Nehemiya urugero rw'umuyobozi ukenewe mu Itorero rya none

Iriburiro

Muri iyi minsi mu itsinda 'Dusome Bibiriya' turi gusoma igitabo cya Nehemiya. uyumunsi twasomye igice cya 6, aho dusanga Sanibarati, Tobiya na Geshemu bohereza Nehemiya ubutumwa bwo kumutera ubwoba ngo areke umurimo wo kubaka. Ubu ni ubugira kabiri ngira amahirwe yo gusoma iki gitabo cya Nehemiya, icyo maze kubona ni uko Nehemiya yari umuyobozi windashikirwa mu gihe cye. 

Mu igice cya mbere ubwo Nehemiya yari amaze kumva amakuru y'i Yerusaremu ko hasenyutse kandi ko nabasigaye basekwa, yagize agahinda. Uretse kugira agahinda yafashe umwanya wo gusenga asaba Imana imbabazi yatura ibyaha bya Abisiraheri bene wabo. umwami amaze kumuha uruhushya rwo kujya gusana i Yerusaremu, Nehemiya nti yagezeyo ngo yishyire hejuru. Aho kwivuga ko ariwe uje gukora ibitangaza Nehemiya yabwiye abantu uko Imana yabanye nawe, bityo abantu bumvako bagiye gukorana n'umuntu uri kumwe n'Imana. Muri iki gihe uzumva abakozi b'Imana benshi bivuga ibigwi, bavuga ko bakiza,aho kuvuga ko hakizimana. Usanga bene abo bashyira imbere inyungu zabo aho gushyira imbere inyungu zabo bayoboye. Ntabwo Nehemiya yaje i Yerusaremu kugirango abantu bamwemere, cyangwa bamusingize, ahubwo yaje kuko atari ashimishijwe no kumva amakuru y'i yerusaremu. 

Iyerusaremu hari harasenyutse, ariko abahasigaye ba Bayahudi batari barajyanywe mubunyage bari babayeho nabi. Benshi muribo ibyabo byari byarashize bitwarwa nabamwe muribo (Impfura/Nobles, na batware). Kuko hari inzara benshi batanze amasambu, inzabibu, abakobwa babo ho igwate birangira byose bitwawe kuko batabashije kwishyura. Nehemiya amaze kumva amarira yabantu, ahamagara impfura na batware bo mu bayuda arabacyaha abasaba gusubiza abantu ibyo babatwaye kubera inyungu. Mu mategeko Mose yari yarabahaye byari bibujijwe gusaba inyungu ku mafaranga bagurizanya. Aba bahise bemera kubisubiza, kuko nabo bari baziko Nehemiya we adashyira imbere inyungu ze ahubwo areba umurimo wo gusana inkike z'i Yerusaremu. 

kuki Nehemiya ari urugero ryiza rw'umuyobozi ukenewe mu Itorero rya none? 

Hari ibintu byinshi byamaze gusenyuka mu matorero: urukundo ryarakonje, hariho kwikunda no kwikubira mu bayobozi cyane, guharanira inyungu zabo aho gushyira imbere inyungu z'intama baragiye, insengero zimwe zirafunze kuko zitujuje ibisabwa nyamara abayobozi na bamwe mubakirisitu bari mu mazu yibitabashwa. Hakenewe abayobozi nka Nehemiya: 
  1. Bababazwa nuko Itorero ritukwa, rivugwa nabi, risuzugurwa 
  2. Bafata ibihe byogusenga, kwatura ibyaha byabo nibyabo bayoboye 
  3. Badatinya ba Sanibarati, Tobiya na Geshemu, ahubwo bahora biteguye kurwanira intama zabo 
  4. Abayobozi bashobora gutinyuka kubwira Imana ngo uzatwibukire kubyo twakoreye abantu bawe.  

Reka nsoze gushishikariza gusoma igitabo cya Nehemiya no gukunda gukoresha imbaraga, ubutunzi, ubwenge Imana yaguhaye ku murimo wayo. 



Imana ibahe imigisha. 

Pasitori Kubwimana Joel


Comments

Popular posts from this blog

IMINSI 40 Y'UBUZIMA BUFITE INTEGO: UMUNSI WA 1, 'MBERE NA MBERE IMANA'

Rev. Mbanzabigwi Michel: Umubyeyi, Umushumba n’Umubwiriza butumwa bwiza

IMINSI 40 Y'UBUZIMA BUFITE INTEGO, UMUNSI WA 29, 'KWEMERA UMURIMO WAWE'