Pasitori Karengera Elisée mu inyigisho ze ku muryango yagerageje gutekereza asanga hari ingingo icumi yise “Amategeko icumi yo Gukunda Abana Bawe” zafasha aba byeyi. Abana nibo Yesu yatanzeho urugero, ubwo yigisha uburyo abashaka ubwami bw’Ijuru bakwiye kumera. Muri iki gihe ubona ababyeyi bahuze cyane, basinziriye cyane nka wa mugore waryamiye umwana we akamwica (1 Abami 3:16-28). Uyu mugore ntabwo yishe umwana we gusa ahubwo yishe nabari kuzakomoka kuri uwo mwana. Ibi nibyo birikuba abana benshi n’abazabakomokaho bari kwicwa n’ababyeyi mu buryo ba barera kuko bapfa bahagaze.  Mubyeyi sigaho kwica abana bawe cyane ko atari bo gusa uri kwica ahubwo na bazabakomokaho bose uri kubica. Uri kwica Umuryango,  Itorero ni Gihugu niba nta burere uri guha abana bawe. Gerageza kubahiriza izi ngingo icumi, twise amategeko 10 yo gukunda abana bawe: 
1). Ntugasharirire abana bawe (reba Ef. 6:4). Abana ntugomba gutekereza ko bifata nk'abantu bakuru. Nubashakaho byinshi cyane birenze ubushobozi bwabo bizatuma bitakariza icyizere kuko batazabishobora. 
2). Ntukagereranye abana bawe n'abandi bana. Bumvishe ukuntu ushima ibyiza bafite bidasa n'iby'abandi hamwe n'impano bahawe n'Imana.
3). Bahe inshingano mu bireba urugo kugira ngo basobanukirwe ko bafite agaciro cyane mu muryango. Iyo umuntu ashoboye gusohoza inshingano ni kimwe mu bintu bikomeye cyane bituma umuntu yumva ko afite agaciro.
4). Fata umwanya wo kubana n'abana bawe. Ibyo bituma bumva ko ari ab'igiciro kuri wowe. Ibintu wabaha ntibishobora gusimbura kubiha wowe ubwawe. Ikindi kandi, abana bafata cyane imico y'abantu bakunze kuba bari kumwe na bo kenshi.
5). Niba hari ikintu kibi ushaka kuvuga, gerageza kukivuga mu buryo bwiza. Nta na rimwe ndabwira abana banjye ko ari "babi" igihe batanyumviye. Ahubwo nshobora nko kubwira umuhungu wanjye nti, "Uri umwana mwiza, kandi abana beza ntabwo bajya bakora nk'ibyo umaze gukora!" (ariko nigihano nacyo ki kabaho, bitewe ni kosa yakoze).
6). Sobanukirwa ko ijambo "oya" risobanura ngo "Nkwitayeho." Sibyiza ko abana bakora ibyo bishakiye byose. Kubwira umwana oya, cyangwa kumubuza gukubagana, no gukora ibindi byose uko yishakiye si bibi, ahubwo ni byiza kuko amenya ko buri kintu gikorwa kuri gahunda.
7). Menya ko abana bawe bazakwigana. Abana bigira ku rugero bahabwa n'ababyeyi babo. Umubyeyi w'umunyabwenge ntabwo yigera abwira umwana we ngo, "Jya ukora ibyo mvuga, ntugakore nk'ibyo nkora." Ahubwo ahora azi neza ko ibyo akora aribyo abana babona, bafatiraho urugero.
8). Ntugashake gukemurira abana bawe buri kibazo cyose. Buri mwana avukana impano, ubumenyi yihariye. Iyo ukorera umwana ikintu cyose utuma we ntacyo azimarira. Kuko ukwiye guhora uzirikana ko mutazahorana, bityo akwiye no gutozwa gukora akiri muto aho gukorerwa bwose. Kuko mugukora niho impano ye nu bumenyi bwe bikura.
9). Korera Imana n'umutima wawe wose. Iyi ngingo ifite aho ihuriye niya 7, abana bigana ababyeyi muri byose. No mugukorera Imana ukwiye kubabera urugero rwiza.
10). Igisha abana bawe Ijambo ry'Imana. Akenshi ababyeyi bashyira imbere kwiga kw'abana babo ariko bakananirwa kubaha uburere bw'ingenzi kuruta ubundi, uburere bushingiye ku Ijambo ry’Imana. 

Ikiruta byose uko bukeye nuko bwije ujye usengera abana bawe. Bashyire mu biganza bya Yesu niwe bwishingizi buruta ubundi. Imana idushoboze gukunda abana bacu no kubayobora mu inzira nziza. 

Umwanditsi:

Pasitori Kubwimana Joel
Umunyeshuri muri Masters of Theology (African Christianity) at:
Akrofi-Christaller Institute of Theology, Mission and Culture/Akropong-Akuapem/Ghana



Comments

Popular posts from this blog

IMINSI 40 Y'UBUZIMA BUFITE INTEGO: UMUNSI WA 1, 'MBERE NA MBERE IMANA'

Rev. Mbanzabigwi Michel: Umubyeyi, Umushumba n’Umubwiriza butumwa bwiza

IMINSI 40 Y'UBUZIMA BUFITE INTEGO, UMUNSI WA 29, 'KWEMERA UMURIMO WAWE'