Bene Isakari: Kumenya igihe no kumenya icyo gukora




Iriburiro  

 Kumenya icyo gukora n’igihe cyo kugikora n’ishingiro ry’iterambere mu mibereho ya bantu. Ushobora gukora ikintu cyiza ariko kuko ugikoze mu gihe kitaricyo bikagugiraho ingaruka mbi. Ushobora no kumenya igihe ariko ntumenye gukora ibikwiye muri icyo gihe, ibi nabyo bigira ingaruka mbi. Bene Isakari bari mu bantu ba mbere basobanukiwe no kumenya kugenzura igihe kugirango bamenye igikwiye gukorwa muri icyo gihe. 
“Abo mu Bisakari b’abanyabwenge bwo kumenya ibihe no kumenya ibyo Abisiraheri bakwiye gukora, abatware babo bari magana abiri kandi bene wabo bose bumviraga itegeko ryabo.” 1Ingoma 12:33. Mbere yo gusesengura uyu murongo ugaragaza bene Isakari nk’abanyabwenge mu kugenzura ibihe no kumenya icyo gukora, ni byiza kubanza kumenya bene isakari.
Isakari yari muntu iki?
Isakari yari umuhungu wa cyenda wa Yakobo akaba uwa gatanu yabyaranye na Leya, ubwo Racheli yemeraga gufata amadundayimu ya Leya akamwemerera ko Yakobo ari bumuraze. Itangiriro 30:14-18. Izina Isakari risobanuye (umugabo w’umukodeshanyo).
Ubwo Yakobo yatangaga umugisha kubana be, yagereranije Isakari nk’indogobe. Nkuko izina rye risobanura, Yakobo yamuraze kuba umuhinzi, Itangiriro 49:14-14. Uyu Isakari niwe Abisakari bakomokaho, abo Bibiriya ivuga ko bari bafite ubwenge bwo kumenya kugenzura ibihe no kumenya icyo gukora. Ab’Abanyarwanda twabyumva neza cyane, kuko umubare munini w’Abanyarwanda batunzwe no guhinga. Kugirango umuhinzi atere imbuto abanza kumenya ibihe, akamenya igihe cyo gutangira guhinga, icyo kubiba ni cyo gusarura. Abisakari kuko bari abakozi babanyembaraga, barazwe kuba abo gukorera icyate, byatumwe biga kugenzura ibihe kugirango bamenye ibyo bakwiye guhinga. Uko ubumenyi bwiyongeraga bageze kurwego rwo kugenzura ibihe bakamenya icyo Abisiraheli bose bakwiye gukora.  
Abisakari mu gihe cya Dawidi
Umurongo twatangiriyeho wo mu 1 Ingoma 12:33, uvuga ku muryango wa Isakari, iyo usomye icyo gice usanga havuga imiryango y’Abisiraheri yasanze Dawidi I Heburoni aho yimikiwe kuba Umwami w’Abisiraheri. Sawuri amaze gupfa ntabwo Abisiraheri bose bahise bayoboka Dawidi, mu bayobotse Dawidi mu bambere harimo Abisakari. Aba basobanukiwe ko Sawuri yabaye Umwami utarakoze ibyo Imana ishaka. Biryo amaze gupfa bari mu bambere bamenye igihe ni gikwiye gukorwa. Bahitamo kuyobaka Dawid wari warasutsweho amavuta ngo asimbure Sawuri. Ubumenyi bwo kugenzura ibihe bwatumye bafasha bamwe mubisiraheri kuyoboka Dawidi, kandi birangira batsinze, Dawidi aba umwami w’Abisiraheri. 

Isomo twakura kuri bene Isakari 
Igikenewe si ukumva ijambo ry’Imana dusoma muri Bibiriya gusa, ahubwo kumenya gushyira ijambo ry’Imana mu ingiro ni  byo byingenzi. Ntabwo twabasha gushyira ijambo ry’Imana mu ingiro, tutazi kugenzura ibihe, no kugenzura ibihe gusa nti bihagije, hatariho kumenya icyo gukora. Matayo 16 1-4, Abafarisayo na Basadukayo bari bafite ubumenyi mu byanditswe no mu mategeko ya Mose. Muri ibyo byanditswe abahanuzi batadukanye, yewe na Mose bari baravuze ko Mesiya azaza. Ariko ubwo yazaga nti babashije kumumenya, kandi bari bazi kugenzura ibihe. Bene Isakari bo ntabwo bari bazi kugenzura ibihe muburyo bw’ubumenyi gusa, ahubwo no muburyo bw’imyemerere. Ibi bigaragazwa nuko bamenye ko igihe cyo kuyoboka uwasutsweho amavuta kigeze.
Benshi mubizera muri iki gihe bameze nk’Abafarisayo na Basadukayo, usanga bazi igihe cyo, kubiba no gusarura, igihe cyo kwiga ni gihe cyo gukora, igihe cyo kubyara no kutabyara, igihe cyo gushaka no kudashaka. Ubumenyi bwariyongereye kuburyo abantu bamenya ko mu mwaka itanu irimbere hazaba ubwira kabiri, nibindi. Ariko kumenya igihe ijambo ry’Imana rivuga birenze ibyo turebesha amaso, ibyo ubwenge bwacu bubasha gutekereza, ahubwo ni ukumenya kumvuria Umwuka w’Imana.  Abafarisayo na Basadukayo bananiwe kumenya ko Kristo ari kumwe nabo, niko benshi muri ik’igihe bananiwe kumenya ko ubwami bw’Imana buri muri twe. Ibi biterwa no kuba abantu benshi barebesha amaso y’umubiri kurusha amaso y’umutima. Kwizera Yesu no kumahanga amaso kumanywa na nijoro nibyo bitubashisha guhumuka amaso y’umutima akabona, tukamenya igihe turimo n'igikwie gukorwa. 

Umwanditsi: Pasitori Kubwimana Joel

Comments

Popular posts from this blog

IMINSI 40 Y'UBUZIMA BUFITE INTEGO: UMUNSI WA 1, 'MBERE NA MBERE IMANA'

Rev. Mbanzabigwi Michel: Umubyeyi, Umushumba n’Umubwiriza butumwa bwiza

IMINSI 40 Y'UBUZIMA BUFITE INTEGO, UMUNSI WA 29, 'KWEMERA UMURIMO WAWE'