Kuki Yesu Yabatijwe na Yohana?



Iriburiro  


Muri gahunda yo gusoma Ijambo ry’Imana buri munsi, ubu turi gusoma igitabo cya Matayo. Ikibazo twibajije muri iki cyumweru kirebana no gushaka kumenya impamvu Yesu ya Batijwe na Yohana. Matayo igice cya 3, hatangira hatwerekako Yohana yabatizaga abantu kuko bari barataye Imana bakajya mubyaha. Bivuzeko Yohana yabatizaga abanyabyaha, kuko icyambere yabasabaga kwari ukwihana, umubatizo ugakurikiraho. Ubwo Yohana yarimo abatiza yabwiye abantu ko inyuma ye hari undi umuruta, uzabatirisha Umwuka n’umuriro. Akivuga ayo magambo Yesu aza amusanga ngo amubatize. 

Impamvu Yesu yabatijwe (Matayo 3:11-17) 

Hari abashobora kugirango gusubiza impamvu Yesu yabatijwe biroroshye, oya. Matayo 3:13-14, ubwo Yesu yasangaga Yohana ngo amubatize, Yohana byaramushobeye, kubwa Yohana Yesu niwe wari ukwi kubatiza Yohana.  None niba Yesu atari umunyabyaha kuki yasabye Yohana ku mubatiza? Iki nicyo kibazo twibaza, tugirango turebeko twabasha gusoma neza tukabona igisubizo. Abasesenguzi ba Bibiriya bakunze gutanga impamvu zitadukanye, kandi nibyiza birafasha mu gutekereza no gusesengura Ijambo ry’Imana. Jye ndi mu bakunze gushyira imbere Yesu mu kumva Ijambo ry’Imana, bityo sijya kure yigisubizo Yesu yahaye Yohana. Matayo 3;15, “Yesu aramusubiza ati “ Emera ubikore, kuko aribyo bidukwiriye ngo dusohoze gukiranuka kose.” Aherako aremera.” Yohana wari wanze kubatiza Yesu kuko atabonaga impamvu ya mubatiza, yemeye kumubatiza kugirango we na Yesu basohoze gukiranuka kose. Ese “GUSOHOZA GUKIRANUKA KOSE” ibi bishatse kuvuga iki? 
 Yohana Yakoresheje ubuhanuzi bwa Yesaya avuga ko ari ijwi ry’urangururira mubutayu ati “ni mutunga inzira y’Uwitega, mugororore inzira ze”. Yohana yarimo akora akazi ke, Yesu nawe byari bikwiye ko asohoza ibyahanuwe kuriwe byose. Bityo kubatizwa kwe ntabwo byamugize umunyabyaha ahubwo byagaragaje gukiranuka kwe. Yesaya 53:11 “ Umugaragu wajye ukiranuka azatuma benshi baheshwa gukiranuka no kumenya, kandi azishyiraho gukiranirwa kwabo.  Kubatizwa kwa Yesu kwari kugamije gusohoza gukinaruka kose, kuko Yesu akiranuka byari bikwiye ko akora ibyo gukiranuka, asohoza ibyahanuwe kuriwe byose.

Kubatizwa kwa Yesu bishushanya iki? Bivuze iki?

1.       Kubatizwa kwa Yesu bigaragaza guca bugufi kwa Yesu, ashyigikira Yohana mu murimo wo kugarura abantu ku Imana. 

2.      Kubatwiza kwa Yesu byarekanaga  intangiriro y’Umurimo wari waramuzanye wo gucungura abntu. Byari bikwiye ko yisanisha nabantu, nkuko Yesaya yabivuze, akishyiraho ibyaha byabo. Aha hari abasesenguzi bagererenya Yesu  na yantama umutambyi yatambaga kubw’ibyaha bya Bisiraheri bose rimwe mu mwaka. Kugereranya Yesu n’intama yatambwaga nta kosa ririmo kuko n’ubundi yazanywe no kuba igitambo kizima cyera gishimwa n’Imana, gikuraho ibyaha byabo mu isi.  

3.      Kubatizwa kwa Yesu kwabaye urugero kubazamwizera bose. Bityo nkuko ukiranuka yisanishije natwe abanyabyaha niko natwi biba bikwiye ko igihe tumwakiriye mu  mitima yacu, tuba dukwiye kwisanisha nawe mu kubatizwa kwacu. Aha twibuke neza ko Yesu yabatijwe muburyo bwo kwibizwa mu mazi menshi, mu mugezi wa Yorodani. Ibi tubona byo kubatiza ku gahanga byri bitarabaho, kuko byatangiye ahagana mu kinyejana cya kabiri kirangira ikinyejana cya gatatu gitangira nyuma ya Yesu. Byatangiye ari umubatizo wabatizwaga abarwayi batashobora kwibizwa mu mazi, bifata indi ntera ubwo hari hatangiye kubatizwa abana bakiri impinja, nyuma icyatangiye ari “clinic baptism” bivuze umubatizo wo kwa muganga, kuko kubatiza kugahanga nkuko twabivuze byatangiye bikorerwa abarwayi gusa, nyuma amatorero amwe abisimbuza umubatizo wo mu mazi mesnshi Abayuda, Yesu, n’abizera bambere babatijwe. Impamvu mbaje kuvuga ku mubatizo wo mu mazi menshi “kwibizwa” n’umubatizo wo kugahanga ni uko, nyuma yo gupfa no kuzuka kwa Yesu, tubonako umubatizo wahawe ikindi gisobanuro, soma 1Petero 3:21. Umubatizo ushushanya gukizwa atari uko amazi akuraho ibyaha, ahubwo ni isezerano rikirisha kuzuka kwa Yesu Kristo.  Umubatizo waje gufata ishusho yo gupfa no kuzuka kwa Yesu, aho ubatizwa iyo yibijwe mu mazi biba bishushanya ko apfuye kuri kamere y'icyaha, yakurwa mu mazi bikaba bishushanya kuzukira kubaho ubuzima byubahisha Imana. 

Imana Ibahe imigisha kandi mukomeze no gufashwa no gusoma Ijambo ry’Imana buri munsi kuko aribyo bikwiye abizera Imana.

Pasitori Kubwimana Joel

Comments

Popular posts from this blog

IMINSI 40 Y'UBUZIMA BUFITE INTEGO: UMUNSI WA 1, 'MBERE NA MBERE IMANA'

Rev. Mbanzabigwi Michel: Umubyeyi, Umushumba n’Umubwiriza butumwa bwiza

IMINSI 40 Y'UBUZIMA BUFITE INTEGO, UMUNSI WA 29, 'KWEMERA UMURIMO WAWE'