'ICYO UMUNTU ABIBA NICYO ASARURA': UBUSAMBANYI N'INGARUKA ZABWO MU RWANDA
Hirya no hino mu Rwanda hagaragara umubare munini w'abantu baganira ku kibazo cy'abana b'abakobwa baterwa inda zitateganyijwe. Abantu bagenda batanga impamvu zitadukanye zitera iki kibazo n'uburyo babona cya kemuka. Iyo wumva ibitangwa nk'umuti urambye kuri iki kibazo usanga ari: ukuganiriza abana ku buzima bw'imyororokere, kubemerera gukoresha ibinini n'udukingirizo yewe no mu mashuri n'ibindi. Njye mbone hejuru ya 80% yibitangwa nk'ibisubizo kuri iki kibazo aribyo bitera kwiyongera k'ubusambanyi mu Rwanda. Ndaza gukoresha ijambo 'ubusambanyi' mvuga umuntu wese ukora imibonano mpuzabitsina atarashyingirwa mu buryo bwemewe n'amatgeko, umuco wacu n'Idini, nuca inyuma uwo bashakanye. Yaba akuze cyangwa adakuze mu muco wacu nk'Abanyarwanda no mu myemerere yacu, urugero Abakirisitu bo bagize hejuru ya 90% yabatuye igihugu, umuntu yemerewe gukora imibonano mpuzabitsina ari uko amaze kubaka urugo. Bityo ubusambanyi nti buri mu ingeso Abanyarwanda bahaga umwanya, kuko muri za kirazira zabo nyinshi harimo ko kizira ko umukobwa atwara inda atarashaka, ibyo bitaga mu mvugo y'ubu inda itateguwe aribyo mbere bitaga "ikinyendaro". Umwaka ushize wa 2018 mukwa gatatu hari indi nyigisho nanditse ivuga" Uruhare rwa smart phone mu gushora urubyiruko mu mibonano mpuzabitsina." Nandika iyo nyingisho mu binyamakuru hagaragaragamo ko muri Kirehe abana b'abakobwa 994 batewe inda mu mwaka wa 2017. Ubu turi muri 2019, murebe imibare iri gushyirwa hanze hirya no hino mu intara, mu turere murasanga imibare iri hejuru. Niyo mpamvu nongeye kugaruka kuri iyi ngingo ngirango mvuge mu buryo bwo kubwira abantu ko burya tuba dukwiye kwakira umusaruro w'ibyo tubiba. Ati, ubwo ushatse kuvuga ko ubusambanyi aritwe tububiba?Si nahita mvuga ngo yego cyangwa oya, ahubwo reka mbanze nkwereke ibitera ubusambanyi mu Rwanda n'ingaruka zabwo ubundi ndaza gusoza nsusubiza iki kibazo.
I. Ibitera ukwiyongera k' ubusambanyi mu Rwanda
Ugisoma uyu mutwe wiyi ngingo wa kwibaza ngo ubwiwe n'iki ko ubusambanyi bwiyongera? Reba imibare y'abasaba za gatanya urasanga ari benshi biterwa no gucana inyuma. Reba imibare ya bakobwa baterwa inda, ingo zibana k'ubugenge. Tega amatwi indirimbo ziririmbwa, reba amashusho afatwa muri izo ndirimbo, urasanga ari ubusambanyi mu majwi n'amashusho yabaririmbyi benshi wumva ngo baririmba urukundo. Reba za firime nyinshi urasanga zuzuyemo ubusambanyi. Reba kuri izi mbuga nkoranyambaga cyane cyane ibitangaza makuru bikorera kuri YouTube mu Rwanda, urebeko hejuru ya 80% bidakora akazi ko kwamamaza ubusambanyi mu gushaka gukurura umubare mu nini w'abantu. Mbese ugira ngo muri make ibitera ubusambanyi byinshi zibyo mvuze. ariko reka ngerageze gusa nukora urutonde rugaragaza GITERA yo kwiyongera kubusambanyi mu Rwanda.
1. Kubura uburere
Benshi mu banyarwanda tuzi imvugo igira iti "Uburere buruta ubuvuke." Bivuze ko uwakureze aruta uwa kubyaye. Cyangwa ko kurera aribyo by'ingenzi kuruta kubyara. muri iki gihe tubona benshi ba byara ariko ni bake barera. Kuko kurera bisaba umwanya no kwihangana, kandi ibyo ni ibintu benshi babuze muri iki gihe mu Rwanda. Ababyeyi bafite umwanya wo guha abana babo uburere bw'ibanze ni bake. Kuko abana benshi barerwa n'abakozi bo mu rugo. Si bibi ko umwana arerwa n'umukozi, ariko nti bikuraho inshingano z'ababyeyi zo kumenya uburere bw'abana. Kuba ababyeyi benshi bashyira imbere kujya gushaka amafaranga yo kuriha amashuri y'abana, kubatunga, ariko bakibagirwa ko kurere biruta kubyara kuri njye biri ku isonga y'ibituma abana bahohoterwa kuko abanshi bajya mu byo bigishijwe n'abandi, n'imbuga nkoranyambaga. Benshi mu bana barezwe bagahabwa uburere usanga aribo basobanukirwa ko turi mu gihe kigoye, aho hanze aha hari abantu benshi bagaragaza ubuzima bwa baringa babayemo. Usanga hari abiyita amazina ingero aho umuntu afata umwanya mu itangazamakuru ngo ni silayi kwine (Slay queen), ariko yicuruza ku imbuga nkoranyambaga nko areshye abagabo bafite ifaranga. Usanga umwana udafite uburere agwa mu mutego wo gushaka kuba nkabo bagaragaza ubuzima bwa baringa babayemo. Mfuga ko ari baringa kuko akenshi usanga amafoto n'amashusho bashyira hanze aba ahabanye n'ubuzima nyabwo babayemo. Umwana iyo ahawe uburere bumufasha kumenya kubaho ubuzima bufite intego, akamenya kwiyubaha, kubaha abandi no kwiha agaciro. Umuntu wiha agaciro ntabwo yishora mu busambanyi.
2. Kwambura ububasha mwarimu no gusuzugurika k'umwuga w'ubwarimu
Uti noneho se mwarimu ahuriyehe n'ikibazo cyo kwiyongera k'ubusambanyi? Nanjye nkubaze hagati ya mwarimu n'ababyeyi ninde utindana n'abana cyane muri iki gihe? Ubundi hari ijambo ryiza nkunda iyo ndi kuvuga ku barimu, ijambo "Umurezi". Umwarimu niwe murezi wa kabiri nyuma y'ababyeyi. Bivuzeko inshingano ya mwarimu ya mbere si ugutanga ubumenyi ahubwo ni ukurera. Kuko umwana udafite uburere niyo wamuha ubumenyi buvuye ku izuba ntacyo yazimarira we ubwe, umuryango n'igihugu. Kuba mu Rwanda abarimu bagenda bamburwa uburenganzira bwo guhana abana no kuba bahembwa amafaranga make atajyanye n'ibiciro biri ku isoko. Bituma ya nshingano yo kurera batayiha agaciro, bagashyira imbere gutanga ubumenyi. Abakuze musubize amaso inyuma murasanga mu gihe cyanyu iyo babazaga abantu mufataho nk'icyitegererezo abo mwashyiraga imbere n'ibande? Abarimu (Abarezi), none uyu munsi se niko biri? Uyu munsi urubyiruko rushyize imbere ibyamamare nk'abahanzi, abakinnyi b'imikino itadukanye, n'abanyapolitike bakomeye. Ibihe byarahindutse ibintu birahinduka, bityo kuba ubwarimu mu Rwanda buhemba make aha ndavuga amafaranga adafite ireme ku isoko "market value". Kuko iyo urebye uko ibiciro bimeze ku isoko ukareba n'imishahara ya barimu usanga bakorera ikonde, transport, wenda n'umufuka wa kawunga ku bafite icyiciro cya kabiri cya kaminuza. Mu bitesha agaciro umwuga w'ubwarimu n'amadeni menshi abarimu bafata hirya no hino birimo. Nkomeje ku ingingo turiho, kuba abarimu bafite igitsure gike kubana, kuba batabaha ibihano ngo ni uburengenzira bw'abana, bituma ba bana batabona uburere mu rugo no ku ishuri. Bityo abana bakaba ibyigenge muri uko kwigenga bagakora ibyo bashatse byose no gusambana birimo, aha hakavamo na zanda zitateguwe, no guhohoterwa.
3. Amatorero ya Gikirisitu kudaha agaciro inyigisho z'umuryango
Ubwo nari ndimo gusoma ubushakashatsi bwakozwe ku bitera gatanya mu bakirisitu bo mu matorero ari muri Kigali, benshi bashyize imbere kuba hataho gutegurwa neza mbere yo gushyingirwa. Usanga inyigisho z'umuryango hirya no hino mu matorero zidahabwa umwanya uhagije, ibi bituma habaho ko umuryngo ubana muburyo bwo gushakisha imibereho ariko nta gusobanukirwa impamvu umuryango uriho. Umuryango ukwiye kubakira ku musingi ukomeya ariwo Imana. Niyo mpamvu inyigisho nzima zishingiye ku ijambo ry'Imana ziba zikenewe kuko izo hanze aha nyinshi ari izihindura abantu kuba ibyigenge no gukora ibyo bashatse. Ariko abizera Yesu tuzi neza ko tutari abacu ngo twigenge. Kudatanga izi nyigisho buri gihe, yewe n'igihe abantu bamaze kubaka, bituma ubusambyi bwiyongera kuko habaho gucana inyuma hagati yabashakanye. Umunyarwanda yaravuze ngo 'uwiba ahetse aba yigisha uwo mu mugongo', n'abana nabo bakishora mubusambanyi. Ikindi bituma abana batabona uburere kuko ababyeyi badahugurwa ngo bamenye gutanga inyigisho nzima zihuye n'Ijambo ry'Imana za fasha abana babo.
4. Kwica ubumuntu mu izina ry'uburenganzira bwa muntu.
Mu Rwanda dufite umuvuduko mu iterambere, ariko tukagira n'umuvuduko mu guta indangagaciro na za kirazira z'Abanyarwanda. Usanga tumira ibivuye mu bazungu byose. Usanga hariho ubujiji bukabije bwo gufata icyo abazungu bakoze cyose nkaho ari cyiza. Urugero iyo wumva abavuga uburengazira bw'umwana mu Rwanda usanga ari abagenda bagaterura ibyo abanyamerika bavuga iwabo, Abanyaburayi bavuga bakazana mu Rwanda ngo bari guharanira uburenganzira bw'umwana. Ati umwana ntakwiye gukubitwa? nibyo, ariko akwiye guhanwa? ati umwana nta kwiye gukoreshwa imirimo ivunanye? nibyo, ariko akwiye gutozwa gukora akiri muto kugirango ejo atazagwa mu utego wo gusambana ngo abone amafaranga yo kugira ibyo ashaka. Muri Amerika n'uburayi niho hari umubare munini w'abana bihayura, abishora mu biyobyabwenge, abarasa bagenzi babo ku ishuri bakiri bato. Ibi biterwa n'iki? Bishe ubumuntu bwabo bana batabatoza kubaha, guha agaciro abandi, no kumenya ko bandafite uburenganzira gusa ahubwo hari n'inshingano. Usanga abana babumvishako ikintu cyose ari uburenganzira bwabo. Ubu muri iki gihe umuryango uri guteshwa agaciro mu izina ry'uburenganzira bwa muntu kandi nta muntu wibyara. Niba umuntu avukiye mu muryango, uwo muryango ukwiye kugira indangagaciro na kirazira ugenderaho kandi abawugize bakazubaha. Reba neza urasanga twe hari umuvunduko wa gusenya za kirazira z'Abanyarwanda mu izina ry'uburenganzira bwa muntu n'ibigezweho. kuko usanga tuvuga zakirazira hirya no hino ariko mu bikorwa tugakora ibihabanye nibyo tuvuga. Mu bintu byose hakwiye kubaho guhuza ibyadutse, ibitirano n'umuco wacu Abanyarwanda. Ntabwo ikije cyose dukwiye guhita tugifata uko kiri. Urugero tuvuge ku kwanga ko abana bakubitwa mu zina ry'uburenganzira bwabo, nibyo " inkoni ivuna igufa ariko ntica ingeso". Ariko kurundi ruhande " Urinda umwana inkoni aba amwanze, Ariko ukunda umwana we amuhana hakiri kare" (Imigani 10:13). Aya magambo y'umunyabwenge Salomo agaragaza neza ko umwana akwiye guhanwa. Ese umwana nakora ikose akomerwe amashyi? aha siho hazava ko abana ejo bazaba bafata imbunda bakarasa abandi ku ishuri? kuko batahawe uburere burimo no kumenya ko iyo ukoze ikosa uhanwa? None murangirango ababyeyi, abarezi bahinduke indorerezi zirebera ibibi? Gukubita umwana umunyafu si bibi, ikibi ni ugukomeretse cyangwa kufuna igufa. Abandi bati "abana bahabwe ibinini byo kuboneza urubyaro." Iki kibazo mu munsi ishije Nyakubwahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame ya kivuzeho. Ndemeranya nawe ko gutanga iyo miti ataribyo byakemura ikibazo. Nibyo navuzeko bimwe mu bitangwa nk'ibisubizo nibyo biteza ikibazo. Kwemerera umwan gukoresha imiti yo kuboneza urubyaro nk'ibinini ni ugutinya ko atwara inda, ariko tumwemereye kwandura sida n'izindi ndwara zadurira mu mibonano mpuzabitsina. Ni ukwmera kwica ubumuntu bwe akiri muto, kuko ubusambanyi ingaruka yambere bugira ku muntu bumwambura ubumuntu, icyubahiro n'agaciro. Kuba uburenganzira bwa muntu busobanurwa mu buryo umuco w'Abanyarwanda udahabwa agaciro, kuba bushingira ku myumvire y'abazungu aho gushingira ku myumvire y'Abnayarwanda bituma habaho kurebera ibibi ngo ni uburenganzira bwa muntu. Twe twakuze umuntu wese ukuruta umwubaha nk'umubyeyi. Ishuro nyinshi twakubiswe n'ababyeyi batari abacu badusanze turwana nyuma yo gukina agapira, cyangwa basanze dutukana. Ugasanga umubyeyi umwe arabahamagaye muri ikipe yose ati mu pfukame aho twese tugapfukama, agafata akanyapfu agahera kumurongo akubita nti hagira numwe uhunga. Ubu hari umubyeyi wa twinyuka guhana umwana utari uwe? kuki se bidakorwa? Uburere buke abana bahabwa mu ingo, ku ishuri, no kumva nabi uburenganzira bwa muntu nibyo bituma nta muntu witaye ku guhana abana bari mu makosa. Mu bihugu tureberaho nk'Amerika, uburayi, usanga umwan wese uri munsi yimwaka 17, agendera ku mabwiriza ya babyeyi be. Iyo agize 18 akumva ko atazashobora kugendera kuri ayo mabwiriza yabo ava iwabo akajya kwibana. Sinshaka kuvuga ko aribyo dukwiye gukora natwe, kuko nabyo bifite ingaruka nyinshi mbi, ariko aha ndashaka kwerekana ko abo bana baba bazi ko hari ibyo batakora bakiri iwabo ngo ababyeyi babo babyishimire.
Umuntu akwiye kwigishwa ko agira uburenganzira ariko akagira n'isnhingano. Usanga twe muri iki gihe mu rwanda abaharanira uburengenzira bwa muntu bavuga uburenganzira gusa, aho gutsindagira ko uwo muntu afite n'isnhyingano asabwa. Niba ari umwna akaba asabwa kubaha no kumvira ababyeyi. Niba ari umugabo cyangwa umugore akaba afite inshingo yo gukunda, kuganduka, gukorera urugo rwe, no kurera, aho kuvuga ngo turareshaya gusa. Iyi ngingo nyitinzeho kuko muri iki kinyejana cya 21 niyo iri ku isongo yo kwica abantu, kandi tuvuga ngo turi guharanira uburenganzira bwabo. Biratangaje ko mu gihe havugwa uburenganzirwa bwa muntu buri munsi ari cyo gihe abantu bahohoterwa cyane. Ibi ku bemera Imana nti bikwiye kubatungura kuko "Aho Umwuka w'Imana utari abantu baba ibyigenge." Muri uko kwigenda kwabo niho havamo ubusambanyi bukomeje kwiyongera. Burya nta muntu wigize niyo mpamvu uburenganzi bwose tuvuga budaha agaciro umuryango n'indanga gaciro z'Abanyarwanda ntacyo bumaze.
Umuntu akwiye kwigishwa ko agira uburenganzira ariko akagira n'isnhingano. Usanga twe muri iki gihe mu rwanda abaharanira uburengenzira bwa muntu bavuga uburenganzira gusa, aho gutsindagira ko uwo muntu afite n'isnhyingano asabwa. Niba ari umwna akaba asabwa kubaha no kumvira ababyeyi. Niba ari umugabo cyangwa umugore akaba afite inshingo yo gukunda, kuganduka, gukorera urugo rwe, no kurera, aho kuvuga ngo turareshaya gusa. Iyi ngingo nyitinzeho kuko muri iki kinyejana cya 21 niyo iri ku isongo yo kwica abantu, kandi tuvuga ngo turi guharanira uburenganzira bwabo. Biratangaje ko mu gihe havugwa uburenganzirwa bwa muntu buri munsi ari cyo gihe abantu bahohoterwa cyane. Ibi ku bemera Imana nti bikwiye kubatungura kuko "Aho Umwuka w'Imana utari abantu baba ibyigenge." Muri uko kwigenda kwabo niho havamo ubusambanyi bukomeje kwiyongera. Burya nta muntu wigize niyo mpamvu uburenganzi bwose tuvuga budaha agaciro umuryango n'indanga gaciro z'Abanyarwanda ntacyo bumaze.
5. Imikoreshereze y'imbugankoranya mbaga, indirimbo, na firime
Iyi ngingo ndabwo ndayitindaho cyane kuko nayivuzeho mu inyingisho navuze haruguru. Hari umutwe wi kiganiro nabonye kuri YouTube ya PhilPeter250 igira iti " Ubusambanyi bujejeta mu ndirimbo zigezweho." Ibi ni ukuri, nkuko nabivuze haruguru ubusambanyi buri hose cyane mu indirimbo, firime, n'amashusho atandukanye tugenda tubona hirya no hino. Ubundi hari indirimbo ziba zikwiye kuririmbwa mu tubyiniro gusa ntizijye muri rubanda, hakaba n'indirimbo zikwiye kujya ku maradiyo na za tereviziyo. Muri iyi minsi siko biri. Kimwe mu bintu bisigaye bigoye ku bantu bafite indangagaciro zo kumenya ko byose bidakwiye kujya kukarubanda, ni ukureba amashusho y'indirimbo cyangwa firime wicaye iwa mu ruganiriro cyangwa uri kumwe n'abana cyangwa abandi bashyitsi bagumusuye. Usanga amashusho menshi ajejetamo ubusambanyi nkuko byavuzwe haruguru. Igiteye impungege ni uko ayo mashusho yurukozasoni ariyo yirigwa yerekanwa ku matereviziyo no ku mbuga nkoranyambaga. Aho gushaka amafaranga kuri YouTube bimaze gutuma abantu bononekaye bagata ubumuntu bavuga ibyo babonye byose, bagakora ibyo babonye byose kugirango bavugwe, abandi binjize amafaranga. Intego yabo ni ukubona amafaranga ariko icyo umuryango nyarwanda usaruramo ni ubusambanyi bworetse abana ba banyarwanda. Kuko ari bwo buba bwamamazwa mu indirimbo, firime, ni biganiro byinshi biri gukorwa. Urugero nufata uko Emma Claudine atanga ikiganiro uzumva ko ari umuntu uri kwigisha abantu kubaka ingo, urubyiruko kwirinda. Ariko abandi benshi niwumva ibiganiro icyo bashaka ni umuntu uza akavuga ko yasambyanye inshuro rukanaka, uko yasambanaga, niyo mpamvu uzasanga n'umutwe w'inkuru bashyiraho uba uhabanye kure nibiri mu inkuru. bashaka amafaranga ariko boreka umuryango nyarwanda.
6. Kurebera kwa Leta
Ku kibazo cyo kwiyongera kwa bana beterwa inda, usanga muri Leta hariho kuvuga cyane kuruta gukora. Perezida Paul Kagame yabivuzeho ageza ijambo kubacamanza. Havugwa imibare yabatewe inda, ariko ugasanga abahawe ibihano kuri ibi byaha ni mbarwa. Ikindi usanga nabari mu inzego za Leta bafata abana kungufu, abandi barebera ukwangirika kuburezi batabihanirwa nkuko bikwiye. Usanga hariho kwihutira guhana abaciye bugufi kuruta abakomeye bari mu inzego zo hejuru. Urugero uzerebe raporo yumuvunyi mukuru, uzasanga hari uwanyereje ama miriyoni agahabwa umwaka umwe cyangwa ibi nayo isubitse, mu gihe uwatwaye inka, cyangwa akakira ikaramu we afungwa imyaka irindwi cyangwa irenga. Mu bituma hatabaho gufatira ibihano abatera inda abana, usanga harimo no kuba abakwiye gukurikirana icyo kibazo nabo bari mu batera izo nda. Ikindi kuba abitwa ko batewe inda nabo hatabaho ko bahanwa cyangwa ngo bagororwe nabyo bituma ikibazo gikomeza kubaho. Uti bahanwa? Gute, Kuki? Ntabwo jye nemera ko abaterwa inda bose bafatwa ku ngufu, hari na bicuruza bakora uburaya. Abatanyurwa nibyo bafite, usanga bibuka ko ari bana ari uko batwaye inda. Mu gihe bataratwara inda ubise abana bakumerera nabi ngo urabasuzuguye. Birakwiye ko habaho no guhana aba bakobwa bishora mu busambanyi, aho gukomeza kubona ko bo barengana. Nibyo dutabare Tamari ariko tutibagiwe na Amunono. Aha ndavuga ko abafatwa ku ngufu bakwiye guhabwa ubutabera, ariko abasambanya abana nabo bagororwe hatibagiwe nabo bana bajya mu bikorwa bitajyanye ni myaka yabo. Bitabaye ibyo nu bundi bazajya bakomeza umwuga wabo w'uburaya biheshe inyuma yo kwitwa abana.
Ibitera ukwiyongera kubusambanyi mu Rwanda twavuga byinshi ariko reka tube dufashe ibi 6 tuvuzeho. ahubwo turebe ingaruka ubusambanyi buteza mu Rwanda.
II. Ingaruka z'Ubusambanyi mu rwanda
Ubusambanyi bufite ingaruka nyinshi zitadukanye. Reka tuvuge zimwe murizo ziri kugaragara cyane ubu mu Rwanda:
1. Kubura ubumuntu: Ubusambanyi bwambura umuntu ubumuntu agasigara akora ibintu bigaragaza ko nta bumuntu afite, nko: gufata kungufu, gucuruza abantu, gukwiza amashusho yurukozasoni, gushyira imbere amafaranga kuruta ubuzima bw'abantu.... Ibi byose turi kubibono no kubyumva muri iki gihe.
2. Kwiyongera ko gutwara inda zitateguwe cyane kubana: Imibare iriho iri kubigaragaza kandi hari naho usanga ahubwo imibare igaragazwa ari mike. Uko imibare yabatwara inda yiyongera niko nabagerageza kuzikuramo nabo biyongera. Ikibazo kimwe giteza ikindi, kuko ubusambanyi ari icyaha uretse kuba Imana icyanga urunuka, bugira ingaruka ku muryango, igihugu yewe n'isi yose.
3. Amakimbirane mu miryango: Ubusambanyi bwaba ubukozwe n'abubatse cyangwa abatubatse buteza amakimbirane mu miryango. Usanga habaho gatanya bitewe nuko habayeho gucana inyuma. Ariko hari ni gihe habaho gutandukana bitewe no kutakira kimwe igihe umwana yatewe inda, yaba afashwe ku ngufu, cyangwa yishoye mu busambanyi. Hari aho usanga umugabo agereka amakosa ku mugore, cyangwa umugore akayashyira ku mugabo, mbese hakabaho kwitana bamwana. Amwe muri ayo makimbirane avamo kwicana, tugenda twumva hirya no hino.
4. Kwiyahura: Ubusambanyi bujya buteza kwiyahura cyane ku bakiri bato nubwo no kubakuze bibaho. Ugasanga umukobwa ariyahuye kuko yari yarizeye ko umusore amukunda. Yatwara inda akamwaihakana, cyangwa se kuko asanze hari abandi asambana nabo kandi we yari aziko ariwe gusa akunda.
5. Ubushizi bw'isoni no kwerura mu kwiyandarika: Ubusambanyi butera kurohoka 'addiction' aho usanga umusore cyangwa umukobwa agera ku rugero rwo kuba atabaho adasambana. Yewe ibi biba no ku bubatse akumva atanyuzwe nuwo bashakanye. Kurohoka bitera gushira isoni umuntu akerura agashyira ingeso ye mbi yu busambanyi ku karubanda. Aba nibo uzabona, uzumva hirya no hino bivuga, bamamaza ubusambanyi kuko babaye icwende. Bene aba uretse Yesu ushobora kubezesha amaraso ye nta kindi cyahabindura. Ntabwo umwana w'umukobwa uryamana n'abagabo baruta sekuru na se uza musaba kubaha ngo bikunde. Umusore uryamana n'abakecuru baruta mama we ntabwo uza musaba kubaha ngo bikunde. Imvugo ugenda wumva hanze aha zidafite ikinyabupfura inyinshi murizo zituruka kubasambanyi. kuko baba bamaze kurohoka, nta kubaha baba bagifite. Icyo bakora ni ukwiyandarika mu imvugo, imyambarire, imikorere kugirango barusheho kubona abo bashuka.
6. Kudashaka kubaka urugo: Usanga ubusambanyi butera urubyiruko rwo muri iki gihe kwanga kubaka cyangwa gutinda kubaka. Umwe yigeze kubwira ngo 'ashatse yaba ahombye iryo yimvange.' Kuko yasimburanyaga abakobwa nk'usimburanya imyenda. Iyo umuntu yishoye mu busambanyi butuma atagira umutima no kwifata. Bityo agahora asimburanya abo aryamana nabo. Ibi bituma gufata umwanzuro wo kuba bigorana. Hari ubushakashatsi nasomye bugaragaza ko umubare munini wa bagabo na bagore baca inyuma abo bashakanye aba ari abagiye bakora imibonano mpuzabitsina mbere yo kuba urugo. Ibi nibyo kuko aho ubusambanyi buhawe intebe umuryano urasenyuka. Biragora ko umuntu yifata niba yaramenyereye guhinduranya abagabo cyangwa abagore. Mu bitumye abasore n'inkumi benshi batinda cyangwa bakanga gushaka ni uko igihe bashakiye babona abo bakorana imibonano mpuzabitsina. Mu kiganiro n'ababyeyi ubwo babwirwaga kujya baganiriza abana babo ku buzima bw'imyororokere, umubyeyi umwe ya gize ati: "Ariko ni gute nzaganiriza uwo mwita umwana ku mibonano mpuzabitsi andusha kuyikora kenshi jye wubatse?" Hanze aha dufite abasore n'inkumi barusha ababyeyi babo gukora imibonao mpuzabitsina kandi batarubaka. Bene aba kubabwira kubaka biragoye.
7. Ukwiyongera kw'indwara zadurira mu mibonano mpuzabitsina: Indwara zadurira mu mibonano mpuzabitsina ni nyinshi aho usanga SIDA iza ku isonga. Ubusambanyi bukwiza izi rwara kandi zihitana ubuzima bwa bantu.
8. Kwitakariza icyizere: Uretse gutakaza ubumuntu ubasambanyi butuma abantu cyane igitsina gore bitakariza icyizere. Kaminuza imwe yo muri Amerika iherutse gushyira ahagaragara ubushakashatsi yakozi ku bana ba bakobwa bakoresha imiti yo kuboneza urubyaro. Basanze umubare munini w'abana nkabo bitakariza icyizere havamo no kwiyahura.
Umusozo
Ingaruka zubusambanyi twavuga nyinshi, ariko se hakorwe iki ngo abantu bashyire imbere kwifata no kubaka urugo aho kwishora mu busambanyi? Hakorwe iki ngo inda zitateguwe zikumirwe? Icyambere ni igisubizo cy'ikibazo nabajije dutangira iyi nyigisho, tumenya ko aritwe tubiba ubusambanyi buriho ubu kandi ko dukwiye no gusarura ibiva mubyo tubiba. Mu gihe Ababyeyi, Abarimu, Abayobozi ba Leta, Amadini n'imiryango yigenga, tutaremera ko dufite uruhare mu kuba ubusambanyi bworetse umuryango nyarwanda bizakomeza kuba ikibazo. Ngira ngo aha nsubije mvuga ngo yego nitwe banyirabayazana bagitera bo kwiyongera kubusambanyi. Twigize banyirantibindeba, ba ni uburenganzira bwabo, ba nibyo bigezweho, ariko ingaruka ziri kuza kumuryango, Itorero n'Igihugu. Nyuma yo kwemera intege nke zacu, igikomeye kandi cyazana igisubizo kirambye ni habeho gushyiraho ibihano kandi byubahirizwe. Ibihano ku babyeyi batita ku inshingano yabo yo kurere. Habeho guha abarimu agaciro haba mu mishahara no mumikorere yabo yabo bityo bakore akazi bagakunze, kandi bashyire imbere kurera. Kuko ubumenyi butarimo ubwenga ari nko kugosorera murucaca. Hashyirweho ibihano ku bigo bya mashuri umunyeshuri ntajye ku ishuri yumva ko ari ahantu akora ibyo ashatse byose. Abantu bose ni bibuke ko uhishira umurozi aka kumaraho urubyaro. Ibikorwa bigayitse bikorerwa mu ingo zacu, mu macumbi ducumbikiramo abantu, niba tutabishyize ahagaragara nitwe bizagiraho ingaruka. Aho niho hazava amabandi nibyihebe bizaduteza umutekano muke. Niyo mpamvu dukwiye kwita kuri iki kibazo. Muri make UBURERE mu muryango, ku mashuri, mu matorero bwongere buhabwe umwanya abana aho kubanza kwigishwa ngo koresha agakingirizo, ngo koresha imiti udatwita, ahubwo bigishwe ubumuntu, kubaha, kwiyubaha, no kwihesha agaciro. Ikibazo kiri mu miryango, mu madini, mu mashuri, muri Leta, kiri mu itangazamakuru rishyira imbere amafaranga cyane ku imbuga nkoranyambaga. Nihabeho gushyira kumurungo ibyo byiciro buri wese akore inshingano ze neza kandi mu mucyo, amategeko ave mugushyirwaho gusa ahubwo yubahirizwe ubundi turebe ko iki kibazo kindakemuka. Abacuruza abantu barakora kumugaragaro ku imboga nkoranyambaga bamamaza ubusambanyi, ni bangahe bahanwa? Ni gute umuntu azagira abantu ibihumbi akurura buri munsi kurubuga rwe rwa YouTube noneho uwo muntu ntu mukurikirane ngo umenye ubumenyi afite mu gusakaza amakuru muri rubanda? Benshi mubo numva jya mbafata nk'abasheretsi bahimbyi uburyo bwo gucuruza abantu mu izina ryo gukora itangazamakuru ry'imyindagaduro. Uko bakora ibiganiro ubona ko ari ubucuruzi bw' abantu atari itangazamakuru. Hakwiye kubaho guha agaciro indangagaciro na kirazira z'Abanyarwanda. Abantu bakibuka ko ibintu byose bitajya ku karubanda. Kumenya imvugo ikwiye umunyarwanda ibyo avugira mu ruhame nibyo atavuga ni ngombwa. Naho gukomeza kurebera ibi bikorwa bibi birimo guha umuntu wese urubuga rwo kwamamaza ibibi bye akora bizaduviramo ingaruka nyinshi mbi. Habeho kugenzura izi mbuga nkoranyambaga kuko nyinshi murizo zikorwaho n'abantu bafite inzara bashaka amafarnga ariko basenya umuryango nyarwanda. Habeho ko abantu bahanirwa amagambo aterekeranye bavugira mu ruhame. Kuko agira ingaruka ku bana bakurikira izi mbuga nkoranyambaga.
Igisubizo kirambye benshi twirengagiza ni uko igihe cyose Imana izashirwa kuruhande abantu bazahura n'ingorane. Ubusambanyi n'icyaha Imana yanga urunuka, bityo igihe buhawe icyicaro Imana ireka abantu bagahura n'umusarura uva mubyo babibye. Bityo reka dushyire imbere ku bibira mu Mwuka aho kubibira mu mubiri. Kuko nitubibira mu mubiri tuzasarura kubora, ariko nitubibira mu Mwuka tuzasarura ubugingo buhoraho.
Imana ibihe Umugisha
Pasitori Kubwimana Joel
Igisubizo kirambye benshi twirengagiza ni uko igihe cyose Imana izashirwa kuruhande abantu bazahura n'ingorane. Ubusambanyi n'icyaha Imana yanga urunuka, bityo igihe buhawe icyicaro Imana ireka abantu bagahura n'umusarura uva mubyo babibye. Bityo reka dushyire imbere ku bibira mu Mwuka aho kubibira mu mubiri. Kuko nitubibira mu mubiri tuzasarura kubora, ariko nitubibira mu Mwuka tuzasarura ubugingo buhoraho.
Imana ibihe Umugisha
Pasitori Kubwimana Joel
Comments
Post a Comment