IMINSI 40 Y'UBUZIMA BUFITE INTEGO, UMUNSI WA 38,' GUHINDUKA UMUKRISTO KU RWEGO MPUZAMAHANGA'


IRIBURIRO 


Iyo uvuze umumisiyoneri, usanga benshi mu Banyarwanda twumva umunyamahanga cyane cyane w'umuzungu. Akenshi ibi biterwa nuko ubutumwa bwinjijwe mu Rwanda na Bera (Abazungu) baturutse ku mugabane w'Uburayi na Amerika. Kuba Abera aribo batangiye umurimo wo kuvuga ubutumwa bwiza bwa Yesu mu Rwanda nti bikwiye kuba impamvu yo kumva ko aribo bonyine bafite uwo muhamagaro wo kujyana ubutumwa. Abanyafurika barangajwe imbere na bayoboye Itorero nyuma yo gupfa kw'Intumwa za Yesu (Church fathers) nka Terullian, Minucius Felix, Cyprian, Lactantius, Optatus of Milevi, Augustine na bandi, bagize uruhare mu gutuma ubukristo bukwira mu burayi na handi ku isi kuva mu kinyejana cya 1 kugeza mu cya 7 ubwo abayisiramu bigruraga agace ka majyaruguru ya Afurika. Amahame menshi y'ubukristo Itorero rigenderaho kugeza ubu aba babyeyi b'Itorero bagize uruhare runini mu kuyashyiraho. Kuba Afurika yaragize uruhare mu gukwira ku bukristo kuva butangiye mu kinyejana cya 1, ntabwo mu muri iki gihe aho umubare munini wa bakristo ubarizwe kuri uyu mugabane, ariho twareka kugira uruhare mu kujyana ubutumwa hirya no hino ku isi. Uyu munsi mugusoma igitabo cy'Ubuzima Bufite Intego, turasoma icyigisho kivuga, "GUHINDUKA UMUKRISTO KU RWEGO MPUZAMAHANGA." 

GUHINDUKA UMUKRISTO KU RWEGO MPUZAMAHANGA 

Ubwo Yesu yatangaga Inshangano Nkuru " Great Commission" muri Matayo 28:18-20, yo guhindura abantu bo mu mahanga yose abigishwa, yakoresheje imvugo ikomanyata aravuga ngo "MUGENDE MU MAHANGA YOSE."  Muri "MU" harimo abizera Kristo BOSE, jye nawe turimo. Ntabwo twahamagariwe kuba Abakristo bo mu mudugundu wi wacu gusa, mu karere gusa, mu gihugu gusa, oya misiyo twahawe niyo kujya mu mahanga yose. Niba abatubanjirije harimo n'Abayafurika twavuze barashoboye kujyana ubutumwa hirya no hino kugera no mu Rwanda, mu gihe hatari imihanda, imodoka, amato manini, muri make hatari uburyo bwiza kandi bwizewe bwo gutwara abantu, kuki twe ubu tutabikora? Turi mu kinyajane byoroshye ko umuntu aba umukristo mpuzamahanga, bitewe ni koranabuhanga ririho. Niyo waba uzi i Kinyarwanda gusa ubu hari Abanyarwanda benshi hirya no hino ku isi wa gezaho ubutumwa bwiza ukoresheje imbuga nkoranyambaga cyangwa kuvugana nabo kuri telefone. 

Ntabwo umumisiyoneri cyangwa se uwatumwe kujyana ubutumwa ari umuzungu, ahubwo ni umuntu wese wizera Yesu Kristo. Bityo birakwiye ko dutera intambwe yo kurenga imbibi z'amatorero, imiryango, amoko, ibihugu n'imigabane tukajya ku rwego mpuzamahanga. Ubu hari ibihugu by'I Burayi na Amerika byatangiye gukayuka ku Bukristo, ni misiyo yacu kujyanayo ubutumwa bwiza. Dore uburyo byoroshye kandi byihuse Abanyarwanda bizera Yesu twahindukamo Abakristo mpuzamahanga: 
- Gukoresha neza impuga nkoranyambaga tubwiriza ubutumwa bwiza bwa Yesu. Ikindi koresha imbuga nkoranyamga cyangwa kubaza abandi amakuru y'ubukristo mu bihugu bitandukanye cyane aho wifuza kujya. Ni byiza kuvuga ubutumwa ahantu ariko hari icyo ubaziho, uretseko naho ugeze bwa mbere ntacyo ubaziho wahavuga ubutumwa bwiza.
- Mu gihe ugiye kwiga hanze y'u Rwanda, sobanukirwa neza ko ubwo ari uburyo uhawe bwo kujyana ubutumwa bwiza. Genda wige ariko ugire nu mwanya wo kubwiriza ubutumwa bwiza aho wiga. 
- Mu gihe ugiye kurangura cyangwa gucuruza hanze y'u Rwanda, menya ko ubwo ari uburyo uhawe bwo kujyana ubutumwa. Wishyira umutima ku mafaranga ngo wibagirwe uwaguhaye ubuzima na gakiza. Ibuka kujyana Kristo mu gihe ugiye mu bucuruzi, were imbuto z'umukristo kandi uvuge Kristo. Ikindi kubacuruzi akenshi bajya mu bihugu byo muri Aziya aho usanga ubukristo butarimo cyane/. Ibuka ko hari icyo Imana ishaka ko ukora aho kugirango Kristo amenyekane.  
- Mu gihe ugiye muri misiyo ya kazi, ibuka no kongeraho misiyo ya Yesu uvuge ubutumwa bwiza aho mu gihugu wagiyemo. 
- Niba mwagiye mu biruhuko hanze y'u Rwanda, ibuka ko nta kiruhuko cyo kuvuga ko Yesu agira neza kibaho. Fata isaha, iminota ugire abo ubwira ubutumwa bwiza.  
- Niba ugiye kwivuza hanze y'u Rwanda,  ibuka ko aho kwa muganga naho wahavuga ubutumwa, kuko muri byose dukwiye kuzirikana kuvuga Yesu Kristo.
- Wowe uri mu Rwanda utanjya hanze mu mahanga, uretse gukoresha imbuga nkoranyamba, wa kwibutsa umwana wawe, umuvandimwe inshuri yiga hanze kwibuka kuvuga ubutumwa bwiza. Watanga amafaranga ushyigikira itorero, imiryango cyangwa abantu kigiti cyabo bakora ivugabutumwa ryo kujya kubwiriza hanze y'u Rwanda. Ikindi ushobora no gutanga icyumba kimwe ugacumbikira abanyamahanga baje kuvuga ubutumwa bwiza mu Rwanda.  

Zirikana ko kuba umukristo mpuzamahanga ari ibya bizera bose bindafite abo byagenewe. Ikindi amahanga si muri Amerika, Uburayi na Aziya gusa, ushobora kuvuga ubutumwa mu bihugu duturanye nabyo. Cyane ko benshi mu Banyarwand tuba dufite inshuti na bavandimwe muri ibyo bihugu, bityo bikaba byoroshye kujyayo ukabwiriza ubutumwa bwiza. Icyo dukwiye kumenya ni uko Yesu yadusigiye inshingano nkuru kandi dukwiye kuyisohoza tugenda guhindurira abantu bo mu mahanga yose kuba abigishwa be. Uko usenze uzirikane kandi gusengera isi, ibihugu ubukristo butarakwiramo n'abavuga ubutumwa hirya no hino ku isi. 

Ingingo yo kuzirikana: Inshingo Iruta Izindi ni wo murimo wanjye. 

Umurongo wo gufata mu mutwe: "Utwohereze mu mahanga yose tujyanye inkuru y'imbaraga zawe zikiza n'imigambi yawe ku bari mu isi bose." Zaburi 67:2 (LB) 

Ikibazo cyo gutekerezaho: Ni iki nakora kugira ngo nzashobore kujya mu rugendo rw'igihe gito kuvuga ubutumwa mu kindi gihugu mu mwaka utaha? 

Mugire umunsi mwiza wo kuzirikana ko dusabwa kuba abakristo mpuzamahanga 

Pasiteri Kubwimana Joel

Comments

Popular posts from this blog

IMINSI 40 Y'UBUZIMA BUFITE INTEGO: UMUNSI WA 1, 'MBERE NA MBERE IMANA'

MUNGANYINkA MARIE GORETTE: UMUGORE, UMUBYEYI, UMUKRISTO, UMUKOZI URANGIJE URUGENDO RWE KU ISI

Rev. Mbanzabigwi Michel: Umubyeyi, Umushumba n’Umubwiriza butumwa bwiza