IMINSI 40 Y'UBUZIMA BUFITE INTEGO, UMUNSI WA 40,'KUBAHO UFITE INTEGO'

IRIBURIRO 


Uyu ni umunsi wa 40 kuva dutangiye gusoma iki gitabo cy'Ubuzima Bufite Intego cyanditswe na Rick Warren. Ikibazo nyamukuru twatangiye twibaza ni " IYI SI NYIBEREYEHO IKI?" Mugusubiza niho Rick Warren agaragaza intego eshanu z'ubuzima bwacu aha ku isi dusanga mu ijambo ry'Imana. Igihe tumara aha ku isi ni gito kandi ni icyo kwitoza ubuzima tuzabaho iteka ryose mu ijuru. Bityo niyo mpamvu ibindi byose bishingiye ku marangamutima yacu, kurarikira no kwifuza kwacu bikwiye kujya kuruhande tugashyira imbere gusohoza izi ntego eshanu z'ubuzima aha ku isi. Icyigisho cyanyuma gisoza kiravuga ngo "KUBAHO UFITE INTEGO." 

KUBAHO UFITE INTEGO 

Ejo hashize twabonye ko dukwiye kuringaniza  intego eshanu z'ubuzima tukazisohoza zose kimwe. Rick Warren asoza atanga ibintu bibiri byadufasha kubaho dufite intego mu buzima bwacu: kwandika icyemezo cy'intego z'ubuzima no kugira incamake, interuro igizwe ni ntego eshanu z'ubuzima. 

1. Icyemezo cy'Intego z'Ubuzima 

Ese iki cyemezo kivuze iki? kuki ari ngombwa? Rick Warren agaraza ko iki cyemezo cy'Intego z'ubuzima ari: 
- Icyemezo cyerekana mu ncamake intego z'Imana ku buzima bwawe. 
- Icyemezo gitanga icyerekezo cy'ubuzima bwawe. 
- Icyemezo cyerekana icyo wita "ubutsinzi." 
- Icyemezo gisobanura neza uruhare rwawe. 
- Icyemezo kigaragaza neza uwo uriwe. 

Nyuma yo gusoma no gusobanukirwa intego z'Imana kubuzima bwacu nibyiza kwicara buri wese agategura icyemezo cy'intego z'ubuzima kugirango abashe kuba arizo agenderaho. Ni ngombwa ko iki cyemezo ugitegura wowe ubwawe kugirango ibyo wiyemeje uzabashe kubishyira mu bikorwa. Kugirango udakomeza kubaho ubuzima uko wowe ushaka nibyiza kugira iki cyemezo nk'umuyoboro uhora ukwibutsa ko wahisemo kubaho ubuzima bugendera ku intego Imana ya kuremeye. Kugirango ubashe gutegura neza iki cyemezo dore ibibazo bitanu bihura n'intego eshanu z'ubuzima bwawe bya gufasha mu kwandika iki cyemezo cy'intego z'ubuzima: 

1. Ni iki kizaba umutima w'ubuzima bwanjye? Iki ni ikibazo cyo kuramya. Kigufasha gushyiraho uburyo ubuzima bwawe buzashyira imbere kunezeza Imana, gukora byose nk'ukorera Kristo ariko kuramya nyakuri.  
2. Ni iki kizaranga ubuzima bwanjye? Iki ni ikibazo cyo gukura nk'umwigishwa. Intego ya gatatu y'ubuzima twabonye ni "twaremewe gusa na Kristo." Kwiga ijambo rw'Imana tukagera ku kigero cya Kristo birakwiye kuba ku cyemezo cy'intego z'ubuzima. 
3. Umumaro w'ubuzimabwanjye uzaba uwuhe? Iki n'ikibazo cy'umurimo wawe. Intego ya kabiri y'ubuzima twabonye ko "twaremewe gukorera Imana." Ku cyemezo cyawe iyi ntego y'ubuzima ikwiye kubaho nayo kandi isobanutse. 
4. Ni ubuhe butwumwa butangwa n'ubuzima bwanjye? Iki ni ikibazo cy'umurimo wawe mu batizera. Muyandi magambo ni ikibazo kijyanye n'ivugabutumwa. Intego ya gatanu "Waremewe umuhamagaro." Kuvuga ubutumwa ukorejeje ubuzima bwawe bikwiye kuba biri ku cyemezo cyawe. 
5. Ni bande tuzafatanya? Iki ni ikibazo kijyanye n'ubusabane. Intego ya kabiri y'ubuzima "Waremewe kuba mu muryango w'Imana." Kubana no gufatanya n'abandi nabyo bikwiye kuba ku cyemezo cy'intego z'ubuzima bwawe kugirango ubashe kubishyira mu bikorwa. 

Gutegura iki cyemezo sibyo guhubukira fata umwanya wandike witonze iki cyemezo ugendeye kuri ibi bibazo bitanu. Wandike usa nk'usubiza ibi bibazo twavuze, kandi nyuma yo kwandika neza iki cyemezo ugire gushyira mu bikorwa ibyo wiyemeje. Hariho impushya zitandukanye zo gutwara ibinyabiziga, amato, n'indege... buri gikoresho iyo gisohotse mu ruganda gisohokana n'urupapuro rusobanura uko gikoreshwa, n'umuntu akwiye kugira ibiyobora ubuzima bwe. Izi ntego eshanu z'ubuzima reka zibe umuyoboro, umusingi twubakiraho ubuzima bwacu. Kugirango bishoboke tegura icyemezo cy'intego z'ubuzima kandi ukurikize ibyo wiyemeje. 

2. Incamake y'Intego z'Ubuzima 

Rick Warren ati "nibyiza gushyiraho mu interuro yerekana mu ncamake za ntego eshanu z'Imana ku buzima bwawe mu buryo bworoshye kubwibuka kandi bugutera umwete." Dore urugero rumwe rw'interuro yatanze: 
  • "Intego y'ubuzima bwanjye ni ukuramya Kristo n'umutima wanjye wose, nkamukorera n'imiterere yanjye, nkagirana ubusabane n'umuryango we, nkakura nsa na we mu mico yanjye, kandi ngasohoza ubutumwa bwe mu isi ku buryo bumuhesha icyubahiro."  
Tekereza ku interuro ya bumbira hamwe izi ntego eshanu ubundi nawe ukore incamake yawe uyifate mu mutwe uyigire umuyoboro ugenderaho mu gusohoza intego z'Imana ku buzima bwawe. 

Wowe washoboye gukurikira izi nyigisho z'ubuzima bufite intego ukaba nawe uyu munsi ariho usoza kuziga, tangira utegure icyemezo cy'intego z'ubuzima bwawe n'interuro ikomatanya izi ntego uko ari eshanu. Abakiri gusoma namwe Imana ibashoboze gusoza izi nyigisho no gukora icyemezo n'interuro twavuze kugirango mutangire kugendera kuri izi ntego z'ubuzima dusobanukwiwe. 

Ese ubuzima usigaje kubaho aha ku isi ugiye kubaho uko Imana ishaka? Gendera kuri izi ntego eshanu z'ubuzima bityo uzagire iherezo ryiza nki rya Dawidi wari ufite umutima uhwanye n'uko Imana ishaka. "Dawidi yakoze ibyo Imana yashatse mu gihe cye." Aya niyo magambo avugwa ku iherezo ry'ubuzima bwa Dawidi. Nyuma yo gukora ubushake bw'Imana Dawidi arasinzira asanga basekuruza. Ese jye nawe twe tuzasiga nkuru ki nyuma y'ubuzima bwacu aha ku isi? Abantu bazatuvugaho gusohoza ubushake bw'Imana? Icyo tweremewe ni ugukora ubushake bw'Imana kugendera ku ntego zayo. Utari muri uwo murongo ni umunyabyaha kandi iherezo ry'abanyabayaha ni ukurimbuka. Reka duhore tuzirikana ko ubuzima aha ku isi ari imyitozo turimo kandi y'igihe gito. Ngirango iyi koronavirusi yatweretse neza ko ibindi byose twishingikirizaho, twiringira bihagarara mu isogonda rimwe. Imana yo yahozeho iriho kandi izahoraho, niyo mpamvu ariyo dukwiye gushyira imbere tugendera ku intego zayo  ku buzima bwacu.  

Nyuma yo gusoma iki gitabo jye nsanze  IYI SI NYIBEREYEHO: 

GUHESHA IMANA ICYUBAHIRO NKORA BYOSE NK'UKORERA KRISTO, MPAMYA MU BANDI MU MAGAMBO NO MUBIKORWA KO YESU KRISTO AKIZA, MPARANIRA KUGIRA UBUSABANE MU ITORERO RYA KRISTO KANDI NTERA INTAMBWE YO GUSA NA KRISTO KUGEZA NDANGIJE IMYITOZO MU ISI NGIYE KUBAHO ITEKA MU IJURU.   

Ingingo yo kuzirikana: Kubaho ufite intego nibwo buryo bwonyine bwo kubaho by'ukuri. 

Umurongo wo gufata mu mutwe: " Dawidi yakoze ibyo Imana yashatse mu gihe cye." Ibyakozwe n'Intumwa 13:36 (NASB) 

Ikibazo cyo gutekerezaho: Ni ryari nzicara ngo nandike ibisubizo byanjye ku bibazo bitanu by'ingenzi ku buzima? Ni ryari nzandika intego yanjye?  

Umunsi mwiza wo kubaho ufite intego 

Pasiteri Kubwimana Joel

Comments

Popular posts from this blog

IMINSI 40 Y'UBUZIMA BUFITE INTEGO: UMUNSI WA 1, 'MBERE NA MBERE IMANA'

MUNGANYINkA MARIE GORETTE: UMUGORE, UMUBYEYI, UMUKRISTO, UMUKOZI URANGIJE URUGENDO RWE KU ISI

Rev. Mbanzabigwi Michel: Umubyeyi, Umushumba n’Umubwiriza butumwa bwiza