Ikirema, Igipfamatwi, Ikiragi: Ese hari abantu Imana yaremye bakwiye kwitwa ibintu?
Iriburiro
Maze
imyaka nibaza ku impamvu ituma mu Rwanda na handi hirya no hino ku isi abantu
bafite ubumuga bateshwa agaciro cyane mu mvugo no mu ngiro. Igiteye agahinda
kandi kibabaje cyane ni ugusanga n’Ijambo ry’Imana ryari rikwiye ku barema
agatima rihindurwa mu buryo ribereka ko n’Imana itabakunda, itababona nk’abandi
bantu yaremye ahubwo ko ari ibintu atari abantu. Uti aho uvuze iki? Ndabizi ko
ingingo ngiye kuvugaho benshi bamaze imyaka bayivugaho, kandi ko abantu bafite
uko bumva ibintu kuburyo butadukanye. Ariko ibi nti bikuraho ko Ijambo ry’Iman
ari ukuri kandi ko Imana irema umuntu itigeze imwita ikintu, ahubwo ya muremye
afite ishusho y’Imana: Umugabo n’umugore. None ni kuki muri Bibiliya zahinduwe
mu Kinyarwanda iyo dusomye dusanga abafite ubumuga bashyirwa mu bintu aho
gushyirwa mu bantu? Ese koko n’Imana yabikoze cyangwa n’abantu?
1.
Umuntu
n’ikintu
Mu gitabo
cye « La Philosophie
bantu-rwandaise de l’être » Padiri Alexis Kagame, mu gusobanura Filosofiya
y’Abanyarwanda, avuga ko :
« Nous avons donc fixé les « catégories » de la philosophie
bantu-rwandaise, qui se rament à quatre » bisobanuye ngo :
Twashyizeho ibyiciro bya filosofiya bantu-y’ abanyarwanda mu byiciro bine:
Umuntu-abantu = hommes,
Ikintu-ibintu = chose,
Ahantu = localité,
Ukuntu = mode d’être,[1]
Alexis Kagame Akomeza
sobanura agaragaza buri cyiciro:
Umuntu= être qui a l’intelligence ; [bivuze
ikiremwa, cyangwa ikinyabuzima gifite ubwenge],
Ikintu = être qui n’a pas l’intelligence, [ikiremwa,
cyangwa ikinyabuzima kidafite ubwenge]
Ahantu = être localisateur, [ikiranga ahantu,]
Ukuntu = être modal[2] [icyerekana
imiterere, cyangwa ukuntu umuntu ateye, ikintu giteye] Icyitonderwa, Kagame
agaragaza neza ko Imana idashyirwa muri ibi byiciro bine. «Dieu n’est pas dans
les « categories » des NTU.[3]
Ibi byiciro Alexis Kagame avuga yasanze muri filozofiya y’Abanyarwanda ari bine,
ariko muri filozofiya y’Abagereki byari byinshi. Dore uko yagereranije ibyiciro
bye n’ibya Aristote : Parallélisme entre les « catégories »
aristotéliciennes et bantu-rwandaises.
Catégories[4]/Ibyiciro
Bantu-rwandaises
|
Aristotéliciennes
|
I.
Umuntu
II.
Ikintu
|
I.
Substance
|
III.
Ahantu
|
II.
Lieu
III.
Temps
|
IV.
Akuntu
|
IV. Quantité
V.
Qualité
VI.
Relation
VII.
Action
VIII.
Passion
IX.
Position
X.
Possession
|
Kagame agaragaza ko icyiciro cya kabiri « catégories »
kirimo « 1. Les êtres des règnes minéral, végétal et animal; 2. Les êtres
du domaine cosmique, tells que la foudre (le tonnerre aussi), la trombe et
autres similaires.[5]
[1. Ibinyabuzima biba mu mazi, ibimera, n’inyamanswa ; 2. Ibinyabuzima,
[ibiremwa] biba mu isanzure hejuru nk’inkuba, imirabyo n’ibindi bisa bityo. Iki
cyiciro cya kabiri kigizwe n’ibiremya bidafite ubwenge, ibintu muri rusange
nicyo abafite ubumuga bashyirwamo. Kuko iyo uvuze ngo : ‘ikirema,
igipfamatwi, ikiragi,…’ uba uvuze ikintu ntabwo uba uvuze umuntu. Aya magambo
afata abantu Imana yaremye mu ishusho yayo, akabashyira mu bintu tuyasanga no
muri Bibiliya. Niyo mpamvu twibajije ese n’Imana niko ibifata ? Koko niyo
ifata abantu ikabahindura ibintu cyangwa n’abantu bahinduye Ijambo ry’Imana mu
mico yabo itesha agaciro umuntu ? Ikigaragara Filozofiya
y’ Abanyarwanda irasobanutse kandi buri kintu igiha icyiciro kirimo. Si mu
Rwanda gusa, usanga umuco wo gutesha agaciro abantu bafite ubumuga, ahubwo biri
hirya no hino. Ariko jye ndaza kwibanda ku banyarwanda, ariko nitujya muri
Bibiliya turaza kubona ko umuco w’ Abaheburayo nawo wagiye ukuza iyimyumvire
mibi yo gutesha agaciro abantu Imana ikunda kandi iha agaciro itarobanuye.
2. Ijambo
ry’Imana ntirivangura ariko umuco wo uravangura.
Nasomye inkuru zitadukanye zagiye zandikwa ku ngingo
ivuga ku guhindura aya magambo atesha agciro akoreshwa muri Bibiliya. Ariko iyo
urebye usanga hari benshi bafite imyumvire ikiri mu bubata bw’umuco aho
kubaturwa n’Ijambo ry’Imana. Ni gute wabwira abantu ko Imana yabaremye mu
ishusho yayo bose kandi uri gukoresha imvugo ibita ibintu ? aha niho
abakirisitu bakwiye gukanguka bakamenya ko Bibiliya atari igitabo cya manutse
kiva mu ijru ngo kigwe hasi. Byinshi kuri Bibiliya wasoma indi nkuru nanditse
« Bibiliya inzu y’ibitabo ». Bibiliya yanditswe n’abantu bayobowe
n’Umwuka w’Imana. Ariko abo bantu banditse mu muco wabo mu gihe barimo. Ikindi
nk’abanyarwanda dukwiye kumenya ko Bibiliya itanditswe mu Kinyarwanda ahubwo ko
yahinduwe mu Kinyarwanda. Bityo mu guhindura Bibiliya hari amagambo akoreshwa
agenda ahinduka ariko ubutumwa nti buhinduke. Urugero 1Abatesalonike 5:26 “ Mutahishe bene Data
bose guhoberana kwera.” Pawulo yakoresheje “Gusomana kwera” ‘holy kiss’ ijambo
ry’ikigereki rya koreshejwe ni “philēma” , a kiss, kiss. Bivuze ko uyu murongo
iyo uza guhindurwa uko Pawulo yawanditse inyuguti ku yindi wari kuba “Mutahishe
bene Data gusomana kwera.” Nonese tuvuge ko abahinduye mu Kinyarwanda bibeshya
cyangwa se ko bakoze ikosa? Oya, Pawulo icyo yari agendereye ni uko abantu
basuhuzanya. Ariko ku isi abantu basuhuzanya muburyo butandukanye. Bityo
abahinduye mu Kinyarwanda aho gushyiraho ko abantu basuhuzanya basomana
bashyizeho guhoberana, kuko Abanyarwanda basuhuzanya bahoberana. Ibi byo
gusomana n’umuco uri kuza dutiye ntabwo ari umuco wacu Abanyarwanda. Ingero
natanga nyinshi reka ntange urundi rumwe ariko rwo rugaragaza amakosa ya kozwe
n’abahinduye Bibiliya. Umurongo ukunzwe cyane kandi benshi muri twe twanyuze
muri Sunday school, ishuri ry’icyumweru ry’abana twahitaga twiga ni Yohana
3:16. Uyu murongo muri Bibiliya Yera na Bibiliya Ijambo ry’Imana wahinduwe
nabi. Kuko uvuga ngo “Kuko Imana yakunze abari mu isi cyane…” ariko siko mu
kigereki havuga, hakoreshwa ijambo ‘cosmos’ isi. Bityo havuga kuko Imana yakunze isi cyane, kandi
niko Byahinduwe muri Bibiiya Ntagatifu. Uku kugaragaza ko Imana yakunze abantu
cyane, biri ku isonga yo kutabasha kumva ko ibindi biremwa byose Imana
ibikunda. Ikindi nibyo biri gutuma benshi batumva ko guhsyira abantu mu bintu
ari ikibazo. Kuko uyu murongo wa tumye umuco wo gutesha agaciro ibintu
wiyongera, noneho habaho kumva ko umuntu ariwe Imana ikunda. Nibyo Imana ikunda
abantu, ariko n’ibyaremwe bindi byose irabikunda. Aha n’usesengura uzumva
impamu muri Jenoside ya korewe abatutsi abantu babanje kwamburwa ubumuntu bagirwa
ibintu “inzoka”, “inyenzi” bityo byari byoroshye kwica uwo wamaze kugira
ikintu. Niko biri no kubafite ubumuga kuko bagizwe ibintu, kubahohotera
biroroha, kubavuga uko abantu biboneye biroroha kandi byagera no mu insengero
ugasanga ni uko. Uti ese ko Bibiliya Ntagatifu yahinduye Yohana 3:16 neza kuki
bitatumye Abanyarwanda bagira imyumvire myiza yo guha agaciro ibyaremye byose,
no kumenya ko muri Bibiliya inzoka idashushanya Satani gusa ahubwo hari naho dusanga inzoka ishushanya Yesu? Nanjye
nakubaza ngo abagatorika batunga Bibiliya ni bangahe? Ariko kurundi ruhande
Bibikiya Ntagatifu mu 1992 nibwo yari irangiye guhindurwa mu Kinyarwanda,
hakiyongeraho ko abakatorike benshi bayisomerwa batayisomera. Kubirebana nuko muri Bibiliya hari aho inzoka
ishushanya Yesu soma: Kubara 21:9
na Yohana 3:14. Izi ngero nzitanze
ngirango nsubize abavuga ko haramutse habayeho guhindura aya magambo atesha
agaciro abantu bafite ubumuga, ko haba habayeho guhindura Ijambo ry’Imana.
Ijamo ry’Imana nti rihinduka ariko umuco w’abantu urahinduka. Kandi twibuke ko
ururimi ariwo muyoboro w’umuco w’abantu. Alexis Kagame we yaravuze ngo “Ntabwo
wamenya filozofiya y’abantu utitaye ku kumenya ururimi rwabo.” Usome Itangiriro
urasanga ibyo Imana yaremye byose ari byiza. Kandi urasanga ko umuntu ari
ikiremwa Imana yaremye mu ishusho ya yo. Bityo ntabwo Imana ariyo yashyize abafite
ubumuga mu bintu ahubwo umuco w’abanyarwanda niwo ubashyira mu bintu. Kuko
abahinduye Bibiliya bangombaga gukoresha amagambo abantu barumva akenshi
bakoreshaga ayo basanze abantu bakoresha. Bityo mu gihe tumaze gusobanukirwa ko
umuco, filozofiya yacu Abanyarwanda ariyo kibazo bikwiye guhinduka, abafite
ubumuga bagakurwa mu bintu bagashyirwa mu bantu kuko ari abantu Imana yaremye
kandi ikunda.
3.
Kumva
nabi no gusobanura nabi imirongo ya Bibiliya nicyo kibazo
Fata
umwanya usome Abalewi 21: 16-24, aha tubona ko Imana yabwiye Mose kubwira Aroni
wari umutambyi ko nta muntu ufite inenge wo mu muryangowe uzemererwa kugera
ahera cyane. Ku murongo wa 23 haravuga ngo “ ariko ntakigire hafi yawa mwenda
ukingiriza Ahera cyane, ntakegere igicaniro kuko afite inenge, kugirango
atagira ahera hanjye yonona, kuko ndi Uwiteka uheza.” Hari indi mirongo yo mu
isezerano rya kera dusoma igaragaza ko n’igitambo cyangombaga kuba kidafite
inenge. Aha usomye ugahita urekeraho wa kumvako Imana iheza, ariko siko biri.
Menya ko abatambyi bakoraga umurimo ukomeye urimo kubaga, gutunganya inyama
zitadukanye zikwiye gutambirwa Imana, kandi ko uretse urugimbu batwikaga,
izindi nyama baraziryaga. Bivuze ko umutambyi wari kuza gutamba hari uburwayi
rukana afite, cyangwa ubumuga runaka byashoboraga kumubuza gukora uwo murimo
neza. Ariko Ijambo ritwereka ko Yesu yabaye umwishingizi w’isezerano rirusha
irya kera kuba ryiza ( Abaheburayo 7:22. Ese Yesu we aje mu isi, nk’Imana
yagaragaje iki? Guheza abafite ubumuga? Cyangwa kubiyegereza nabo? Tubona Yesu
akiza benshi bari bafite ubumuga, ariko tubona arara kwa Zakayo kandi wari
mugufi. Ariko igikomeye gisubiza wa murongo wo Mu Balewi 21:23, ni uko wa soma
Abaheburayo 9 igice cyose kugirango wumve ko ibyakorwaga kera byari umushorere
utugeza kuri Yesu. Ha hera hatandukanyaga
abantu Kristo ubwo yari kumusaraba umwenda ukingiriza ahera cyane wa tabutsemo
kabiri (Matayo 27: 51). Bivuze ko abantu bose nta kurobanura bafite ubushobozi
bwo kwigerera imbere y’Imana. Bityo kuko Yesu ariwe gitambo kizima nta bwo wa
kwihambira ku mirongo ivuga ibitambo byari ibyigihe gito. Ahubwo ntabwo Yesu
yigeza yigisha guheza abantu bitewe n’uko Imana yabaremye, ahubwo yavuzeko
ubuzima bwa bafite ubumuga bukwiye gutuma abantu babona ko Imana iri gukorera
muribo. Imyumvire yo kubona ufite ubumuga abantu bakabona ikintu, icyaha,
inenge, Yesu yahuye nayo. Yohana 9: 1-3
haravuga ngo “ Akigenda abona umuntu wavutse ari impumyi. Abigishwa baramubaza
bati “ Mwigisha, ni nde wakoze icyaha, ni uyu cyangwa ni ababyeyi be ko yavutse
ari impumyi?” Yesu arabasubiza ati “ Uyu nta cyaha yakoze cyangwa ababyeyi be,
ahubwo ni ukugira ngo imirimo y’Imana yerekanirwe muri we.” Abigishwa ba Yesu
nk’abayahundi bafataga ko ubumuga buterwa n’ibyaha, ariko Yesu kuko mu
byamuzanye harimo kutwigisha kurenga filozofiya, umuco wacu ahubwo tukumva kandi
tukamenya ubushake bw’Imana. Buri muntu Imana ifite uko yamuryemye kandi
igamije ko imirimo yayo igaragarira muri we. Bityo dukwiye kurenga umuco
w’abanyarwanda, abayahundi, n’abandi utesha agaciro abafite ubumuga ahubwo
tugaharanira kubahesha agaciro kuko nabo ari abantu Imana ikunda kandi yitaho.
Ahubwo dukwiye no kuba maso kugirango tubashe kubona imirimo y’Imana ikorera mu
bantu bingeri zitadukanye.
Umusozo:
Ese
n’Imana ishyira abafite ubumuga mu bintu? Oya, ahubwo n’umuco w’abanyarwanda watumye
abafite ubumuga bashyirwa mu cyiciro cy’ibintu aho gushyirwa mu cyiciro
cy’abantu. Bityo kuba habaho gukosora amakosa yakozwe, cyane mu guhindura
Bibiliya nta cyaha kirimo. Bibiliya yarahinduwe ntabwo yanditswe mu
kinayrwanda. Kandi kuko ikinyarwanda ari ururimi kandi ururimi rurakura,
rwunguka andi magambo mashya, ntacyo byaba bitwaye habayeho ko muri Bibiliya
abantu bafite ubumuga bakurwa mu cyiciro cy’ibintu bagashyirwa mu cyiciro cy’abantu. Naho kwitwaza ko kubikora kwaba ari
uguhindura ijambo ry’Imana sibyo. Kuko nk’uko nakomeje kubivuga, ngatanga n’ingero,
mu guhindura Bibiliya hitabwa ku bintu byinshi ariko icyigenzi ni uko ubutumwa
budahinduka. Ntabwo rero guhindura amagambo runaka atesha agaciro abantu
bihindura ubutumwa, keretse bikozwe nabi, bihubukiwe. Ariko imyaka ibaye myinshi
umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, uvuga ko ugiye guhindura aya magambo atesha
agaciro abafite ubumuga ariko nti bikorwe. Reka twizera ko abakuriye uyu
muryango batari mu myumvire intumwa zari zifite mbere yo gusobanurirwa na Yesu,
ko ubumuga ari icyaha. Nasoza mbwira abafite
ubumuga ko badakwiye narimwe kumva ko Imana ibafata nk’uko abantu babafata.
Kandi no mu bantu bose siko bafite imyumvire igayitse yo kubatesha agaciro.
Ahubwo nk’uko Imana ikorera mu bantu na satani nawe akorera mu bantu, bityo
bakwiye kumenya iyo myuka yombi ko iri mu bantu. Abarimo umwuka w’Imana
muzasanga barangwa n’urukundo, kugwa neza, no kuvuga neza. Abarimo umwuka wa
satani nabo muzabumvana urwango, ivangura, no gutesha agaciro abantu. Ariko
wowe ufite ubumuga menya ko ukwiye mu rwawe ruhande kwihangana no guharanira kubana
nabantu bose amahoro kandi wumvira Imana kuruta abantu.
Imana
ibahe imigisha
Pasitori
Kubwimana Joel.
Comments
Post a Comment