose dusabwa kudatinya ahubwo tugasohoza ishingano nkuru yadusigiye kandi tukabikora mu mwuka w'itegeko risumba ayandi: gukunda Imana tugakunda na bagenzi bacu nk'uko twikunda.  


'MWITINYA', ubu nibwo butumwa Yesu ari kuduha uyu munsi. Ibiri kuba ku isi uyu munsi bishobora gutera ubwoba abantu, niyo mpamvu Kristo ari kutwibutsa ko ubutware bwose buri mu biganze bye. Gushyiraho iherezo cyangwa kutarishyiraho biri mu biganze bya Kristo. Ubwoba ufite ni ubw'iki? Haranira gutera intambwe yo gukura mu gakiza kugira ngo uhamye Kristo muri iki gihe benshi bafite ubwoba. 

PASIKA NZIZA, "MWITINYA." 

Pasiteri Kubwimana Joel 




Comments

Popular posts from this blog

IMINSI 40 Y'UBUZIMA BUFITE INTEGO: UMUNSI WA 1, 'MBERE NA MBERE IMANA'

Rev. Mbanzabigwi Michel: Umubyeyi, Umushumba n’Umubwiriza butumwa bwiza

IMINSI 40 Y'UBUZIMA BUFITE INTEGO, UMUNSI WA 29, 'KWEMERA UMURIMO WAWE'