ZABURI YA 65: NDIRIMBO YU MWAKA WA 2019
IRIBURIRO
Dawidi ni umwe mu
baririmbyi dusanga muri Bibiliya baririmbye indirimbo nyinshi kandi zirimo
ubutumwa. Kuba umwami ntibyamubuzaga kuzamura icyubahiro cy'Imana aririmba.
Indirimbo za Dawidi n'abandi batware babaririmbyi zakubiwe hamwe mu gitabo cya
Zaburi kiri mu bigize Bibiriya. Zaburiya ya 23 cyangwa indirimbo ya 23 niyo benshi twakunze kuko ivuga ko Uwite ariwe mwungeri wacu ko tutazakena.
Ariko uyu munsi ubwo twitegura gusoza umwaka wa 2019, nasomye Zaburi ya 65
nsanga ari indirimbo abiteguye gusoza umwaka wa 2019 twese twafatanya kuririmba.
Ubutumwa nyamukuru buri
muri iyi ndirimbo: “ IMANA YATWAMBITSE
KUGIRANEZA KWAYO UMWAKA WOSE, NATWE DUKWIYE KUYIHA ICYUBAHIRO.”
Zaburi ya 65 (Bibiliya Yera)
1 Zaburi
iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi. Ni indirimbo ya Dawidi. 2Mana, i Siyoni bagushimisha kuguturiza,Ni wowe
bazahigura umuhigo. 3 Ni wowe wumva ibyo
usabwa, Abantu bose bazajya aho uri. 4 Gukiranirwa kwinshi kuranesheje, Ibicumuro byacu uzabitwikīra. 5 Hahirwa umuntu utoranya ukamwiyegereza, Kugira ngo agume mu bikari byawe. Tuzahazwa n'ibyiza byo mu nzu yawe, Ibyiza by'Ahera ho mu rusengero rwawe. 6 Mana y'agakiza kacu, Uzadusubirishe
ibiteye ubwoba ku bwo gukiranuka kwawe, Ni
wowe byiringiro by'abo ku mpera y'ubutaka hose, N'iby'abo
ku mpera y'inyanja za kure. 7 Iyo ni yo
ishimangirisha imisozi imbaraga zayo, Ikenyeye
imbaraga. 8 Iturisha guhorera kw'inyanja, Guhorera k'umuraba wo muri zo, N'imidugararo y'amahanga.9 Kandi abatuye ku mpera
y'isi batinya ibimenyetso byawe, Uvugisha
impundu ab'aho igitondo gitangariza, N'ab'aho
umugoroba ukubira. 10 Ugenderera isi
ukayivubira, Uyitungisha cyane uruzi rw'Imana
rwuzuye amazi. Ni wowe uha abantu amasaka, Umaze gutunganya ubutaka utyo. 11 Uvubira impavu zo muri bwo imvura nyinshi, Uringaniza imitabo yo muri bwo. Ubworohesha ibitonyanga, Uha
umugisha kumeza kwabwo. 12 Wambika umwaka
kugira neza kwawe nk'ikamba, Inkōra z'igare
ryawe zigusha umwero. 13 Imvura igwa ku rwuri
rwo mu butayu, Imisozi igakenyera ibyishimo. 14 Urwuri rukagatirwa n'imikumbi, Ibikombe bitwikīrwa n'amasaka, Biranguruzwa n'ibyishimo bikaririmba.
Zaburi ya 65 (Bibiliya Ijambo ry’Imana)
Imana ni yo itanga umusaruro utubutse
1 Indirimbo y'umuyobozi w'abaririmbyi, ni zaburi ya
Dawidi. 2 Mana, ukwiye gusingizwa muri Siyoni, ukwiye guhigurwa imihigo
wahigiwe. 3 Wita ku masengesho y'abakwambaza, ni yo mpamvu abantu bose
bakugana. 4 Ibicumuro byacu byaradushegeshe, ariko wowe warabitubabariye. 5 Hahirwa
umuntu utoranya ukamwiyegereza, ukamucumbikira mu rugo rw'Ingoro yawe. Tuzahāga
ibyiza biboneka iwawe, mu Ngoro yakweguriwe. 6 Mana Mukiza wacu, uri intungane,
utugoboka ukoresheje ibikorwa bihambaye. Abatuye ku mpera z'isi ni wowe
biringira, abatuye mu birwa by'iyo gihera na bo ni uko. 7 Ni wowe washimangiye
imisozi, wayishimangije ububasha n'imbaraga byawe. 8 Uhosha inyanja zarubiye
n'imihengeri yazo, uhosha n'imidugararo y'abanyamahanga. 9 Abatuye iyo gihera
barakubaha kubera ibitangaza wakoze, ab'iburasirazuba n'ab'iburengerazuba
watumye bakuvugiriza impundu. 10 Mana, wita ku isi ukayivubira imvura, uyihundazaho
ubukungu, imigezi yawe uyisendereza amazi, ugaha abantu ibyo kubatunga. Dore
uko wateguye ubutaka: 11 wagushije imvura mu buhinge, wayujuje mu mayogi isomya
ubutaka, umeza imbuto zibutewemo. 12 Watugiriye neza uduha umusaruro utubutse, wanyanyagije
ibisarurwa mu nzira abasarura banyuramo. 13 Wagushije imvura mu butayu inzuri
ziratōha, udusozi na two tumeraho ibyatsi n'indabyo.14 Inzuri zizimagizwa
n'imikumbi, imibande itwikirwa n'imirima y'ingano, ibintu byose birishima
biririmba biranguruye!
Zaburi ya 65 (Bibiliya Ntagatifu)
Indirimbo yo gushimira Imana yatanze uburumbuke
1 Igenewe umuririmbisha. Ni
zaburi iri mu zo bitirira Dawudi. Ni indirimbo. 2 Mana iri i Siyoni, abantu bakwiye kugusingiza, kandi bakarangiza imihigo bakugiriye. 3 Wowe wumva isengesho bakubwiye, abantu bose baza bakugana. 4 Ibyaha bikunda kutuganza, ariko wowe ukabitubabarira. 5 Hahirwa umutumirwa wihitiyemo ubwawe; ukamuha kwigumira mu bikari by’Ingoro yawe. Tuzahazwa ibyiza byo mu rugo rwawe, ibintu bitagatifu byo mu Ngoro yawe. 6 Mu butungane bwawe, uratwumva
ukadukorera ibitangaza, wowe,
Mana Mukiza wacu, mizero ya
bose kugeza ku mpera z’isi, no
ku batuye ibirwa byo mu nyanja za kure cyane. 7 Ububasha bwawe bushyigikira imisozi, ugakindikiza ubutwari,
8 ugahosha urusaku rw’inyanja, urusaku
rw’imivumba yazo, ukanacubya imyivumbagatanyo y’ibihugu. 9 Ku nkiko z’isi
baratangarira ibimenyetso werekana, ab’iburasirazuba n’iburengerazuba wabateye
kuvuza impundu. 10 Wasuye isi, uyuhira amazi, maze uyigwizamo uburumbuke
butagira ingano. Imigezi y’Imana isendereye amazi, maze ugategurira abantu
imyaka ibatunga. Dore uko utegura ubutaka: 11 uyobora amazi mu mayogi, ugasanza
amasinde, ukagusha imvura y’umurindi ngo ibworoshye, maze ugaha umugisha imbuto
zimeramo. 12 Umwaka uwusoza uwuhunda ibyiza byawe, aho unyuze hose hagasigara
uburumbuke buteye ubwuzu. 13 Ubwatsi bw’amatungo, buratohagira mu butayu, utununga
ugasanga duteye ubwuzu, 14 inzuri zikanyanyagiramo amashyo arisha, n’imibande
ikazimagizwa n’imyaka yeze. Nuko byose bigasabagizwa n’ibyishimo, bikaririmba.
Nyuma yo kuririmba iyi Zaburi
muri verisiyo (version) eshatu reka turebe muri make ubutumwa
Dawidi ari gutanga muri iyi ndirimbo n’impamvu ari indirimbo yumwaka wa 2019.
Ubutumwa buri muri Zaburi ya 65 n’Impamvu ari indirimbo ya 2019
Mugusobanura
ubutumwa buri muri iyi Zaburi turakoresha ibitero aho kuvuga imirongo kuko iyi
ari indirimbo. Igitero cya mbere
gitangira batubwira ko iyi Zaburi ari iya Dawidi cyangwa se ko yitirirwa
Dawidi.
I. Igitereo cya 2 . Guha Imana icyubahiro: Dawidi atangira indirimbo ashima Imana
kandi ahamagarira abantu kuyisingiza. Dawidi nk’umwami yari azi neza ko
hejuruye hari Imana ikomeye bityo ko twese dukwiye kuyishima no guhigura
imihigo yacu kubyo Imana idukorera. Ese wowe nta mihigo yawe Imana yasubije bityo ukaba ukwiye guhigura uyishima?
II.
Igitero
cya 3. Imana yumva gusenga: Dawidi
agaragaza ko Imana yumva gusenga, kuko yumva ibyo abantu basaba. Subiza amaso
inyuma ese wowe Imana ntawbo yumvise gusenga kwawe ? Reba neza urasanga
ukwiye gufatanya na Dawidi kuririmbka kuko amasengesho yawe Imana ya
yumvise.
III.
Igitero
cya 4. Imana igira imbabazi: Ibyaha
biratunesha,biradushegesha, biratuganza, ariko Imana irabitubabarira. Reba
umwaka wose wa 2019 ni kangahe wacumuye ku Imana ? Ese wakoze ibyaha
bingana gute? Ariko kuko Imana igira imbabazi
yaratubabariye. Kuki se wowe utaririmba usoza uyu mwaka ukayishima, ufata n’ingamba
zo kuzarushaho kuyegera muri 2020.
IV.
Igitero
cya 5. Imana ihaza kwifuza kwacu: Dawidi ati utoranywa n’Imana akaguma mubikare byayo imuhaza ibyiza byo mu rusengero.
Ese wowe uyu mwaka wa 2019 nta byiza biva mu nzu y’Imana wagaburiwe ? Ese
Ijambo ry’Imana wagaburiwe umwaka wose ntacyo rya kunguye ?
Ntabwo ryahagije inzara wari ufite? Ririrmba kandi wifuze kuguma mu bikari by’Uwiteka
no muri 2020 kugirango ukomeze uhazwe n’Imana.
V.
Igitero cya 6. Imana n’ibyiringiro byabo mu isi bose: Abo kubutaka, abo kubirwa,
Dawidi ati Mana ni wowe byiringiro byacu. Ese wowe muri uyu mwaka ntabwo Imana
yakubereye ibyiringiro? Ntabitangaza yakoze mu buzima bwawe bituma ugira
kwiringira? Ngaho tera hejuru turirimbe kandi dusabe Imana gukomeza kutubera
ibyiringiro no muri 2020.
VI.
Igitero cya 7-8. Imbaraga z’Imana mubyo
yaremye: Dawidi ati Imana ishimangira
imisozi, iturisha inyanja, kandi ihosha n’imidugararo cyangwa imyivumbagatanyo
y’amahanga. Hari ibyo Imana yaturishije mu buzima bwawe nibyo yashimangiye,
twagiye twumva aho ihosha amakimbirane mu bihugu, kuba dufite amahoro none si
uko ari imbaraga zacu ahubwo Imana yahosheje amakimbirane mu bihugu. Niba
tutari ingayi dukwiye kuririmba iyi Zaburi dushima Imana ihosha amakimbirane
kandi tuyisaba gukomeza guhosha amakimbirane mu bihugu.
VII. Igitero cya 9. Imana igenga amanywa n’ijoro:
Abo ku isi bose Imana ibavugisha impundu
amanywa n’ijoro. Ese wowe aho waba uziko Uwiteka yakubereye maso amanywa n’ijoro?
Niba uzirikana ko akurinda ngaho reka
tumuvugirize impundu tumushime.
VIII. Igitero
cya 10-14. Kugiraneza kw’Imana kuzana uburumbuke: Muri ibi bitero Dawidi aririmba agaragaza uko
Imana iduha imvura, uko imeza imyaka, uko kugiraneza kwayo kutubaho, kuba ku
byo dutunze nibyo dukora umwaka wose. Ese uyu mwaka wa 2019, nta burumbuke Imana yazanye mu kazi kawe? mu mirima yawe? mu mashyo yawe? Murushako rwawe? mu bana
bawe? mu kwiga kwawe? Ndahamya ntashindikanya ko jye nawe dukwiye gufatanya na
Dawidi tukavuga tuti “ Imana yatwambitse kugiraneza kwayo umwaka wose, natwe
dukwiye kuyiha icyubahiro.”
Uyu
mwaka wa 2019 Uwiteka yatwambitse kugiraneza kwe nk’ikamba, reka natwe dukore
icyo yaturemeye ku muha icyubahiro mu byo dukora byose. Ndakwifuriza kuririmba
iyi ndirimbo ya Dawidi ariko uzirikana ko umwaka wa 2020 ukwiye kuba mu bikari
by’Imana kugirango ukomeze guhazwa nayo. Reka Imana izakomeze kutwambika
kugiraneza kwayo nk’ikamba muri 2020.
Pasitori Kubwimana Joel
Comments
Post a Comment