Posts

Kuki Yesu Yabatijwe na Yohana?

Image
Iriburiro   Muri gahunda yo gusoma Ijambo ry’Imana buri munsi, ubu turi gusoma igitabo cya Matayo. Ikibazo twibajije muri iki cyumweru kirebana no gushaka kumenya impamvu Yesu ya Batijwe na Yohana. Matayo igice cya 3, hatangira hatwerekako Yohana yabatizaga abantu kuko bari barataye Imana bakajya mubyaha. Bivuzeko Yohana yabatizaga abanyabyaha, kuko icyambere yabasabaga kwari ukwihana, umubatizo ugakurikiraho. Ubwo Yohana yarimo abatiza yabwiye abantu ko inyuma ye hari undi umuruta, uzabatirisha Umwuka n’umuriro. Akivuga ayo magambo Yesu aza amusanga ngo amubatize.  Impamvu Yesu yabatijwe (Matayo 3:11-17)  Hari abashobora kugirango gusubiza impamvu Yesu yabatijwe biroroshye, oya. Matayo 3:13-14, ubwo Yesu yasangaga Yohana ngo amubatize, Yohana byaramushobeye, kubwa Yohana Yesu niwe wari ukwi kubatiza Yohana.  None niba Yesu atari umunyabyaha kuki yasabye Yohana ku mubatiza? Iki nicyo kibazo twibaza, tugirango turebeko twabasha gusoma neza tuk...

Eliya Malaki yahanuye yaraje cyangwa ntaraza?

Image
Iriburiro Hamwe n’abandi duhurira kurubuga Dusome Bibiriya, nizindi mbuga zitadukanye kuri whattsApp kuva kuwa 26/09/2018 twatangiye gusoma igitabo cya Malaki.   Igitabo cya Malaki nicyo gitabo giheruka ibindi mu Isezerano rya Kera. Iki gitabo cyanditswe na Malaki ahagana mu 430 mbere ya Yesu. Abayunda bari I Yudeya nyuma yo kuva mu bunyage nibo Malaki yanditse ahanurira. Ubutumwa bwigenzi yabagejejeho bwari ubwo kubabwirako “ Mesiya Umwami azaza atazanywe no gucira ubwoke bwe urubanza gusa, ahubwo ko azaba aje no guha ubwoko bwe umugisha nokubasubiza ikuzo.”   Kuwa Gatandatu twasomye Malaki igice cya kane, kubakoresha Bibiriya Yera Malaki 3:19-24. Malaki 4:5-6; 3:23-24 kubakoresha Bibiriya Yera itari iyo muri Terefone, Malaki ahanura avuga ko hari Eliya uzaza.   “Dore nzaboherereza umuhanuzi Eliya, umunsi w’Uwiteka ukomeye kandi   uteye ubwoba utaragera. Uwo ni we uzasanganya imitima y’abana n’iya ba se, kugirango ntazaza kurimbuza isi umuvumo.”  ...

Intambara nziza

Image
Iriburiro    Mu rwandiko rwa kabiri Pawuro yandikiye Timoteyo, igice cya kane, Pawuro avuga amagambo ameze nk’umubyeyi uri kuraga umwana we.   Ku murongo wa gatandatu avuga ko ‘amaze kumera nk’ibisukwa ku gicaniro’, kandi ko abona ko igihe cye cyo kugenda gisohoye. Ku murongo wa 7-8, niho avuga amagambo nakuyeho umutwe w’inyigisho tugiye kuganira, “Narwanye intambara nziza, narangije urugendo, narinze ibyo kwizera. Ibisigaye mbikiwe ikamba ryo gukiranuka, iryo Umwami wacu, umucamanza utabera azampa kuri urya munsi, nyamara sijye jyenyine, ahubwo ni abakunze kuzaboneka kwe bose.” Hari byinshi twakura mu magambo Pawuro ari kuvuga, ariko igikomeye n’ukumva ko hari intambara nziza. Ubundi iyo twumvise intambara akenshi duhita twumva ikintu kibi, aho abantu barwana, bakicana, bakica, bagasenga, bakangiza. Igihe twumva ko hari abahunga, abicwa n’inzara, ababura abana, ababyeyi, cyangwa abo bashakanye. Mbese kenshi intambara ikunze kujyana n’ibibi. None ni kuki u...

Nehemiya urugero rw'umuyobozi ukenewe mu Itorero rya none

Iriburiro Muri iyi minsi mu itsinda ' Dusome Bibiriya' turi gusoma igitabo cya Nehemiya. uyumunsi twasomye igice cya 6, aho dusanga Sanibarati, Tobiya na Geshemu bohereza Nehemiya ubutumwa bwo kumutera ubwoba ngo areke umurimo wo kubaka. Ubu ni ubugira kabiri ngira amahirwe yo gusoma iki gitabo cya Nehemiya, icyo maze kubona ni uko Nehemiya yari umuyobozi windashikirwa mu gihe cye.  Mu igice cya mbere ubwo Nehemiya yari amaze kumva amakuru y'i Yerusaremu ko hasenyutse kandi ko nabasigaye basekwa, yagize agahinda. Uretse kugira agahinda yafashe umwanya wo gusenga asaba Imana imbabazi yatura ibyaha bya Abisiraheri bene wabo. umwami amaze kumuha uruhushya rwo kujya gusana i Yerusaremu, Nehemiya nti yagezeyo ngo yishyire hejuru. Aho kwivuga ko ariwe uje gukora ibitangaza Nehemiya yabwiye abantu uko Imana yabanye nawe, bityo abantu bumvako bagiye gukorana n'umuntu uri kumwe n'Imana. Muri iki gihe uzumva abakozi b'Imana benshi bivuga ibigwi, bavuga ko bakiza,aho...

Bene Isakari: Kumenya igihe no kumenya icyo gukora

Image
Iriburiro     Kumenya icyo gukora n’igihe cyo kugikora n’ishingiro ry’iterambere mu mibereho ya bantu. Ushobora gukora ikintu cyiza ariko kuko ugikoze mu gihe kitaricyo bikagugiraho ingaruka mbi. Ushobora no kumenya igihe ariko ntumenye gukora ibikwiye muri icyo gihe, ibi nabyo bigira ingaruka mbi. Bene Isakari bari mu bantu ba mbere basobanukiwe no kumenya kugenzura igihe kugirango bamenye igikwiye gukorwa muri icyo gihe.   “Abo mu Bisakari b’abanyabwenge bwo kumenya ibihe no kumenya ibyo Abisiraheri bakwiye gukora, abatware babo bari magana abiri kandi bene wabo bose bumviraga itegeko ryabo.” 1Ingoma 12:33 . Mbere yo gusesengura uyu murongo ugaragaza bene Isakari nk’abanyabwenge mu kugenzura ibihe no kumenya icyo gukora, ni byiza kubanza kumenya bene isakari. Isakari yari muntu iki? Isakari yari umuhungu wa cyenda wa Yakobo akaba uwa gatanu yabyaranye na Leya, ubwo Racheli yemeraga gufata amadundayimu ya Leya akamwemerera ko Yakobo ari bumuraze. I...

Itorero n'Umuryango

Image
Itorero rigira ubusobanuro bwinshi, ariko Itorero tuvuga hano ni Umuryango w’Abizera Kirisitu. Itorero rya kirisitu ni rimwe ku isi ari ryo Torero ritagaragara, rifite abayoboke bari mu amatorero agaragarira abantu menshi ari ku isi.   Muri iyi minsi turimo bigaragara neza ko umuryango mugari wasimbuwe n’umuryango w’abizera ariryo Torero cyangwa aho umuntu asengera n’abo asengana nabo. Usanga umukirisitu agira igihe kinini ku rusengero aho asengera, ugasanga afitanye ubusabane bwimbitse n’abo asengana kuko akenshi ari nabo yiyambaza mu bihe byiza cyangwa bibi. Ni byiza nk’umuryango kugira Itorero ryo gufatanya na ryo kuko bigira umumaro ukomeye, hari mo kunguka umuryango mugari wiyongera ku muryango mugari umuntu aba asanzwe abarizwamo ku buryo bw’isano ishingiye ku maraso. Maze igihe mba mu inama y’itoreo nsengeramo ni kenshi nabonye abantu baza mu inama y’Itorero kuvuga ko bafite ubukwe ariko benshi ijambo “nimwe muryango mfite” nti baburaga kurivuga. Bigaraga...
Image
Amategeko Icumi Yo Gukunda Abana Bawe Pasitori Karengera Elisée mu inyigisho ze ku muryango yagerageje gutekereza asanga hari ingingo icumi yise “Amategeko icumi yo Gukunda Abana Bawe” zafasha aba byeyi. Abana nibo Yesu yatanzeho urugero, ubwo yigisha uburyo abashaka ubwami bw’Ijuru bakwiye kumera. Muri iki gihe ubona ababyeyi bahuze cyane, basinziriye cyane nka wa mugore waryamiye umwana we akamwica (1 Abami 3:16-28). Uyu mugore ntabwo yishe umwana we gusa ahubwo yishe nabari kuzakomoka kuri uwo mwana. Ibi nibyo birikuba abana benshi n’abazabakomokaho bari kwicwa n’ababyeyi mu buryo ba barera kuko bapfa bahagaze.   Mubyeyi sigaho kwica abana bawe cyane ko atari bo gusa uri kwica ahubwo na bazabakomokaho bose uri kubica. Uri kwica Umuryango,   Itorero ni Gihugu niba nta burere uri guha abana bawe. Gerageza kubahiriza izi ngingo icumi, twise amategeko 10 yo gukunda abana bawe:   1). Ntugasharirire abana bawe (reba Ef. 6:4). Abana ntugomba gutekereza ko bifata ...