Kwibuka Mahoro Giovanni







Mu Rwanda hari indirimbo zagiye mu mitama y’abantu mu bihe bitadukanye. Nyuma ya Jenoside ya korewe Abatutsi 1994, indirimbo ‘Ifoto y’Urwibutso’ ya Korari Itabaza yo muri ADEPR Bibare, yarakunzwe cyane kuburyo itasibaga mu indirimbo abantu basabaga cyane kuri Radiyo Rwanda. Muri iyi ndirimbo Itabaza baririmba bavuga uburyo abo bakoranye umurimo w’Imana, bishwe muri Jenoside, imibereho yabo igihe bari bakiriho ari ifoto y’urwibutso babasigiye. Uko babanaga n’abandi, ishyaka ry’ umurimo w’Imana bagiraga, ko ariyo foto y’urwibutso ba basigiye.
Kuwa 25 Mutarama 2016, niho n’umvise inkuru ibabaje y’urupfu rwa Giovanni Mahoro. Dusengimana Valantine twaririmbanaga muri Korali Integuza yo muri AEBR Butare Ville, wakoraga kubitaro bya Kaminuza I Huye, niwe wa mpamagaye ati “ uziko Giovanni y’itabye Imana? umurambo we bawuzanye hano ku bitaro.” Ntabwo nahise byemera kuko ako kanya nahise jya kubitaro,  turahura tujyana aho umurambo wari mu buruhukiro. Nari nabaye nka Tomasi wemeye ko Yesu yazutse aruko amwiboneye, abonye n’inkovu ze. Ubwo umusaza ukora aho mu buruhukiro niwe wambwiye ati nibyo koko wa musore twakundaga twese y’itabye Imana. Si nakubwira uko niyumvaga kuko hari hashize iminsi itatu gusa, Giovanni avuye iwajye aho twari turi kuganira kuri gahunda y’ivugabutumwa dukoresheje amakorari yo muri Huye.

Ntabwo uyu munsi icyo ngendereye cyane ari ukubabwira Imibanire yajye na Giovanni, kuko nzi neza ko hari benshi bari inshuti ze muri Huye, no mu Rwanda muri rusange. Ahubwo ndagirango nk’ubwire ubutumwa bwe bwanyuma yatugejejeho, aribwo bwari n’ishingiro y’igiterane twari turi gutegura. Bajya bavuga ngo ‘Inyana niya mweru’, ubwo nahuraga na mama wa Mahoro Giovanni nibwo namenye neza, aho akura umutima wo kubana n’abantu bose amahoro. Mu minsi ishize nibwo twumvise uko muri ADEPR hari amategeko yari amaze iminsi atagikurikizwa ari kongera gushyirwago, akumira imikoranire mwiza, n’imigendanire mwiza hagati y’Abizera baturuka mu matorero atadukanye nabo muri ADERP cyane Abahanzi n’abavugabutumwa. Mu gihe cy’umwaka n’igice nziranye na Mahoro Giovanni ntabwo nigeze mubonaho ivangura rishingiye ku Itorero. Yewe abamukurikiranaga kuri Radiyo Salus cyane ku cy’umweru mugitondo  mu kiganiro tujye gusenga, bazi neza ko yaheraga ku Abisiramu  babaga basenze kuwa 5 agashyiraho indirimbo zabo, Abadivantisite, bikaba uko, yagera ku cy’umweru ati reka duhere muri, ADEPR, Tujye Methodist, Restoration, Apostolic, AEBR, Catholic n’ahandi. Umwihariko we kandi n’uko yibandaga ku makorari yo muri Huye, kuko ubwe yatwibwiriye ko kuba Radiyo iri I Huye, iba ikwiye no kuzamura ibikorerwa I Huye. 

Ubwo muri Korari Integuza twari tumaze gusohora indirimbo, twatunguwe no kumva buri cy’umweru indirimbo zacu kuri Radiyo Salus. Kuko mu Rwanda havugwaga icyo bitaga “Giti” gutanga amafaranga ku banyamakuru ngo bashyireho indirimbo z’abahanzi, cyangwa korari, bya nte gushaka kumenya impamvu we numva akora impande zose atavangura. Nari mwarimu mu Itorero nkaba n’umutoza wa korari, bityo nari nzi neza ko ntacyo korari yatanze kuri Giovanni ngo ajye ashyiraho indirimbo zacu. Ubwo naramutumiye aza ku rusengero turi muri repetisiyo turaganira, nibwo yadusobanuriye Misiyo yari afite. Kuri Giovanni Mahoro indirimbo yazifataga nk’imiti yomora, ivura imitima y’Abanyarwanda. Nk’umunyamakuru wa koraga n’ibiganiro bijyanye n’amateka, yari azi neza ko nyuma y’ibibazo abanyarwanda banyuze mu bikomeye bityo ko hari hakanewe ubutumwa bwomora Imitima. Aho niho yahereye atugira inama zo gukomeza kuririmba indirimbo zifite ubutumwa, kandi ziri mu kinayrwanda ururimi abanyarwanda bumva. Mu indirimbo 10 twari twasohoye, yatubwiye ko yakunze iyitwa “Igitaramo”, iyi ndirimbo ivuga ku igotaramo kizabera mu ijuru twese dufitiye amatsiko. Kuva ubwo yatangiye kujya ambaza amakuru y’amakorari, indirimbo yasohoye, aho niho havuye umubano hagati ya Giovanni Mahoro, na Korari Integuza yo Muri AEBR, Korari Elimu yo muri ADEPR Sumo, na Girugali yo muri Apostolic Cyarwa. Iminsi itatu mbere y’uko yitaba Imana yari yaje iwajye turi kuganira ku gitaramo ayo makorari yari guhuriramo n’andi yo muri Huye, twumvaga twatumira mu rwego rwo kuvuga ubutumwa bwiza. Wagira ngo yari azi ko agiye kutubanziriza kujya gutegura icyo gitaramo cyo mu Ijuru. Nti yahwemaga kuvugako byaba bibabaje abantu barimbutse kandi Imana yaraduhaye impano yo kuririmba ikora ku mitima ya benshi.  Kuri Giovanni kugirango igitaramo cyo mu ijuru kizitabirwe twagombaga gushyira imbaraga mu ivugabutumwa, rihindura imibereho y’abantu. Ubutumwa bwe  bwari ugutegurira abantu kuzaba mu gitaramo cyo mu Ijuru. Ubwo yaherukaga kuza k’urusengero rwa AEBR I Tumba, baramwakiriye bamuha ijambo ngo agire icyo avuga, nawe ati “Mfit’amatsiko yokuzumva indirimboo….” Ubwo aba atangiye gutera iyo ndirimbo ‘IGITARAMO’. Muri make abamuzi bazi ko yagiraga amagambo make kandi y’ubwenge. 

Kuwa 25/01/2017, ubwo twateguraga amateraniro yo ku mwibuka kuri AEBR, hamwe n’amakorari navuze, n’abambasaderi ba Salus, twa tunguwe no Gusanga mama we nawe yari azi indirimbo z’amakorari yakundaga. Nawe twafatanyije kuririmba iyo ndirimbo  ‘igitaramo’. Uyu munsi ndabizi ko hari gahunda yo kumwibuka irabera I huye, aho haraba kugera ku irimbi I Ngoma aho ashyiguye, nyuma hakaba guhurira hamwe mu rwego rwo kuganira ku buzima bwa Giovanni twa kundaga, dukunda kuko imirimo ye ikivuga, nk’ifoto y’urwibutsi yadusigiye. Ndagirango gusabe guharanira kuzaba mu gitaramo giteye amatsiko kizabera mu ijuru. Mfite ibyiringiro ko tuzasangayo mweneda Giovanni Mahoro maze turirimbane indirimbo yo kunesha muri icyo gitaramo. Ngaho nawe “ gira umutwe wo kwezwa uzabe muri icyo gitaramo.”

Imana ibahe imigisha. 
  
Umanditsi:
Pasitori Kubwimana Joel
Umunyeshuri muri Masters of Theology (African Christianity) at:
Akrofi-Christaller Institute of Theology, Mission and Culture/Akropong-Akuapem/Ghana



Comments

Popular posts from this blog

IMINSI 40 Y'UBUZIMA BUFITE INTEGO: UMUNSI WA 1, 'MBERE NA MBERE IMANA'

Rev. Mbanzabigwi Michel: Umubyeyi, Umushumba n’Umubwiriza butumwa bwiza

IMINSI 40 Y'UBUZIMA BUFITE INTEGO, UMUNSI WA 29, 'KWEMERA UMURIMO WAWE'