IBANGA RYO KUGORORERWA: NUGIRA UBUNTU NTUKAVUZE IHEMBE IMBERE YAWE
IRIBURIRO
MATAYO 6:1-4
Turi mu gihe aho ibyo Pawuro yabwiye Timoteyo ku bihe biheruka bigenda byose bisohora. Usome 2Timoteyo 3 iki gice cyose urabona uko abantu bazaba bameze. Baza bikunda, bakunda impiya ariyo mafaranga, birarira, babeshya, batukana, ari ibyigenge, Bibiliya ijambo ry'Imana yo ati ari ibyihebe... igiteye ubwoba ngo bafite ishusho yo kwera ariko bahakana imbaraga zako. Bivuze ko bazaba biyita abera, abakiranutsi, ariko ibyo bakora bihakana uko kwera kwabo. Muri make ibyo bavuga bihabanye kuri nibyo bakora. Nutega amatwi urumva byinshi cyane muri iki gihe aho ikorana buhanga ryoroheje guhana amakuru. Urumva hirya no hino abantu bivuga ibigwi mu bikorwa bakora, ariko se kuki ubuzima burushaho kuba bubi kuri benshi? mu gihe ari cyo gihe twumva ibikorwa byo gufasha cyane? Yesu yasubije iki gisubizo mbere yuko tucyibaza. Reka turebe icyo Yesu yavuze ku kugira ubuntu, gufasha abandi.
MATAYO 6:1-4
"Mwirinde, ntimugakorere ibyiza byanyu imbere y'abantu kugira ngo babarebe, kuko nimugira mutyo ari nta ngororano muzagororerwa na so wo mu ijuru. Ahubwo nugira ubuntu, ntukavuze ihembe imbere yawe nk'uko indyarya zigira mu masinagogi no mu nzira ngo bashimwe n'abantu. Ndababwira ukuri yuko bamaze kugororerwa ingororano zabo. Ahubwo wowe ho nugira ubuntu, ukuboko kwawe kw'ibumuso kwe kumenya icyo ukw'iburyo gukora, ahubwo ugire ubuntu bwawe wiherereye. Nuko so ureba ibyiherereye azakugororera."
Yesu atangira avuga bigaraga ko ari kugira inama abo abwira, ati "Mwirinde." Turi mu gihe dusabwa kwirinda cyane mu byo tugirira abandi. Mu gihe Yesu yari ku isi, gushaka gushimwa n'abantu no kwiyerekana byarangaga cyane abantu. Bityo mu masinagogi twagereranya n'insengero z'ubu, mu inzira twa gereranya naho abantu biyerekanira hose, abantu bakoraga ibituma barangamirwa, bavugwa cyangwa bigaragara ko bagize neza, ko hari uwo bafashije. Yesu we ati "ntimugakorera ibyiza byanyu imbere y'abantu." Muri make niba ugize neza, hari uwo ufashije wishaka ko abantu bose cyangwa abo muri kumwe aribo bamenya ko wagize neza. Niko kuvuga ati " ntukavuze ihembe imbere yawe."Ihembe muri icyo gihe ryari rimwe mu bikoresho byakoreshwaga mu guhuruza abantu mu gihe hari ikibaye, batabaza, cyangwa batanga amatangazo. Bityo Yesu ati nu gira neza irinde wihuruza, kuko indyarya nizo zihuruza abantu iyo zigize uwo zifasha.
Iki kinyejana kirangwa n'ikoranabuhanga rigenda risakara buri munsi. Ntabwo mu insengero, cyangwa ibyumba mbera byombi, sitade, ariho hantu hahuza abantu benshi muri iki gihe. Ahubwo imbuga nkoranyambaga nkuko izina riri NKORANYAMBAGA, zikoranya abantu benshi. Bityo hari abakirisitu bagwa mu mutego wo kuvuza ihembe ko bagize neza, yawe bamwe bakabigira n'ubucuruzi. Ariko jye ndashaka kubwira wowe wemera Yesu kristo kandi wifuza umugisha, ingororano ziva ku Imana, ko ukwiye kwirinda kuvuza ihembe. Ibaze aho Yesu avuga ngo ukuboko kwawe kw'ibumuso nti kukamenye icyo ukw'iburyo gukoze. Abayahudi mu gutanga bakoreshaga ukuboko kw'iburyo, Yesu niko kuvuga ati "ukuboko kw'iburyo ni gutanga ukw'ibumoso nti kumenye icyo ukw'iburyo gukoze." Aha ntabwo bivuze ko ukuboko kwawe kw'iburyo ni gutanga umugiti ko ukw' ibumuso kutamenya ko ari umugati utanze. Ahubwo kumwe n'igutanga ukundi nti kugaterure ihembe uhuruza ngo abantu barebe ko ugize neza. Muri make Yesu ari kutwigisha kugira ubuntu tutagamije kwiyereka abantu, cyangwa kwigira abanyabuntu imbere y'abantu. Ahubwo ati "so wo mu ijuru ureba ibyiherereye," azabagororera. Iyo ugiraneza Imana niyo ikugororera mu gihe cyose utavugije ihembe. Ariko iyo uvugije ihembe ingororano iba kuvugwa n'abantu. Kandi abantu barahinduka, bakuvuga neza none ejo bakakuvuga nabi. Abanyarwanda bo bati "ntawe unezeza rubanda." Muri iyi minsi mujya mwumva abasubiranamo ku imbuga nkoranyambaga mu bikorwa baba bakoze bavuza ihembe bitwaje gufasha. Gufasha nibyiza kandi nibyo Abakirisitu twese dusabwa. Ariko uko bikorwa si ukwiyamamaza, ukuvuza ihembe ngo abantu bamenye ko ari twe twafashije runaka.
Hari igikorwa kiba gisaba ko abantu benshi bakigiramo uruhare. Iyo bimeze bityo Pawulo yagiye atanga inama, asaba abantu ko habaho gutoranya abantu ba bizerwa, ca akarongo abantu babizerwa. Nubwo abantu bahinduka ariko mu gihe hariho gufahsa umuntu runaka kandi igikorwa kirahuza abantu batandukanye, nibyiza ko habaho itsinda ry'abantu bahuza icyo gikorwa. Cyarangira rikageza raporo ku bari muri icyo gikorwa kugirango hatabaho urwikekwe no kwishishanya. Abantu b'Imana barangwa no gukorera mu mucyo, mu gihe aba satani barangwa no gukorera mu mwijima. Niba uri umwana w'Imana, waramenye Yesu irinde kwiyamamaza, kwivuga ibigwi ngo, nafashije runaka, nijye umwambika, naramucumbikiye, nijye umurihira.... oya wivuza ihembe. Irindi kugwa mu mutego wa satani, kuko hari benshi muri iki gihe bawuguyemo.
Nta kizana umuvumo nko kuvuza ihembe igihe ugize ubuntu, kimwe ko nta kizana umugisha nko kutavuza ihembe igihe ugize ubuntu. Hitamo urashaka umugisha, ingororano ziturutse ku Imana? Reka kuvuza ihembe imbere yawe mu gihe ugize ubuntu. Yesu ati abavuze ihembe imbere yabo abo n'indyarya. Umuntu wese ujyaho akivuga ibigwi mu gihe yagize uwo afasha uwo n'indyarya, kandi indyarya zirahari hanze aha.
Ntabwo nshaka kuguca intege wowe ufite umutima wo gufasha ahubwo ndagirango ubikore ukurikije uko Yesu adusaba kubikora. Tanga, fasha abantu, irinde guhuruza, irinde gucuruza abo ufasha. Kuko zimwe mu imbuga nkoranyamba ziri gucuruza abantu mu izina ryo gufasha. Pawuro twatangiriyeho ati "Kandi abantu babi n'abiyita uko batari bazarushaho kuba babi, bayobya bakayobywa." 2 Timoteyo 3:13. Abantu bazarushaho kuba babi, bazayobya abandi ariko burya nabo bazaba bayobywa. Bivuzeko satani azaba ari kubakoresha nabo bashuka abandi. Hari benshi hanze aha bari mu bubata bwa satani kandi bafite uburyo bwo gukusanya abantu ku imbuga nkoranyambaga, mu matsinda runaka, yewe no muri amwe mu madini. Aho usanga bitwaza gufasha ariko bagamije inyungu zabo bwite nko: kuvugwa, kwa mamara, gucuruza, kungukira kubo bavuga ko bari gufasha. Aba bariho, kandi na bagira ubuntu babikuye ku mutima ufasha batagamije kwiyamamaza nabo bariho. Itadukaniro abavuze ihembe mujye mukurikira mwumve, murebe muzajyamusanga Yesu yaravuze ukuri mu zabamenyera ku imbuto zabo, zirimo: uburyarya, kubeshya, amatiku...
Irinde kwamamaza amafoto, videwo, amajwi ugaragaza ko wagize ubuntu. nibyo wa hamagarira abantu gufasha ukoresheje uburyo bwose mu gihe igikorwa kiri rusange kandi gifite umurongo uri rusange. Ariko wowe kugiti cyawe nugira uwo ufasha wirinde uburyo bwose bwo kuvuza ihembe imbere yawe. wishukwa no gukurura abantu kurubuga ngo witeshe agaciro, wikururire umuvumo wo kuvuza ihembe mu gihe wagize ubuntu.
Reka nsoze nk'ubwira ko Iman yo ireba ibyiherereye izakugororera, bityo wihanga amaso abantu cyangwa ngo uharanire gukorera ibyiza imbere y'abantu. ahubwo haranira gukorera ibyiza imbere y'Imana, kuko yo ireba naho abantu batareba. Ingororano zawe n'inyinshi ukiri ku isi, kandi uzahabwa ijuru nukora ibyo Yesu adusaba gukora.
Imana ibahe imigisha
Pasitori Joel Kubwimana
Comments
Post a Comment