Inkwano
Mu bikorwa bikorwa mu umuhango w’ubukwe bwo gusaba no gukwa icy’ingezi ni ugutanga inkwano, aho umuryango w’umusore utanga inkwano ku muryango w’umukobwa. Inkwano mbere yabaga akenshi ari inka yatangwaga. Ubu akenshi hatangwa amafaranga mu icyimbo cy’inka. Inkwano yabaga ari ikimenyetso cy’ishimwe ku muryango w’umukobwa n’uwumuhungu kuko umuryango w’umukobwa nawo wagiraga igihe cyo gutanga indongoranyo yabaga ari inka. Ubu hasigaye hagaragara igisa no kugurisha mu ugutanga inkwano kubera umubare w’amafaranga asigaye asabwa umusore. Usigaye wumva bavuga bati: “umukobwa wacu yarize bityo muraduha miriyoni izi.” Ibi bituma rimwe na rimwe umusore cyangwa umugabo afata umukobwa nk’aho yamuguze. Inkwano isigaye iri ku isonga mu ibitera ubukene ku ingo zigishingwa kuko umusore aba yarafashe amadeni ngo akunde yuzuze ishingano ze. Nti byari bikwiye ko inkwano ituma urugo rusenyuka rutamaze kabiri. Uruhare runini ruri ku umuryango w’umukobwa ukwiye kutifuza ibya mirenge mu gi...
Comments
Post a Comment