VINO Y’UMUHAMA ITERA ABAKOBWA KUBENGERANA: ESE ZAKARIYA 9:17 HIGISHA KUNYWA VINO CYANGWA KUGIRANEZA KW’IMANA?
Iriburiro Nk’uko bisanzwe iki gitondo binyuze kuri sitati (status) ya WhatsApp nasangije abantu umurongo ukurikira: ”Erega kugira neza kwe ni kwinshi, kandi ubwiza bwe na bwo ni bwinshi! Ingano zizatera abasore kubengerana, kandi vino y'umuhama na yo izatera abakobwa kubengerana.” Zekariya 9:17 ubusobanuro bukurikira nibwo nashize kuri uyu murongo “Mwaramutse, kugira neza n'ubwiza bw'Imana bikugereho kugirango abakubona babone ineza n'ubwiza bw'Imana. Umunsi mwiza” Nyuma naje kubona ubutumwa butandukanye bamwe mu basoma ubutumwa bwanjye bagaragaza uko uyu murongo bari kuwumva. Uwa mbere mu buryo bwo gutembya yagize ati “ iki cyanditswe ni sawa cyane,abakobwa bacu baraje bakunywere umuhama bacike kuri mukorogo ngo bakunde bakayangane ." Uyu mwenedata muri Kristo yambwiye ko hari abantu batandukanye yasangije uyu murongo, bamwe bati reka turebe uko izindi Bibiliya zivuga uyu murongo, abandi bati eeehh ko mbona uyu murongo watuma abantu banywa vino, undi ati e...