Itorero n'Umuryango
Itorero rigira ubusobanuro bwinshi, ariko Itorero
tuvuga hano ni Umuryango w’Abizera Kirisitu. Itorero rya kirisitu ni rimwe ku
isi ari ryo Torero ritagaragara, rifite abayoboke bari mu amatorero agaragarira
abantu menshi ari ku isi.
Muri iyi minsi turimo bigaragara neza ko umuryango
mugari wasimbuwe n’umuryango w’abizera ariryo Torero cyangwa aho umuntu
asengera n’abo asengana nabo. Usanga umukirisitu agira igihe kinini ku
rusengero aho asengera, ugasanga afitanye ubusabane bwimbitse n’abo asengana
kuko akenshi ari nabo yiyambaza mu bihe byiza cyangwa bibi. Ni byiza
nk’umuryango kugira Itorero ryo gufatanya na ryo kuko bigira umumaro ukomeye,
hari mo kunguka umuryango mugari wiyongera ku muryango mugari umuntu aba
asanzwe abarizwamo ku buryo bw’isano ishingiye ku maraso. Maze igihe mba mu
inama y’itoreo nsengeramo ni kenshi nabonye abantu baza mu inama y’Itorero
kuvuga ko bafite ubukwe ariko benshi ijambo “nimwe muryango mfite” nti baburaga
kurivuga. Bigaragaza neza ko Itorero rifite umwanya n’uruhare rukomenye mu mibereho
y’abayoboke baryo.
Iyo umuryango ufite aho usengera biba byiza hatabayeho
guhindagura insengero kuko bigira ingaruka zitari nziza ku muryango cyane cyane
iyo ufite abana. Usanga abana bagenda bagira uburere butari bwiza kubera
guhindagura inshuti, kandi no ku babyeyi biba uko.
Muri iki gihe usanga hari inyigisho zitadukanye mu matorero
atandukanye, hari aho usanga umuryango udahabwa agaciro mu inyigisho zitangwa. Nibyiza
kumenya neza ko kudahindagurika mu myizerere nk’umukirisitu ari ingenzi kugira
ngo no mu mibanire hagati mu muryango hatabamo guhindagurika.
Umuryango ukeneye Itorero riwitaho, mu buryo
bw’ubujyanama, no mu buryo bw’ubutunzi mu gihe umuryango ugeze mu ubukene.
Kandi Itorero rigirwa n’imiryango, bivuze ko umuryango uri mu inkingi zigize
Itorero. Ni yo mpamvu ari byiza ko abayobozi b’Itorero bibuka ko umuryango nawo
uri mu inshingano zabo. Hakwiye kubaho kuzuzanya hagati y’umuryango n’Itorero
kugira ngo umuryango utere imbere n’Itorero naryo ritere imbere. Itorero rikwiye kuzirikana ko iyo umuntu
arigannye aba ashaka aho abona umunezero n’amahoro atahabwa n’umuryango we,
inshuti cyangwa ubutunzi. Niyo mpamvu atari byiza kubona no kumva ingo
zisenyuka nyinshi ziba iz’abari mu Itorero. Amatorero akwiye guha umwanya
uhagije gahunda y’abubatse ingo mu rwego rwo kubafasha, kubahugura no kubagira
inama ku mibanire myiza hagati y’abashakanye nuko bakwita ku miryango yabo
batibagwiwe umurimo w’Imana.
Hari igihe usanga gahunda yo mu Itorero iba intandaro
y’amakimbirane cyangwa gutandukana kw’abashakanye. Urugero birashoboka ko umwe
mu bashakanye adakijijwe, cyangwa akijijwe ariko atarakura mu gakiza. Iyo umwe
mu bashakanye afashe gahunda cyangwa yitabiriye gahunda y’amasengesho, ivuga
butumwa n’izindi zituma atarara iwe cyangwa atirirwa iwe biba byiza iyo habaye
kubiganira mbere yo gufata icyemezo cyo kujya muri iyo gahunda. Usigaye wumva
umuntu agira ati: “na tadukanye nuwo twari twarashakanye kuko yambuzaga
gukorera Imana.” Ibi ni ubuyobe bukomeye Imana ntiyemera gutandukana, kandi
n’iyo bibayeho ntiyemera ko abatandukanye bashaka abandi keretse biyunze
bagasubirana, cyane ku Abakirisitu. Gutandukana nuwo mwashakanye ugashaka undi
ni ubusambanyi kandi Imana ibwanga urunuka. Niba uwo mubana adakijijwe ibyo si
ikibazo gikomeye kuko uwo ariwo murimo Imana iguhaye ngo umwerere imbuto bityo
ahidurwe n’ingeso zawe nziza nk’uko Petero abigiramo inama abagore ababwira ko
bakwiye kugira ingeso nziza kugira ngo abagabo babo n’ubwo baba badakijijwe
bahindurwe n’ingeso zabo nziza. Ntibikwiye ko umurimo w’Imana uba impamvu yo
gutandukana kw’abashakanye, ahubwo umurimo w’Imana ukwiye kuba ku isonga mu
ibyubaka imibanire myiza hagati y’abashakanye.
Imana Ibahe imigisha
Umanditsi:
Pasitori Kubwimana Joel
Umunyeshuri muri Masters of Theology (African
Christianity) at:
Akrofi-Christaller Institute of Theology, Mission
and Culture/Akropong-Akuapem/Ghana
Comments
Post a Comment