SUBIZA AMASO INYUMA: REBA AHO UVUYE, UREBE AHO UGEZE, HARI IMPAMVU ZATUMA USHIMA IMANA


IRIBURIRO  

Harabura amasaha make tukaba tuvuye mu mwaka wa 2018, twinjiye muri 2019. Benshi muri uku kwezi kwa mbere kwa 2019, tuzajya twibeshya mu kwandika amatariki, aho uzajya usanga tukiri kwandika 2018. bivuzeko amazi 12 tumaze twandika 2018 ari mesnhi.  Ubu nubwo twiteguye gusoza umwaka twishimana n'inshuti n'imiryango yacu, hari abandi benshi bari mu bibazo bitadukanye: kwa muganga barwaye cyangwa barwaje, mu inzu z'impohe, abandi bari ku kiriyo kuko muri uku kwezi, iki cyumweru, uyu munsi hari abavuye mu mubiri kandi hari n'abashobora kuva mu mubiri habura amasaha, iminota, amasegonda ngo umwaka urangire. Muri ibyo byose ariko hari Imana, yaturinze umwaka wose, ikwiye gushimwa uko biri kose.  

Impamvu zo gushima Imana 

Ubu benshi bari kwitegura kujya mu bitaramo bitadukanye, aho baratarama kugeza umwaka mushya wa 2019 utangiye. Akenshi usanga mu kwishimisha kwacu abantu twibanda ku kwirebaho, tugakora ibi tunezeza n'ibinezeza abo ndukunda. Nibyiza ariko mbere yabyose mu gihe cyo gusoza umwaka twitegura gutangira undi, dukwiye gufata umwanya tugasubiza amaso inyuma tukareba ibyo twanyuzemo umwaka wose. uramutse urebye neza wasanga hari byinshi byari kuba byarahitanye ubuzima bwawe, ariko Imana irahaba. Byonyine gusoza umwaka tugihumeka umwuka tutagura, n'impamvu ikomeye yo gushima Imana. Ese mubyo uteganya gukora mu masaha aza, birabanzirizwa no gushima Imana? cyangwa ahubwo urakora ibigayisha Imana? aho ntiwaba uri kwitegura kurara usambana? unywa inzoga ngo usinde? Aho wowe ntabwo uri gutegura: kurara wiba? Utukana? Uroga? mbese ukora ibibi aho gukora ibyiza?  Ibyo ukora byose uzirikane ko hari Imana yakurinze umwaka wose. Ndangira ngo muri make nkubwireko hari impamvu nyinshi zatuma ushima Imana, uramutse usubije amaso inyuma.  

Reba kuva mu kwa mbere 2018, ese ntabo mu kigero cyawe  batakiriho? iyo urebye usanga wowe warabarushaga iki? Ese ni uko uri mwiza? ufite imbaraga? ese ni uko ukize cyangwa uva mu muryango ukomeye? ese ni uko ukiranuka cyane? Oya, turiho kubw'ubuntu n'imbabazi z'Imana. Birakwiye ko dushima Imana, kuko uko biri kose, hari benshi bifuza kugera aho tugeze, hari benshi bifuza kumera nkawe. Akenshi iyo umuntu arebye imbere abona abantu bamusize yifuza kumera nkabo, nyamara ukebutse ukareba inyuma wasanga nawe hari abifuza kugera aho ugeze, kumera nkawe. Kuba hari abifuza kugera aho tugeze, no kumera nkatwe nayo n'impamvu yatuma dushima Imana, ariko ibyo ntitwa bibona tudasubije amaso inyuma ngo turebe aho tuvuye turebe naho tugeze.  

Umusozo 

Ndabize umwanya wo gusoma uyu munsi uraba muto, reka nsoze nkwibutsako byaba byiza ufashe umwanya ugasubiza amaso inyuma, ukareba uko Imana yabanye nawe uyu mwaka wose dushoje, bityo ukayishima. Mu kanya mu insegero z'imwe haraba amateraniro yo gutangira umwaka, uture ituro ry'ishimwe. Abandi ejo mu insengero nyinshi hazaba amateraniro yo gushima Imana, uzibuke gutura ituro ry'ishimwe. Imana ibahe imigisha, mbifurije umwaka mushya muhire wa 2019, uzabe umwaka wo kuzirikana Imana, izabe nyambere mubyo dukora byose. 


Imana ibahe imigisha 

Pasitori Kubwimana Joel

Comments

Popular posts from this blog

IMINSI 40 Y'UBUZIMA BUFITE INTEGO: UMUNSI WA 1, 'MBERE NA MBERE IMANA'

Rev. Mbanzabigwi Michel: Umubyeyi, Umushumba n’Umubwiriza butumwa bwiza

IMINSI 40 Y'UBUZIMA BUFITE INTEGO, UMUNSI WA 29, 'KWEMERA UMURIMO WAWE'