Icyo Yesaya 41 itwigisha muri iki gihe cya Koronavirusi.



 IRIBURIRO 

Yesaya ni umuhanuzi wahanuye mu buryo bukomatanya abantu bo mu bihe bitandukanye. Hari aho ahanura avuga Abisirayeli nk’ubwoko bwihariye, ahandi agahanura avuga Isirayeli nk’ubwoko bw’Imana. Iteka muri Bibiliya igihe cyose uzabona havugwa urubyaro rwa Aburahamu uzitonde usome neza, kuko akenshi baba bavuga abantu bose bizera Imana. Aha muri iki gice cya 41, Yesaya ahanurira urubyaro rw’Aburahamu, abantu b’Imana, ntabwo avuga Abisiyeli nk’abene Yakobo gusa. Ubwo nasomaga Yesaya igice cya 41, nabonyemo amasomo atatu y’ingenzi twakiga cyane muri iki gihe isi yugarijwe na Koronavirusi.  Aya masomo twiga muri iki gice ari budufashe kumva neza intego nkuru y’iki cyigisho.
Intego Nkuru: “ Reka guhanga amaso ibibazo ureba gukomera kwabyo, ahubwo hanga amaso Imana urebe gukomera kwayo kugaragarira mu ntege nke zacu abana ba bantu.”

1.      Koronavirusi iratwibutsa ko Imana ariyo yaremye byose bityo ko ishobora no guhagarika byose.

1Mwa birwa mwe, nimucecekere imbere yanjye, abanyamahanga basubiremo imbaraga nshya bigire hafi bavuge, maze duterane tuburane. 2Ni nde wahagurukije uva iburasirazuba, akamuhamagaza gukiranuka ngo agere ku birenge bye. Amugabije amahanga, amuha gutwara abami, abagabiza inkota ye ibahindura nk'umukungugu, abagabiza n'umuheto we abahindura nk'ibishingwe bitumurwa. 3Arabirukana akahanyura amahoro, anyuze mu nzira atigeze gukandagiramo. 4Ni nde wabikoze akabisohoza, agategeka ibihe uhereye mbere na mbere? Ni jyewe Uwiteka, uwa mbere n'uw'imperuka. Ndi we.   5Ibirwa byararebye biratinya, impera z'isi zihinda umushyitsi, abo ku mpera z'isi bigira hafi baraza. 6Umuntu wese yatabaye umuturanyi we, akabwira mugenzi we ati “Komera.” 7Maze umubaji akomeza umucuzi, uhwika akomeza ucura akavuga ngo “Ibyuma twabiteranije neza.” Maze akagikomeresha imisumari ngo cye kunyeganyega.


Uwambere n’uw’imperuka, Ndi we, ari kutwibutsa ko byose ari we wabiremye. Iki kinyajana cya 21 turimo kirangwa no kwivuga, kwiyamamaza, gufata isi nkaho ari iyacu. Ariko ubu abantu bose basabwa kwicara hamwe niwo manya wo kongera gutekereza neza tukibuka ko hari Gihanga wa hanze byose kandi akaba ari nawe uzashyiraho iherezo rya byose. Ese ni nde ushobora kwigira hafi ubu akavuga? Ko abakomeye nabo bavuga ngo “guma mu rugo.” Ubwoba buri hose, abatavuganaga bari kuvugana, ibihugu bitagiranaga umubano ubu biri kuwugirana. Ubu ntabyo kuvuga ngo Abashinwa ni Abakominisite none twe Abataliyani turi Abakapitalisite ntimuza kudufasha. Oya ibyo byavuyeho kuko umubaji ari gukomeza umucuruzi. Aha Yesaya yavugaga ababaza ibigirwamana, na babigurishaga, kuko byari bya batengushye bagombaga gukomezanya; umubaji w'ibigirwamana agahumuri ubicuruza wahombye. Imbaraga (Power) Amafaranga (money) Ubumenyi na tekinoloji (Science and technology)  byari bimaze kugirwa ibigirwamana ku isi hose, ariko ubu buri wese byamutengushye bityo ni ugutabarana, abantu bagakomezanya kuko ibyo bari bishingikirije byabaye ubusa.
2.      Mugihe isi ihindishwa umushyitsi na Koronavirusi, abizera Imana, urubyaro rwa Aburahumu turabwirwa ngo ‘witinya.., si naguciye.., ndagutabaye.’

8Ariko weho Isirayeli umugaragu wanjye, Yakobo natoranije, rubyaro rwa Aburahamu incuti yanjye. 9Weho nahamagaye, nkagukura ku mpera z'isi no mu mfuruka zayo nkakubwira nti “Uri umugaragu wanjye, naragutoranije sinaguciye. 10Ntutinye kuko ndi kumwe nawe, ntukihebe kuko ndi Imana yawe. Nzajya ngukomeza, ni koko nzajya ngutabara kandi nzajya nkuramiza ukuboko kw'iburyo, ari ko gukiranuka kwanjye.11“Dore abakurakariye bose bazakorwa n'isoni bamware, abagutonganya bazahinduka ubusa ndetse bazarimbuka. 12Abakugisha impaka uzabashaka ubabure, kandi abakurwanya bazahinduka ubusa babe nk'ibitariho, 13kuko jyewe Uwiteka Imana yawe nzagufata ukuboko kw'iburyo nkubwire nti ‘Witinya, ndagutabaye.’ 14Witinya, Yakobo wa munyorogoto we namwe bagabo b'Abisirayeli, ni jye uzagutabara.” Ni ko Uwiteka avuga kandi ni we Uwera wa Isirayeli umucunguzi wawe. 15“Dore nzakugira umuhuzo mushya w'ubugi ufite amenyo, uzahūra imisozi ukayimenagura, n'udusozi ukaduhindura nk'ibishingwe. 16Uzabigosora umuyaga ubitumure, umuyaga wa serwakira ubitatanye, nawe uzishimira Uwiteka wiratane Uwera wa Isirayeli. 17“Abakene n'abatindi bashaka amazi bakayabura ururimi rwabo rukagwa umwuma, jyeweho Uwiteka nzabasubiza, jyeho Imana ya Isirayeli sinzabahāna. 18Nzazibura imigezi mu mpinga z'imisozi n'amasōko mu bikombe hagati, ubutayu nzabuhindura ibidendezi by'amazi, n'igihugu cyumye nzagihindura amasōko. 19Mu butayu nzahatera imyerezi n'imishita, n'imihadasi n'ibiti by'amavuta, kandi mu kidaturwa nzahatera ibiti by'imiberoshi n'imitidari n'imiteyashuri bikurane, 20kugira ngo barebe bitegereze, batekereze bamenyere hamwe yuko ukuboko k'Uwiteka ari ko kubikoze, kandi yuko Uwera wa Isirayeli ari we ubiremye.

Urubyaro rwa Aburahamu ruvugwa aha ni abizera Yesu Kristo nk’Umwami n’umukiza wabo. Mu (Itangiriro 22: 18) tubona Imana ibwira Aburahamu ko mu rubyaro rwe  arimo amahanga yose yo mu isi azahererwa umugisha. Umugisha twaherewe mu rubyaro rwa Aburahamu ni Yesu, kandi abamwemeye bose bakizera izina rye  yabahe ubushobozi bwo kuba abana b’Imana (Yohana 1:12). Aha ntabwo Imana irikuvuga ko ibibazo, ibyago bitazagera kubayizera, ahubwo iri kuvuga ngo ‘mwitinya, si nabaciye, ndi kumwe na mwe, nzajya mbakomeza.’ Ushobora wowe gutekereza ko iki cyorezo cyari gikwiye kugera ku batizera Imana gusa, oya si byo. N’abizera Imana kibageraho, yewe ingaruka zacyo zigera kuri twese. Itandukaniro ku bizera Imana hari isezerano ry’uko Imana izaba iri kumwe natwe, izadufata ukuboko mu gihe tunyura mu bikomeye.  Ikigaragaza ko ibikomeye, ibyago bigera kuri twese ni uko Imana ivuga ngo “witinya” uhumuriza ufite ubwoba. Ikindi iravuga ngo “sinaguciye” uha ubutumwa bw’ihumure nk’ubu umuntu wibwira ko wamukuyeho amaboko.  Ikandi kugira ngo umuntu agera aho gutekereza ko Imana yamukuyeho amaboko ni uko aba ari mu bikomeye. Imana iravuga ngo “nijye uzagutabara” hatabarwa uri mu kaga, mu ngorane, mu bibazo. Abizera turi kubwirwa ngo twere gutinya, ntabwo Imana yatwibagiwe, ntiyaduciye, ahubwo niyo izadutabara. Iki cyorezo kiri kutwereka neza ko tutarengewe n’Imana nta kindi cyo kuturengera kuko n’abakomeye babuze ibisubizo. 
Ubwo hirya no hino ibihungu bisaba abantu guhagarika ingendo, imirimo bakaguma mu ngo, benshi bahita bibaza  ngo, ‘abari batunzwe no guca incuro barabaho gute?’ Nibyo kwibaza, ariko igisubizo ni uko Uwiteka azatembesha amazi mu butayu. Ibi bivuze ko aho ubona ko bidashoboka Imana yo niho itangirira gukora. Iteka mu intege nke zacu abantu niho Imana igaragarira. Usanga igihe twe tukiri gutera imigeri twirwanaho Imana itureka, iyo dutsinzwe tukamanika amaboko tukayitabaza Imana iratabara, imigezi igatemba mu butayu.

3.      Koronavirusi iri kutwereka ko Imana ariyo yonyine yo kwishingikirizaho kuko imirimo yacu yose ari ubusa, n’ibyo twishingikirizaho bindi byose ari ubusa.

21“Nimushinge urubanza rwanyu”, ni ko Uwiteka avuga. “Muburane imanza zanyu zikomeye.” Ni ko Umwami wa Yakobo avuga. 22“Nibazane ibigirwamana byabo bitubwire ibizaba, nibivuge ibyabayeho uko bimeze, tubitekereze tumenye amaherezo yabyo cyangwa mutubwire ibyenda kubaho. 23Nimuduhanurire ibizaba hanyuma tumenye ko muri imana koko, nimukore ibyiza cyangwa ibibi tubirebe twumirwe twese. 24Dore nta cyo muri cyo kandi nta n'icyo mwakora, uwabahitamo aba abaye ikizira. 25“Ngira uwo nahagurukije aturutse ikasikazi, dore araje avuye iburasirazuba akambaza izina ryanjye, azakāta abatware nk'ukāta urwondo cyangwa nk'uko umubumbyi akāta ibumba. 26Ni nde wabivuze ubwa mbere ngo tubimenye, cyangwa ni nde wabivuze kera ngo tuvuge ko ari ukuri? Ni ukuri koko nta wabivuze, ni ukuri nta wabimenyekanishije, ni ukuri nta n'umwe wumvise amagambo yanyu. 27Ni jye wabanje kubwira i Siyoni nti ‘Dore ngabo!’ Kandi i Yerusalemu nzahatuma intumwa yo kubabwira ubutumwa bwiza. 28Kandi iyo ndebye muri bo ubwabo mbona nta muntu, nta n'umujyanama wabasha kunsubiza mbabajije. 29Dore bose imirimo yabo ni ubusa kandi nta cyo imaze, ibishushanyo byabo biyagijwe ni umuyaga kandi ni imivurungano.

Mu gihe cya Yesaya abantu biringiraga ibigirwamana bibajwe byakozwe n’abantu. No muri iki gihe hirya no hino ku isi hari ibigirwamana abantu basenga, biringira. Uretse ibigirwamana bizwi abantu bita amazina runaka bitewe n’iyobokamana ryabo, kurundi ruhande ikintu cyose umuntu arutishije Imana, ahaye umwanya, agaciro, kuruta Imana gihinduka ikigirwamana. Muri sitade zitandukanye usanga abafana bafite ibyaba bigaragaza ikipe, abakinnyi bahinduye ibigirwamana. Urugero uzabona bafite  ibyapa bivuga ngo ‘Manchester United my religion.” Mu Kinyarwanda ngo “ Manchester United idini yanjye.” Hari abandi bafata abakinnyi, ibyamamare bakabita ko ari ‘idol’ babo. ‘Idol’ ubundi bivuze ikigirwamana. Usanga umuntu yaragize umukinnyi, umuririmbyi, umunyapolitike,abahanuzi, abapasitori, muri make icyamamare ikigirwamana. Barihe? ko batadutabara? Nuwo watabaza ubu nawe urasanga atabaza. Imikino yahagaze, aho gukinira hamwe hatangiye kuba aho gushyira imirambo yabo icyorezo cyishe. Insengero nyinshi hiryano no hino ku isi zirafunze, nubwo urusengero nyakuri arirwo mubiri rwo rudafunze kuko no murugo abizera Imana basenga. Ese nta butumwa twumva, tubona Imana iri kuduha. Imana irimo kutubwira ko imirimo yacu yose ari ubusa, ko ibyo twizera, twiringira, twishingikirizaho byose bitari Imana ari ubusa.  


Salomo niwe wavuze ko ‘byose ari ubusa ari nko kwiruka inyuma y’umuyaga.’ Icyo Salomo yabonye kitari ubusa ni  Imana. Yesaya aha ari kutweraka ko Imana ariyo ikomeye ko twe abantu turi abanyantege nke kandi ko ibyo twiringira bindi byose ari ubusa. Nasoza mvuga ngo ufite ugutwi kumva niyumve icyo Umwuka abwira Itorero. Hari ubutumwa Imana ishaka ko twumva, tumenya dusobanukirwa. Imana iri kutwibutsa ko  ariyo yaremye byose, ko byose ibifite mu biganza. Ko mu munota umwe, isengonda rimwe, yashyiraho iherezo rya byose. Bityo Itorero turi kubwirwa ngo 'ntidutinye' ahubwo Imana izadukomeza, izadutabara. Reka twumve ubutumwa bwayo muri iki gihe aho gutinya duhagarare dusenge kandi dufite kwizera. Kandi twibuka ko Ijambo ry’Imana ritubwira neza ko isi izagira iherezo bityo ko icyo dukiye gushyiraho imbaraga ari ugukomeza gukiranuka muri byose kugeza ku gupfa cyangwa ku iherezo ry’isi.


Mugire amahoro

Pasiteri Kubwimana Joel

Comments

Popular posts from this blog

IMINSI 40 Y'UBUZIMA BUFITE INTEGO: UMUNSI WA 1, 'MBERE NA MBERE IMANA'

Rev. Mbanzabigwi Michel: Umubyeyi, Umushumba n’Umubwiriza butumwa bwiza

IMINSI 40 Y'UBUZIMA BUFITE INTEGO, UMUNSI WA 29, 'KWEMERA UMURIMO WAWE'