Posts

ZABURI YA 65: NDIRIMBO YU MWAKA WA 2019

Image
IRIBURIRO Dawidi ni umwe mu baririmbyi dusanga muri Bibiliya baririmbye indirimbo nyinshi kandi zirimo ubutumwa. Kuba umwami ntibyamubuzaga kuzamura icyubahiro cy'Imana aririmba. Indirimbo za Dawidi n'abandi batware babaririmbyi zakubiwe hamwe mu gitabo cya Zaburi kiri mu bigize Bibiriya. Zaburiya ya 23 cyangwa indirimbo ya 23 niyo benshi twakunze kuko ivuga ko Uwite ariwe mwungeri wacu ko tutazakena. Ariko uyu munsi ubwo twitegura gusoza umwaka wa 2019, nasomye Zaburi ya 65 nsanga ari indirimbo abiteguye gusoza umwaka wa 2019 twese twafatanya kuririmba. Ubutumwa nyamukuru buri muri iyi ndirimbo: “ IMANA YATWAMBITSE KUGIRANEZA KWAYO UMWAKA WOSE, NATWE DUKWIYE KUYIHA ICYUBAHIRO.” Zaburi ya 65 (Bibiliya Yera) 1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi. Ni indirimbo ya Dawidi. 2Mana, i Siyoni bagushimisha kuguturiza,Ni wowe bazahigura umuhigo. 3 Ni wowe wumva ibyo usabwa, Abantu bose bazajya aho uri. 4 Gukiranirwa kwinshi kuranesheje, Ibicumuro byacu...

EBENEZER, This is How Far the Lord Has Helped us.

Image
Akrofi-Christaller Institute of Theology, Mission, and Culture/ Akropong-Ghana   Graduation on 7 th  December 2019. Dear Guest of Honor, Honorable Guests, ACI Council, Faculty members, Staff, families, and Friends, on behalf of all graduates, I say welcome and thank you for celebrating this special day with us. Let me start by saying “EBENEZER, This is How Far the Lord Has Helped us.”  We thank Onyankopon, Imana, God, Dieu, Mungu, Nzapa, Jwok for walking with us on this journey. Indeed the Lord has Helped us, we can now sing that “the Lord has done great things for us, and we are filled with joy.” My name is Joel Kubwimana from Rwanda, and I’m grateful to my fellow graduates for giving me this opportunity to speak on their behalf today.   We are grateful to our lecturers, yes; you made us sometimes rush to attend morning devotional without combing our hair or to look for our glasses while wearing them, to forget our laptops in the...

IBANGA RYO KUGORORERWA: NUGIRA UBUNTU NTUKAVUZE IHEMBE IMBERE YAWE

Image
IRIBURIRO Turi mu gihe aho ibyo Pawuro yabwiye Timoteyo ku bihe biheruka bigenda byose bisohora. Usome 2Timoteyo 3 iki gice cyose urabona uko abantu bazaba bameze. Baza bikunda, bakunda impiya ariyo mafaranga, birarira, babeshya, batukana, ari ibyigenge, Bibiliya ijambo ry'Imana yo ati ari ibyihebe... igiteye ubwoba ngo bafite ishusho yo kwera ariko bahakana imbaraga zako. Bivuze ko bazaba biyita abera, abakiranutsi, ariko ibyo bakora bihakana uko kwera kwabo. Muri make ibyo bavuga bihabanye kuri nibyo bakora. Nutega amatwi urumva byinshi cyane muri iki gihe aho ikorana buhanga ryoroheje guhana amakuru. Urumva hirya no hino abantu bivuga ibigwi mu bikorwa bakora, ariko se kuki ubuzima burushaho kuba bubi kuri benshi? mu gihe ari cyo gihe twumva ibikorwa byo gufasha cyane? Yesu yasubije iki gisubizo mbere yuko tucyibaza. Reka turebe icyo Yesu yavuze ku kugira ubuntu, gufasha abandi.   MATAYO 6:1-4  "Mwirinde, ntimugakorere ibyiza byanyu imbere y'abantu kugira ...

'ICYO UMUNTU ABIBA NICYO ASARURA': UBUSAMBANYI N'INGARUKA ZABWO MU RWANDA

Image
IRIBURIRO  Hirya no hino mu Rwanda hagaragara umubare munini w'abantu baganira ku kibazo cy'abana b'abakobwa baterwa inda zitateganyijwe. Abantu bagenda batanga impamvu zitadukanye zitera iki kibazo n'uburyo babona cya kemuka. Iyo wumva ibitangwa nk'umuti urambye kuri iki kibazo usanga ari: ukuganiriza abana ku buzima bw'imyororokere, kubemerera gukoresha ibinini n'udukingirizo yewe no mu mashuri n'ibindi. Njye mbone hejuru ya 80% yibitangwa nk'ibisubizo kuri iki kibazo aribyo bitera kwiyongera k'ubusambanyi mu Rwanda. Ndaza gukoresha ijambo 'ubusambanyi' mvuga umuntu wese ukora imibonano mpuzabitsina atarashyingirwa mu buryo bwemewe n'amatgeko,  umuco wacu n'Idini, nuca inyuma uwo bashakanye. Yaba  akuze cyangwa adakuze  mu muco wacu nk'Abanyarwanda no mu myemerere yacu, urugero Abakirisitu bo bagize hejuru ya 90% yabatuye igihugu, umuntu yemerewe gukora imibonano mpuzabitsina ari uko amaze kubaka urugo. Bityo ubusamb...

YOBU: Urugero rwiza ku bagabo mu kwihanganira no kubabarira abagore babo

Image
Iriburiro  Iyo benshi twumvise izina Yobu twumva umuntu wahuye n'ibigeragezo bikomeye. Hari byinshi abakunda gusoma Bibiliya twigira kuri Yobu, umugabo Imana yatangiye ubuhamya ko ari umukiranutsi (Yobu 1: 8). Satani ntabwo yanejejwe no kumva ko Imana yemera Yobu. Niko gutanga impamvu ko Yobu yubaha Imana kuko yamuhaye ubutunzi. Niko kubwira Imana ko iramutse ikoze ku butunzi bwe bukagenda ko Yobu ya yihakana. Imana yahaye Satani uburenganzira nuko Yobu atangira guhura nibyago. Ubutunzi bwe bwose buragenda, abana be barapfa ariko Yobu akomeza gukiranukira Imana (Yobu 1: 1-22. iki gice gisoza kivuga ngo "Muri byose Yobu ntiyakoze icyaha, haba no kubiherereza ku Mana." Mu gice cya kabiri Satani niko gusubira ku Mana ati "umuntu yatanga ibyo atunze byose kugirango arengere ubuzima bwe, noneho kora ku mubiri we urebe ko atakwihakana (Yobu 2:5-6). Imana yemerera Satani gukora ku mubiri wa Yobu, ariko ubugingo bwe nti yamuha kubukoraho. Satani ateza Yobu ibishyute k...

Ikirema, Igipfamatwi, Ikiragi: Ese hari abantu Imana yaremye bakwiye kwitwa ibintu?

Image
Iriburiro Maze imyaka nibaza ku impamvu ituma mu Rwanda na handi hirya no hino ku isi abantu bafite ubumuga bateshwa agaciro cyane mu mvugo no mu ngiro. Igiteye agahinda kandi kibabaje cyane ni ugusanga n’Ijambo ry’Imana ryari rikwiye ku barema agatima rihindurwa mu buryo ribereka ko n’Imana itabakunda, itababona nk’abandi bantu yaremye ahubwo ko ari ibintu atari abantu. Uti aho uvuze iki? Ndabizi ko ingingo ngiye kuvugaho benshi bamaze imyaka bayivugaho, kandi ko abantu bafite uko bumva ibintu kuburyo butadukanye. Ariko ibi nti bikuraho ko Ijambo ry’Iman ari ukuri kandi ko Imana irema umuntu itigeze imwita ikintu, ahubwo ya muremye afite ishusho y’Imana: Umugabo n’umugore. None ni kuki muri Bibiliya zahinduwe mu Kinyarwanda iyo dusomye dusanga abafite ubumuga bashyirwa mu bintu aho gushyirwa mu bantu? Ese koko n’Imana yabikoze cyangwa n’abantu?     1.       Umuntu n’ikintu Mu gitabo cye   « La Philosophie bant...