YOBU: Urugero rwiza ku bagabo mu kwihanganira no kubabarira abagore babo

Iriburiro 

Iyo benshi twumvise izina Yobu twumva umuntu wahuye n'ibigeragezo bikomeye. Hari byinshi abakunda gusoma Bibiliya twigira kuri Yobu, umugabo Imana yatangiye ubuhamya ko ari umukiranutsi (Yobu 1: 8). Satani ntabwo yanejejwe no kumva ko Imana yemera Yobu. Niko gutanga impamvu ko Yobu yubaha Imana kuko yamuhaye ubutunzi. Niko kubwira Imana ko iramutse ikoze ku butunzi bwe bukagenda ko Yobu ya yihakana. Imana yahaye Satani uburenganzira nuko Yobu atangira guhura nibyago. Ubutunzi bwe bwose buragenda, abana be barapfa ariko Yobu akomeza gukiranukira Imana (Yobu 1: 1-22. iki gice gisoza kivuga ngo "Muri byose Yobu ntiyakoze icyaha, haba no kubiherereza ku Mana." Mu gice cya kabiri Satani niko gusubira ku Mana ati "umuntu yatanga ibyo atunze byose kugirango arengere ubuzima bwe, noneho kora ku mubiri we urebe ko atakwihakana (Yobu 2:5-6). Imana yemerera Satani gukora ku mubiri wa Yobu, ariko ubugingo bwe nti yamuha kubukoraho. Satani ateza Yobu ibishyute kugeza aho yishimisha urujyo. 

1.  Umugore wa Yobu 

Burya ibigeragezo birarutanwa. Ubwo abagaragu bagendaga bazanira Yobu inkuru mbi, ntabwo twumva umugore we agira icyo avuga. Nk'umubyeyi birashoboka ko yababajwe no kubura abana be. Ariko kuko umugabo babyaranye yari akiriho akomeza kwihangana. Ubwo Satani yari amaze guteza Yobu ibishyute birumvikana ko no kwegera umugore we ngo baryamane bitari bigikunze. Umugore niko kuvuga amagambo agaragaza ko yari amaze kurambirwa umugabo we ati "Mbese n'ubu uracyakomeje gukiranuka kwawe? Ihanane Imana wipfire." Yobu 2:9.  Umugore wa Yobu yari azi neza ko kwihakana Imana bihwanye no gupfa. Ibigaragara yari amaze kuzinukwa umugabo we, abona ko arutwa n'umupfu, niko ku mugira inama yatuma apfa.  

2. Yobu umugabo w'icyitegererezo 

Nyuma yo kumva ibyo umugore we amubwiye, ntabwo Yobu ya musubije ngo "uragapfa ari wowe." Oya, ahubwo ya mubwiye ko avuze nk'umwe wo mu bagore babapfapfa. Yobu yari azi neza ko ibyo yari atunze byose ko byavuye ku Mana, kandi ko no kugirango abibure ari uko Imana yari yabyemeye. nicyo cyatumye muri byose adakora icyaha. Aha ibaze ari wowe umugore wa we akwifurije gupfa, ese ukize,uvuye mu byago warimo wa komeza kubana nawe? Uyu mugore wa Yobu wa mwifurizaga gupfa nti twavuga ko yigeze yita kuri Yobu ubwo yarimo ababazwa n'umubiri. Ahubwo we yari ashishikajwe no kumva ngo arapfuye avuye ku isi, kuko yabonaga aricyo gisubizo. Yobu igice cya 42 kuva kumurongo wa karindwi tubona Imana yongera kugirira neza Yobu. Imuha ubutunzi bukubye kabiri ubwo yari afite mbere. Imuha abahungu 7 n'abakobwa 3. Ikibazo ese aba bana Yobu yababyaranye nande? Wa mugore wa mwifurizaga gupfa niwe bongeye gusangira umunezero ba byarana abana 10, Yobu abona abuzukuru apfa ashaje ageze mu zabukuru. Iyo Yuba aza kuba yarashatse undi mugore nabyo twari kubibwirwa nk'uko tubwiwe ko Imana yamuhaye abandi bana. Ariko byasabye Yobu kwihanganira umugore we wari ufite ibitekerezo nk'umwe mu bagore ba bapfapfa, wa geze aho kumwifuriza gupfa. Uyu mugore utaramwitayeho mu byago niwe bakomeje gusangira ibyo Imana yamuhaye byose.  

3. Abagabo twa kwigira iki kuri Yobu? 

Muri iki gihe abagabo benshi dukeneye umutima nk'uwo Yobu yari afite: umutima wihangana n'umutima ubabarira. Umugore wawe ashobora kuba nk'umwe mu bagore ba bapfapfa akagera aho ku kwifuriza gupfa. Ariko reka Yobu atwigishe kwihanganira n'abagore ba bapfapfa bakunda abagabo babo iyo bari mu bukire, ubukene bwaza ba kabatererana. Abagore bifuriza abagabo babo gupfa kuko batabaguriye ibitenge bihenze, imodoka zihenze, amakanzu, ibikapu, batabajyanye mu mahoteri ahenze bariho, kandi bazahoraho. Imvu ngo "ubworero nawe uricara ngo uri umugabo? Abagabo bari iyo bari? Ntureba abandi bagabo uko bagurira abagore babo ibi nibi? Imvugo nk'izi ziriho kandi zizahoraho. Niyo mpamvu Yobu akwiye kutubera urugero rwiza nk'abagabo tukagira kwihangana kandi no kubabarira mu gihe Imana itugiriye neza ikaduha imigisha. Hari ingo zisenyuka bitewe nuko abantu Imana ibateje intambwe. Umugabo yabona amaze kugira amafaranga agahita abonako umugore we badakwiranye. Akibuka ko atamwubaha, nibindi bibi byinshi yakoze, muri make akazura akaboze. Oya, Yobu we Imana imwibutse yongeye kubana neza n'umugore we nubwo umugore we yagaragaje ubupfapfa. Abanyarwanda ijambo 'umugabo' bakunze kurihuza no kwihangana cyangwa gukomera, reka rero tube abagabo nyabagabo tugira kwihangana nka Yobu, twihanganire abagore bacu, kuko nabo rimwe na rimwe bishoboka ko bavuga nk'abamwe mu bagore ba bapfapfa. 

Imana ibahe imigisha. 

Pasitori Kubwimana Joel

Comments

Popular posts from this blog

IMINSI 40 Y'UBUZIMA BUFITE INTEGO: UMUNSI WA 1, 'MBERE NA MBERE IMANA'

Rev. Mbanzabigwi Michel: Umubyeyi, Umushumba n’Umubwiriza butumwa bwiza

IMINSI 40 Y'UBUZIMA BUFITE INTEGO, UMUNSI WA 29, 'KWEMERA UMURIMO WAWE'