Intambara nziza





Iriburiro  

Mu rwandiko rwa kabiri Pawuro yandikiye Timoteyo, igice cya kane, Pawuro avuga amagambo ameze nk’umubyeyi uri kuraga umwana we.  Ku murongo wa gatandatu avuga ko ‘amaze kumera nk’ibisukwa ku gicaniro’, kandi ko abona ko igihe cye cyo kugenda gisohoye. Ku murongo wa 7-8, niho avuga amagambo nakuyeho umutwe w’inyigisho tugiye kuganira, “Narwanye intambara nziza, narangije urugendo, narinze ibyo kwizera. Ibisigaye mbikiwe ikamba ryo gukiranuka, iryo Umwami wacu, umucamanza utabera azampa kuri urya munsi, nyamara sijye jyenyine, ahubwo ni abakunze kuzaboneka kwe bose.”
Hari byinshi twakura mu magambo Pawuro ari kuvuga, ariko igikomeye n’ukumva ko hari intambara nziza. Ubundi iyo twumvise intambara akenshi duhita twumva ikintu kibi, aho abantu barwana, bakicana, bakica, bagasenga, bakangiza. Igihe twumva ko hari abahunga, abicwa n’inzara, ababura abana, ababyeyi, cyangwa abo bashakanye. Mbese kenshi intambara ikunze kujyana n’ibibi. None ni kuki umuntu nka Pawuro, umukozi w’Imana ukomeye yavuga ko yarwanye intambara nziza? Ese bivuzeko hari intambara mbi n’intambara nziza?  Mbere yo gusubiza ko hari intambara nziza n’intambara mbi reka tubanze tumenye intambara Pawuro avuga yarwanye. 
Intambara ya Pawuro
Usomye, 2Timoteyo 4:1-22, ntaho Pawuro avuga ko yafashe inkota, icumu, umuheto, cyangwa izindi ntwaro zakoreshwaga mu intambara mu gihe cye. Pawuro ntabwo avuga niba hari abo yateranye nabo imigeri cyangwa ibipfunsi. Ahubwo Pawuro uri kumusozo w’ubuzima bwe, ari kubwira Timoteyo umusore yabyaje ubutumwa, uko yakoze umurimo w’Imana. Ingorene n’akarengane yahuye nabyo kubwo kwizera Yesu no kuvuga ubutumwa bwa Kristo. Niyo mpamvu avuga ko ya Kiranutse , kandi ko Yarinze ibyo kwizera. Muri make Intambara Pawuro ya rwanye n’intambara yo  kwizera no gukiranuka. Kuba Pawuro yari kurugamba ryo kwizera no gukiranuka nibyo bitumwa intambara ye ayita intambara nziza. Kuko yabonaga kumusozo wayo hari ibihembo ateganirijwe. Kandi turabizi no muntambara zo mu isi abantu barwana, hari abahabwa impeta z’inshimwe ku musozo w’intambara. Rero tudatinze reka tuvuge ko hari intambara nziza n’intambara mbi.
Intambara nziza n’intambara mbi
Habaho, intambara nyinshi cyane. Ubu hari intambara zirwanirwa mu ikorana buhanga, izo benshi tutamenya ariko zihitana abantu n’ibintu. Hari intambara z’amagambo kandi nazo z’ihitana abantu n’ibintu. Hari intambara hagati y’ibihugu, cyangwa imitwe iryanya ibihugu, hari intambara ziba hagati y’imiryango. Amoko, uturere cyangwa  amadini. Izo ntambara zose nti twahita tuvuga ko ari mbi cyangwa nziza. Ikintu cy’igenzi gishobora kutuma intambara iba mbi cyangwa nziza ni GITERA. Gitera mvuga aha si izina ry’umuntu, ahubwo ni igitera intambara, impamvu ituma intambara ibaho. Ibindi bishobora  gutuma intambara iba nziza cyangwa  mbi n’uburyo iyo ntambara iryanwa n’ ibyo abantu barwanisha. Kuri Gitera, hari imirongo mwinshi yo muri Bibiriya yadufasha kumenye igitera intambara, ariko nahisemo umwe.  “Mbese muri mwe intambara ziva he, n’intonganya ziva he? Ntibiva ku byo mwinshimira bibi, birwanira mu ngingo zanyu?” Yakobo 4:1. Yakobo abigaragaza neza, igitera intambara, amakimbirane, intonganya, amacakubiri, n’ibiba mu ingingo z’abantu. Duhagarariye aha byaba byoroshye icyo gihe dushobora no gukemura iki kibazo. Kuko abantu babaye aribo batera intambara, byashoboka no ko twashaka uburyo bwo kubrinda, wenda mu inyigisho, cyangwa m’ubundi buryo. Ariko siko biri, usomye umurongo neza, urasanga mbere y’uko intambara isohoka mu muntu, hari indi iba yabanje muriwe. Ariho Yakobo avuga ngo “ ibirwanira mu ingingo zanyu”. Hari urugamba rukomeye rubanza kuba mu bantu mbere yuko tubona hanze abantu batangiye kurwana. Ese n’ ibiki biba birwanira mu muntu? Pawuro mu rwandiko yandikiye itorero ryo muri Efeso asoza avuga intambara na none. Abefeso 6:10 -18, muri iyi mirongo Pawuro agaragaza ko hari imbara, imyuka yahantu ho mukirere ko ariyo dukirana nayo. Ibi nibyo bibanza kuba mu mutima. Hari imyuka ibiri ijya iganiriza  umuntu: Umwuka w’Imana n’ umwuka wa satani. Bibiriya itwereka ko Umwauka w’Imana utajya uruhanya n’abantu, iyo wanze kumvira ibyo Imana ikubwira mu mutima wawe, wumvira satani. Iyo wumviye satani ibiva muri wowe nibyo bibyara intambara. Niyo mpamvu Pawuro abwira abo muri Efeso ko bakwiye kumenya umwanzi nyawe: imyuka ya hantu ho mu ijuru, abategeka isi y’umwijima, abo ngo nti bafite inyama n’amaraso. Muri make GITERA utera intambara ni satani. None niba satani ariwe utera intambara ni gute uvuga ko hari intambara nziza? Ese hari icyiza gituruka kuri satani ? icyo kibazo ni cyiza kukibaza, nta kintu cyiza satani akora. Akazike n’ukwica, kuyobya, no gushaka abo azarimbukana nabo. Ariko Pawuro nawe cyangwa najye ibyo ndi kuvuga ntabwo ari ‘ nateje intambara nziza ?’ oya ntabwo Pawuro yavuze ngo nateje intambara nziza, ahubwo yavuze ko yarwanye intambara nziza. Kurwana no guteza intambara biratadukanye. Ahubwo iyo ushoboye gutsinda intambara satani ateza, uba urwanye intambara nziza. Kuko nta muntu numwe uriho ushobora gutsinda Satani, iyo ataje intambara, bisaba ko ushaka gutsinda yisunga uwabasha gutsinda satani. Ushobora gutsinda satani ni umwe, ni Yesu Kristo. Niyo mpamvu Pawuro yavuze kwizera no gukiranuka. Izindi ntaro azivuga mu Rwandiko yandikiye Abefeso twavuze haruguru.
Twavuze ko ikindi gitumwa intambara iba mbi, cyangwa nziza ari uburyo tuyirwana, n’intwaro turwanisha. Uburyo butuma intambara iba nziza ni igihe turwana tuzi neza umwanzi, ko atari umuntu ufite inyama n’amaraso ahubwo ko ari satani. Bivuze ko ar’ukurwana intambara yo mu buryo bw’umwuka, atari kurwana mu buryo bw’umubiri. Ariko satani we yifuza ko dutsindwa mu urugamba rwo mu mitima bityo kugirango aduhindure ibikoresho byo kurwanisha yica, asahura abantu n’ibintu. Ikindi intwaro turwanisha zishobora kwerekana ubwoko bw’intambara turi kurwana. Ntabwo abizera barwanisha : ibitutsi, gutesha agaciro, gusuzugura, ingumi, imigeri, amacumu, imbunda, nizindi ntwaro tubona abantu barwanisha. Oya, ahubwo abizera barwanisha : Ukuri, Gukiranuka, Ubutumwa bwiza. Kwizera, Agakiza, Ijambo ry’Imana, Gusengashe Umwamuka iteka. Umuntu wese uri kurugamba afite izi ntwaro, uwo ari kurwana intambara nziza kandi ntabwo azatsindwa.  
Umusozo
Ntabwo nzi intambara wowe uri kurwana, ariko icyo nziko satani niwe GITERA utuma habaho intambara. Bityo kuko twe tutamunesha, hari uwamutsinze uwo ni Yesu. Reka kwirirwa utongana, utukana, ubona ko abantu bakwanga. Oya, nta muntu ukwanga, ahubwo satani arakwanga. Rero uwo ubona ko akwanga siwe ahubwo GITERA ari muriwe. Umubago wawe umugore wawe, abana bawe, abaturanyi, abo mukorana, abo musengana, abo bose sibo kibazo, ikibazo ni GITERA (SATANI). INTAMBARA NZIZA NI UKUMENYA UWO TURWANA NAWE, TUKAMENYA UBURYO DUKWIYE KURWANA NAWE N’INTWARO ZA MUTSINDA.

MUGIRE AMAHORO Y’IMANA
Umwanditsi:
Pasitori Kubwimana Joel
Umunyeshuri muri Masters of Theology (African Christianity) at:
Akrofi-Christaller Institute of Theology, Mission and Culture/Akropong-Akuapem/Ghana


Comments

Popular posts from this blog

IMINSI 40 Y'UBUZIMA BUFITE INTEGO: UMUNSI WA 1, 'MBERE NA MBERE IMANA'

Rev. Mbanzabigwi Michel: Umubyeyi, Umushumba n’Umubwiriza butumwa bwiza

IMINSI 40 Y'UBUZIMA BUFITE INTEGO, UMUNSI WA 29, 'KWEMERA UMURIMO WAWE'