Posts

Showing posts from March, 2026

Kuki Umukristo Adakwiye Gutinya Amarozi, Imivumo n’Imbaraga z’Umwijima?

Image
Iriburiro  Mu buzima bwa buri munsi, abantu benshi babaho bafite ubwoba: ubwoba bw’amarozi, imivumo yo mu miryango (karande),  cyangwa imbaraga z’umwijima. Ibi bituma bamwe babaho bahangayitse, abandi bagashaka ubufasha ahantu hatari ho. Ariko se, Bibiliya ivuga iki kuri ibi byose? Ese umukristo akwiriye gutinya? Igisubizo kirasobanutse: Oya. Umukristo ntakwiye gutinya na gato. Dore amahame arindwi yagufasha kubaho adatinya n'abambari be bose. 1. Uri Icyaremwe gishya muri Kristo  Bibiliya ivuga iti: “Umuntu wese iyo ari muri Kristo aba ari icyaremwe gishya, ibya kera biba bishize…” (2 Abakorinto 5:17) Ibi bisobanuye iki mku buzima busanzwe? Iyo wakiriye Yesu: • Uva mubuzima bwa kera • Uva mu  mateka ya kera (harimo n’imivumo) • Uhinduka umuntu mushya mu buryo bw’umwuka Ntukiri uwa kera. Ntukiri uwo muryango w’amaraso gusa, ahubwo uri mu muryango w’Imana. 2. Imbaraga ziri muri wowe ziruta iz’isi “ Bana bato, muri ab'Imana kandi ba bandi mwaraban...

Abisirayeli mu Butayu: Amatungo, Manu, Ibitambo n’Icya Cumi – Isesengura rya Bibiliya

Image
Uyu munsi mu gitondo umwe mu bantu tubana ku rubuga Dusome Bibiliya, yambajije ibibazo ku buzima bw' Abisirayeli mu butayu.  Ibyo bibazo kuko hari abandi babyibaza nifuje kubisubiza muri iyi blog. Bimwe muri ibyo bibazo ni ibi: Ese Abasiyeli bavuye muri Egiputa bafite amatungo? Ayo matungo yabagaho ate mu butayu? Ese amatungo nayo yaryaga Manu? Ko bari mu butayu batagira imirima ni gute bashoboraga gutanga icya cumi? Iyi nyandiko igamije gusubiza ibi bibazo dukoresheje imirongo ya Bibiliya no gusobanura uko ibintu byari bimeze mu mateka ya Isirayeli mu rugendo bava muri Egiputa. 1. Ese Abisirayeli bavuye muri Egiputa bajyanye amatungo? Bibiliya ivuga neza ko igihe Abisirayeli bavaga muri Egiputa batagiye ari abantu gusa, ahubwo bajyanye n’amatungo yabo menshi. Ibi ni ingenzi cyane kuko ayo matungo ari yo bakuragamo ibitambo byo gutambira Imana. Mu gitabo cyo Kuva 12:38 handitswe ngo: “ Kandi n’ikivange cy’amahanga menshi kijyana na bo, n’imikumbi n’amashyo by’amatungo menshi cyane....