YESU ARASINZIRIYE?: KWIZERA MU GIHE CY'ICYOREZO CYA COVID-19
IRIBURIRO
Intego Nkuru: " Dukwiye kugira kwizera kwinshi no mu gihe Yesu asa n'usinziriye, kuko Yesu uri muri twe afite ubutware n'ubushobozi bwo gutegeka imiyaga y'uburyo bwose indandabiranya ubuzima bwacu igatuza."
Iyo dusomye mu butumwa bwiza dusanga ko akenshi buri uko bugorobye Yesu yazamukaga umusozi akajya gusenga (Matayo 14:23; Mariko 6:46). Ni gihe Yesu yajyanaga Petero, Yohana na Yakobo, nabwo hari ku mugoroba. Ahantu hambere havugwa ko Yesu yasinziriye ari ku mugoroba habayeho igitangaza cyatumye abanu batangara, bibaza uwo ariwe. Muri Matayo 8:23-27 hari inkuru ivuga uko Yesu yaturishije inyanja. Iyi nkuru iri no muri Mariko 4:35-41 na Luka 8:22-25). Muri iki gitondo mu materaniro twakoze mu rugo twaganiye kuri iyi nkuru dusanga muri Matayo 8: 23-27, tuvuga ngo "DUKWIYE KUGIRA KWIZERA NO MU GIHE YESU ASA N'USINZIRIYE." Nifuje kubasangiza ibyo twize muri iri jambo ariko mbihuza cyane n'igihe turimo. Reka turebe icyo iyi nkuru itwigisha muri iki gihe 'isi' ariyo 'nyanja' turimo iri guteraganywa n'umuyaga witwa COVID-19 n'ingaruka zayo. Ese 'Itorero' ryo 'nkuge', 'ubwato' Yesu arimo, ko naryo riri muri iyi nyanja irimo umuyaga wa COVID-19 abaririmo bari kwitwara gute?
"23Yikira mu bwato, abigishwa be bajyana na we. 24Umuyaga uba mwinshi mu nyanja, ubwato bwabo burengerwa n'umuraba wisuka muri bwo, ariko we yari asinziriye. 25Baraza baramukangura bati “Databuja, dukize turapfuye.” 26Arababaza ati “Ni iki kibateye ubwoba, mwa bafite kwizera guke mwe?” Maze arabyuka acyaha umuyaga n'inyanja, biratuza rwose.27Abantu baratangara bati “Uyu ni muntu ki? Umuyaga n'inyanja na byo biramwumvira!” (Matayo 8:23-27)
Nkurikije igihe turimo, aho hirya no hino ku isi abantu bamwe bibaza ibibazo byinshi harimo no kubaza ngo "Mana urihe?, abandi bati "Ko musenga iyo Mana yanyu ko ntacyo iri gukora? Abandi nabo bati Kuki natwe twizera Imana ibi biri kutubaho?" Ibibazo ni byinshi biri gutuma hari abakeka ko Imana yacu isinziriye, cyangwa se ko yazindutse, cyangwa ko itatwitayeho, cyangwa ko yananiwe. Hari ibintu bitatu by'ingezi dukwiye kwigira muri iyi nkuru yabayeho, itari umugani cyangwa igitekerezo, bitwereka neza ko icyo dusabwa mu gihe cy'amage, imiraba ko ari ukugira kwizera aho gutinya.
1. Kuba turi Abakristo dufite Yesu nti bikuraho ko natwe ibyagago, uburwayi muri make imiraba itugeraho.
Abigishwa ba Yesu bahanganye n'umuyaga mu nyanja bakoresha ubumenyi n'imbaraga zabo kandi bari kumwe na Yesu. Iyo Yesu aza kuba yari arushye kandi ashaka kuryama ngo aruhuke yari gutegeka inyanja gutuza ijoro ryose kugirango aruhuke nta nkomyi. Ariko kuko hari isomo yagamboga guha abigishwa, aho kuzamuka umusozi ngo ajye gusenga yajyanye nabo mu bwato iryo joro. Mu bigishwa ba Yesu harimo Petero, Yohana na mwene se bari abarobyi. Bari bazi kandi bemenyereye kurara mu nyanja baroba, bazi uko umuntu ahangana n'umuyaga akerekeza cyangwa akayobora ubwato neza. Ariko aha turabona ko byageze aho ubumenyi, ubuhanga bwabo burangira baratabaza. Kugirango abagabo kandi bazi neza iby'umuyaga mu nyanja batabaze ngo "turabupfuye," ni uko ibintu byari bikomeye. Abigishwa bahuye n'umuyaga kandi bari kumwe na Yesu aryamwe mu bwato bari guhangana n'umuyaga mwinshi, amazi yuzuye ubwato. Kuki Imana yemera ko ibibazo, ibyago, ibyorezo bitugeraho? Ese kuki twe Imana iri kwemera ko COVID-19 iduteragana, ifunga imirimo yacu, ubuzima bwacu bwa buri munsi? Gusubiza iki kibazo byasaba kwandika igitabo, ariko Rick Warren mu gitabo cy'ubuzima bufite intego ya garagaje neza ko " ubuzima tubamo aha ku isi ari igeragezwa." Mubyo tugeragereshwa harimo no kunyura mu bikomeye, imiyaga, ibyorezo. Ariko Imana ishimwe ko dufite isezerano ry'uko Imana izabana natwe no mu bitugerageza. Nk'abizera Yesu nta sezerano ryo kutagerwaho n'ibibazo, ibyago, uburwayi dufite . Ahubwo dufite isezerano ryo kurindwa mu bibazo no mu bitugerageza. Aha niho dukwiye gusobanukirwa ko kuba Yesu ari muri twe, bidakuraho ko ibibazo bitugeraho. Ntibikuraho ko turwara nk'abandi bose, ko dupfusha nk'uko abandi bapfusha, ko dusonza nk'uko abandi basonza. Wicika intege ngo ucongore kuko ubona ugerwaho n'ibyago kandi uri umurkisto, oya ibyo na byo biri mu nzira ducamo tujya mu ijiru kandi ni nzira ifunganye. Gufungana kw'inzira ducamo bivuze ko hari ibindukanda, ibitugora muri iyi nzira, ariko uko biri kose dukwiye gukomeza guhanga amaso Yesu Kristo uri kumwe natwe.
2. Gutabaza Yesu mu gihe cy'ibyago si ikibazo, ikibazo ni ugutabaza gushingiye kubwoba no kwizera guke.
"Baraza baramukangura bati “Databuja, dukize turapfuye.” Mu byo COVID-19 imaze kutweraka ni uko ubumenyi n'imbaraga zacu abantu bifite aho bigarukira. Abigishwa ba Yesu nabo iri somo baribonye ubwo bakoreshaga ubumenyi n'uburambe bwabo mu guhangana n'umuyaga kugezaho babona ko bapfuye. Ubwo bakanguraga Yesu kuko atari mu bitotsi byatuma atamenya ibiri kuba, ntabwo Yesu yashindukiye hejuru nk'uhurujwe avuye mu bitotsi. Ahubwo yakangutse ababaza ikibazo kigaragaza ko nubwo bo ba bonaga ko asinziriye ariko we yarimo abona ubwoba bwabo, ubwo bahanganaga n'umuyanga. "Arababaza ati “Ni iki kibateye ubwoba, mwa bafite kwizera guke mwe?” Ntabwo Yesu yavuze ngo kuki mu ntabaje? Ahubwo 'ni iki kibateye ubwoba?" Usubiye haruguru muri Matayo 8, urasanga Yesu yari yirirwanye n'abigishwa be akora ibitangaza, akiza abantu. Ariko aha abigishwa bo bakanguye Yesu kuko babona urupfu, bumvaga ko bishoboka ko bapfa kandi bari kumwe na Yesu. Aha niho Yesu ahita abita abafite kwizera guke. Kuba twatabaza Imana mu gihe turi mu makuba ntabwo ari bibi, sibyo Yesu yagaye ahubwo kugira ubwoba ni byo bibi. Ubwoba buturuka kuri Satani, kuko butuma dushindikanya ku butware n'ubushobozi bw'Imana. No muri iki gihe waba ufite ubwoba kubera COVID-19, ariko ibuka ko dusabwa kureba gukomera kw'Imana kuruta kureba gukomera kw'ikibazo, icyorezo. Gutabaza kwacu ni ugusenga Imana, kandi dusabwa kutavuga amagambo menshi nk'abatizera, kutikebagura nk'abahanuzi ba Bayali. Imana yacu ntabwo isinzira, ntabwo izinduka ngo bisabe ko tuvuza induru, dusakuza cyane ngo yumve. Ahubwo irashaka ko tuyizera no mu gihe gisa nkaho tutari kuyibona, kuyumva, kuko ihora iri maso kandi yita kuri twe. Reka rero nk'Itorero ryo bwato turimo twigire ku bigishwa, twe twirinde gutabaza kubera ubwoba, kubera tubona urupfu, ahubwo duhange amaso Yesu wa nesheje urupfu akaruhindura irembo tunyuramo twinjira mu buzima bw'iteka. Bityo mu bibazo, mu miraba dusabe kongererwa kwizera kugira ngo tubashe kwatura nka Yobu, ko naho twapfa twapfa twizeye Imana.
3. Nta kintu na kimwe Yesu adafiteho ububasha, byose arabitegeka kandi bikamwumvira.
“Uyu ni muntu ki? Umuyaga n'inyanja na byo biramwumvira!” Yesu amaze gutegeka umuyaga n'inyanja byahise bituza, abantu baratangara. Ijambo bakoresheje ngo "NA BYO BIRAMWUMVIRA!" Barivuze batangaye, ariko rigaragaza neza ko bari bazi ko hari ibindi byumvira Yesu. Bari barabonye indwara azitegeka, abadayimo abatageka. Kuba hari ibyo bari bazi kuri Yesu nibyo batumye Yesu abita abafite kwizera guke. Ibyumvira Yesu si bimwe na bimwe, ahubwo ni bose na byose. Abantu, Uburwayi, imiyaga, abadayimoni, urupfu, Satani byose Yesu arabitegeka kandi bikamwumvira. COVID-19 siyo itakumvira Yesu, reka tureke gutabaza nk'abanyabwoba, ahubwo kuko Yesu afite ubutware bwose abe ariwe duhanga amaso aho kuyangaha iki cyorezo gusa. Uko Yesu yari nti yahindutse nubu Yesu arakora, arategeka kandi akumvirwa. Mu gusenga kwacu, gutabaza kwacu reka tuzirikane ko turi kubwira uwumva kandi ushoboye bityo tureke gukuka imitima.
Reka nsoze dusoma Yakobo 1:12, "Hahirwa umuntu w'ihanganira ibimugerageza, kuko namara kwemerwa azahabwa ikamaba ry'ubugingo, iryo Imana yasezeranije abayikunda." Abigishwa ubwo bageragezwaga Yesu yabonye ko kwizera kwabo ari guke, nyuma abigishwa baje gusaba Yesu kubongerera kwizera. Mu byatumye Yesu adusezeranya Umwuka Wera kwari ukugira ngo akomeze kubana na twe no kudushoboza muri byose. Reka rero duhagarare tudatsinzwe n'uburiganya bwa Satani muri iki gihe twugarijwe n'umuyaga witwa Koronavirusi. Ahubwo dukomeze kwizera Imana no kuyisunga yo ifite urufunguzo rw'ibiri kuba n'ibizaba byose. Kugira ubwoba ni ugutsindwa ariko gusaba kwizera kandi kwinshi niko gutsinda COVID-19. Zirikana ko Yesu adasinziriye ahubwo ari ku murimo wo kutwigisha kugira kwizera kandi kwinshi muri iki gihe kugirango dukomeze kujyana ubutumwa kugeza ubwo azagaruka aje kujyana Itorero.
Mugire icyumweru cyize cyo kongererwa kwizera
Pasiteri kubwimana Joel
dusabe Umwami kuduhishurira isomo ashaka ko twiga muri iki gihe.
Comments
Post a Comment