PASIKA: INTEGO Y'UMUSARA WA YESU
IRIBURIRO
Abantu mo mu bihe bitandukanye bagiye barangwa no kugira uburyo butandukanye bwo guhana abanyabyaha, abagizi banabi. Ubwami bwa Baromani nibwo bwari bukomeye mu gihe Yesu yari ku isi nki Mana yigize umuntu. Abagome, abicanyi, abambuzi mbese abanyabyaha ruharwa, bahanishwaga igihano cyo kwicwa babambwe ku musaraba. Nubwo Pilato yahamije ko nta cyaha Yesu yakoze, kandi koko yari Uwera, urupfu abagome bicwaga nirwo Yesu yapfuye. Umunsi abambwa yari hagati y'abambuzi babiri, umwe ahitamo ku mwizera undi kumushinyagurira. Akiri ku musaraba Yesu yatangiye umurimo we wo kunga abantu n'Imana, ubwo yizezaga igisambo cy'ihannye ko bari bubane muri Paradizo. Ese uru rupfu rubi rwo kubambwa ku musaraba Yesu yapfuye, rwari rugendereye iki? Intego yarwo yari iyi he?
INTEGO Y'UMUSARA WA YESU
Dore intego zimwe mu zatumye Yesu, utarigeze gukora icyaha yemera kubambwa ku musaraba:
1. Kudusongorerera ku rupfu: "ahubwo tubona Yesu wacishijwe bugufi
akaba hasi y'abamarayika ho hato, tubona ko ari we wambitswe ubwiza
n'icyubahiro nk'ikamba ku bw'umubabaro w'urupfu yapfuye, kugira ngo ku
bw'ubuntu bw'Imana asogongerere abantu bose urupfu." (Abaheburayo 2:9) Byari bikwiye ko Yesu anesha urupfu, kugirango hatagira umwizera uzaheranwa naryo.
2. Kugirango muriwe tubabarirwe ibyaha: "kuko Utigeze kumenya icyaha Imana
yamuhinduye kuba icyaha ku bwacu, kugira ngo muri we duhinduke gukiranuka
kw'Imana." (2Abakorinto 5:21) Kubw'umusaraba wa Yesu, abamwizera tubabarirwa ibyaha, tugahabwa gukiranuka kw'Imana.
3. Guhishura Ubuntu bw'Imana mu gucungurwa kwacu: "Kuko ubuntu
bw'Imana buzanira abantu bose agakiza bwabonetse, 12butwigisha
kureka kutubaha Imana n'irari ry'iby'isi, bukatwigisha kujya twirinda,
dukiranuka, twubaha Imana mu gihe cya none 13dutegereje
ibyiringiro by'umugisha, ari byo kuzaboneka k'ubwiza bwa Yesu Kristo, ari we
Mana yacu ikomeye n'Umukiza 14 watwitangiriye
kugira ngo aducungure mu bugome bwose, kandi yuhagirire abantu kugira ngo babe
ubwoko bwe bwite, bugira ishyaka ry'imirimo myiza." (Tito 2:11-14), Kubabarirwa ibyaha nti bituruka ku mirimo myiza cyangwa ikindi kiguze uretse ku maraso Yesu yaviriye ku musaraba kubwacu. Bityo umusaraba wa Yesu ugaragaza Ubuntu bw'Imana twagiriwe mu gucungurwa kwacu.
4. Kutwunga n'Imana: "Ubwo twunzwe n'Imana ku bw'urupfu
rw'Umwana wayo wadupfiriye tukiri abanzi bayo, none ubwo tumaze kūngwa na yo,
ntituzarushaho gukizwa ku bw'ubugingo bwe?" ( Abaroma 5:10), ibyaha byari byaradutandukanije n'Imana, ariko umusaraba wa Yesu watwunze n'Imana.
5. Gushimangira Isezerano rishya: "kuko aya ari amaraso yanjye y'isezerano
rishya, ava ku bwa benshi ngo bababarirwe ibyaha." (Matayo 26:28), ku musaraba niho Yesu yameneye amaraso ashushanya isezerano rishya hagati y'Imana n'abantu. Iri akaba ari isezerano rya Gakiza k'isi yose kabonerwa muri Yesu Kristo.
6. Kugura Itorero: "Mwirinde
ubwanyu, murinde n'umukumbi wose Umwuka Wera yabashyiriyeho kuba abarinzi,
kugira ngo muragire Itorero ry'Imana, iryo yaguze amaraso yayo." Itorero si inyubako ahubwo ni abizera, bityo hari hakanewe ikiguzi cyo gucungura abantu. Icyo kiguzi ni Yesu wabambwe kubw'Itorero rye yaguze amaraso ye yigiciro cyinshi.
Ese ujya uzirikana impamvu Yesu, yabambwe? Ntabwo kubambwa ku musaraba kwa Yesu byari impanuka, cyangwa gushaka kwigaragaza, ahubwo bifite icyo bivuze. Nibyiza nk'Abizera kuzirikana impamvu, intego y'umusaraba wa Yesu, kugirango twirinde kuwukerensa. Kugirango tubashe gukomeza kugenda mu nzira y'umusaraba dukwiye gusobanukirwa icyo umusaraba wa Yesu uvuze kuri twe abizera Kristo. Komeza uharanire kumenya byinshi ku musaraba wa Yesu muri iki gihe twitegura Pasika.
Amahoro y'Imana ku Banyarwanda bose muri iki gihe cyo kwibuka Jenoside ya Korewe abatsutsi mu 1994.
Pasiteri Kubwimana Joel
Comments
Post a Comment