YESU ARASINZIRIYE?: KWIZERA MU GIHE CY'ICYOREZO CYA COVID-19
IRIBURIRO Intego Nkuru : " Dukwiye kugira kwizera kwinshi no mu gihe Yesu asa n'usinziriye, kuko Yesu uri muri twe afite ubutware n'ubushobozi bwo gutegeka imiyaga y'uburyo bwose indandabiranya ubuzima bwacu igatuza ." Iyo dusomye mu butumwa bwiza dusanga ko akenshi buri uko bugorobye Yesu yazamukaga umusozi akajya gusenga (Matayo 14:23; Mariko 6:46). Ni gihe Yesu yajyanaga Petero, Yohana na Yakobo, nabwo hari ku mugoroba. Ahantu hambere havugwa ko Yesu yasinziriye ari ku mugoroba habayeho igitangaza cyatumye abanu batangara, bibaza uwo ariwe. Muri Matayo 8:23-27 hari inkuru ivuga uko Yesu yaturishije inyanja. Iyi nkuru iri no muri Mariko 4:35-41 na Luka 8:22-25). Muri iki gitondo mu materaniro twakoze mu rugo twaganiye kuri iyi nkuru dusanga muri Matayo 8: 23-27, tuvuga ngo "DUKWIYE KUGIRA KWIZERA NO MU GIHE YESU ASA N'USINZIRIYE." Nifuje kubasangiza ibyo twize muri iri jambo ariko mbihuza cyane n'igihe turimo. Reka turebe icyo...