Posts

Kwibuka Mahoro Giovanni

Image
Mu Rwanda hari indirimbo zagiye mu mitama y’abantu mu bihe bitadukanye. Nyuma ya Jenoside ya korewe Abatutsi 1994, indirimbo ‘Ifoto y’Urwibutso’ ya Korari Itabaza yo muri ADEPR Bibare, yarakunzwe cyane kuburyo itasibaga mu indirimbo abantu basabaga cyane kuri Radiyo Rwanda. Muri iyi ndirimbo Itabaza baririmba bavuga uburyo abo bakoranye umurimo w’Imana, bishwe muri Jenoside, imibereho yabo igihe bari bakiriho ari ifoto y’urwibutso babasigiye. Uko babanaga n’abandi, ishyaka ry’ umurimo w’Imana bagiraga, ko ariyo foto y’urwibutso ba basigiye. Kuwa 25 Mutarama 2016, niho n’umvise inkuru ibabaje y’urupfu rwa Giovanni Mahoro. Dusengimana Valantine twaririmbanaga muri Korali Integuza yo muri AEBR Butare Ville, wakoraga kubitaro bya Kaminuza I Huye, niwe wa mpamagaye ati “ uziko Giovanni y’itabye Imana? umurambo we bawuzanye hano ku bitaro.” Ntabwo nahise byemera kuko ako kanya nahise jya kubitaro,   turahura tujyana aho umurambo wari mu buruhukiro. Nari nabaye nka Tomasi...

SUBIZA AMASO INYUMA: REBA AHO UVUYE, UREBE AHO UGEZE, HARI IMPAMVU ZATUMA USHIMA IMANA

IRIBURIRO   Harabura amasaha make tukaba tuvuye mu mwaka wa 2018, twinjiye muri 2019. Benshi muri uku kwezi kwa mbere kwa 2019, tuzajya twibeshya mu kwandika amatariki, aho uzajya usanga tukiri kwandika 2018. bivuzeko amazi 12 tumaze twandika 2018 ari mesnhi.  Ubu nubwo twiteguye gusoza umwaka twishimana n'inshuti n'imiryango yacu, hari abandi benshi bari mu bibazo bitadukanye: kwa muganga barwaye cyangwa barwaje, mu inzu z'impohe, abandi bari ku kiriyo kuko muri uku kwezi, iki cyumweru, uyu munsi hari abavuye mu mubiri kandi hari n'abashobora kuva mu mubiri habura amasaha, iminota, amasegonda ngo umwaka urangire. Muri ibyo byose ariko hari Imana, yaturinze umwaka wose, ikwiye gushimwa uko biri kose.   Impamvu zo gushima Imana  Ubu benshi bari kwitegura kujya mu bitaramo bitadukanye, aho baratarama kugeza umwaka mushya wa 2019 utangiye. Akenshi usanga mu kwishimisha kwacu abantu twibanda ku kwirebaho, tugakora ibi tunezeza n'ibinezeza abo ndukun...

Kuki Yesu Yabatijwe na Yohana?

Image
Iriburiro   Muri gahunda yo gusoma Ijambo ry’Imana buri munsi, ubu turi gusoma igitabo cya Matayo. Ikibazo twibajije muri iki cyumweru kirebana no gushaka kumenya impamvu Yesu ya Batijwe na Yohana. Matayo igice cya 3, hatangira hatwerekako Yohana yabatizaga abantu kuko bari barataye Imana bakajya mubyaha. Bivuzeko Yohana yabatizaga abanyabyaha, kuko icyambere yabasabaga kwari ukwihana, umubatizo ugakurikiraho. Ubwo Yohana yarimo abatiza yabwiye abantu ko inyuma ye hari undi umuruta, uzabatirisha Umwuka n’umuriro. Akivuga ayo magambo Yesu aza amusanga ngo amubatize.  Impamvu Yesu yabatijwe (Matayo 3:11-17)  Hari abashobora kugirango gusubiza impamvu Yesu yabatijwe biroroshye, oya. Matayo 3:13-14, ubwo Yesu yasangaga Yohana ngo amubatize, Yohana byaramushobeye, kubwa Yohana Yesu niwe wari ukwi kubatiza Yohana.  None niba Yesu atari umunyabyaha kuki yasabye Yohana ku mubatiza? Iki nicyo kibazo twibaza, tugirango turebeko twabasha gusoma neza tuk...

Eliya Malaki yahanuye yaraje cyangwa ntaraza?

Image
Iriburiro Hamwe n’abandi duhurira kurubuga Dusome Bibiriya, nizindi mbuga zitadukanye kuri whattsApp kuva kuwa 26/09/2018 twatangiye gusoma igitabo cya Malaki.   Igitabo cya Malaki nicyo gitabo giheruka ibindi mu Isezerano rya Kera. Iki gitabo cyanditswe na Malaki ahagana mu 430 mbere ya Yesu. Abayunda bari I Yudeya nyuma yo kuva mu bunyage nibo Malaki yanditse ahanurira. Ubutumwa bwigenzi yabagejejeho bwari ubwo kubabwirako “ Mesiya Umwami azaza atazanywe no gucira ubwoke bwe urubanza gusa, ahubwo ko azaba aje no guha ubwoko bwe umugisha nokubasubiza ikuzo.”   Kuwa Gatandatu twasomye Malaki igice cya kane, kubakoresha Bibiriya Yera Malaki 3:19-24. Malaki 4:5-6; 3:23-24 kubakoresha Bibiriya Yera itari iyo muri Terefone, Malaki ahanura avuga ko hari Eliya uzaza.   “Dore nzaboherereza umuhanuzi Eliya, umunsi w’Uwiteka ukomeye kandi   uteye ubwoba utaragera. Uwo ni we uzasanganya imitima y’abana n’iya ba se, kugirango ntazaza kurimbuza isi umuvumo.”  ...

Intambara nziza

Image
Iriburiro    Mu rwandiko rwa kabiri Pawuro yandikiye Timoteyo, igice cya kane, Pawuro avuga amagambo ameze nk’umubyeyi uri kuraga umwana we.   Ku murongo wa gatandatu avuga ko ‘amaze kumera nk’ibisukwa ku gicaniro’, kandi ko abona ko igihe cye cyo kugenda gisohoye. Ku murongo wa 7-8, niho avuga amagambo nakuyeho umutwe w’inyigisho tugiye kuganira, “Narwanye intambara nziza, narangije urugendo, narinze ibyo kwizera. Ibisigaye mbikiwe ikamba ryo gukiranuka, iryo Umwami wacu, umucamanza utabera azampa kuri urya munsi, nyamara sijye jyenyine, ahubwo ni abakunze kuzaboneka kwe bose.” Hari byinshi twakura mu magambo Pawuro ari kuvuga, ariko igikomeye n’ukumva ko hari intambara nziza. Ubundi iyo twumvise intambara akenshi duhita twumva ikintu kibi, aho abantu barwana, bakicana, bakica, bagasenga, bakangiza. Igihe twumva ko hari abahunga, abicwa n’inzara, ababura abana, ababyeyi, cyangwa abo bashakanye. Mbese kenshi intambara ikunze kujyana n’ibibi. None ni kuki u...

Nehemiya urugero rw'umuyobozi ukenewe mu Itorero rya none

Iriburiro Muri iyi minsi mu itsinda ' Dusome Bibiriya' turi gusoma igitabo cya Nehemiya. uyumunsi twasomye igice cya 6, aho dusanga Sanibarati, Tobiya na Geshemu bohereza Nehemiya ubutumwa bwo kumutera ubwoba ngo areke umurimo wo kubaka. Ubu ni ubugira kabiri ngira amahirwe yo gusoma iki gitabo cya Nehemiya, icyo maze kubona ni uko Nehemiya yari umuyobozi windashikirwa mu gihe cye.  Mu igice cya mbere ubwo Nehemiya yari amaze kumva amakuru y'i Yerusaremu ko hasenyutse kandi ko nabasigaye basekwa, yagize agahinda. Uretse kugira agahinda yafashe umwanya wo gusenga asaba Imana imbabazi yatura ibyaha bya Abisiraheri bene wabo. umwami amaze kumuha uruhushya rwo kujya gusana i Yerusaremu, Nehemiya nti yagezeyo ngo yishyire hejuru. Aho kwivuga ko ariwe uje gukora ibitangaza Nehemiya yabwiye abantu uko Imana yabanye nawe, bityo abantu bumvako bagiye gukorana n'umuntu uri kumwe n'Imana. Muri iki gihe uzumva abakozi b'Imana benshi bivuga ibigwi, bavuga ko bakiza,aho...

Bene Isakari: Kumenya igihe no kumenya icyo gukora

Image
Iriburiro     Kumenya icyo gukora n’igihe cyo kugikora n’ishingiro ry’iterambere mu mibereho ya bantu. Ushobora gukora ikintu cyiza ariko kuko ugikoze mu gihe kitaricyo bikagugiraho ingaruka mbi. Ushobora no kumenya igihe ariko ntumenye gukora ibikwiye muri icyo gihe, ibi nabyo bigira ingaruka mbi. Bene Isakari bari mu bantu ba mbere basobanukiwe no kumenya kugenzura igihe kugirango bamenye igikwiye gukorwa muri icyo gihe.   “Abo mu Bisakari b’abanyabwenge bwo kumenya ibihe no kumenya ibyo Abisiraheri bakwiye gukora, abatware babo bari magana abiri kandi bene wabo bose bumviraga itegeko ryabo.” 1Ingoma 12:33 . Mbere yo gusesengura uyu murongo ugaragaza bene Isakari nk’abanyabwenge mu kugenzura ibihe no kumenya icyo gukora, ni byiza kubanza kumenya bene isakari. Isakari yari muntu iki? Isakari yari umuhungu wa cyenda wa Yakobo akaba uwa gatanu yabyaranye na Leya, ubwo Racheli yemeraga gufata amadundayimu ya Leya akamwemerera ko Yakobo ari bumuraze. I...