Posts

Nehemiya urugero rw'umuyobozi ukenewe mu Itorero rya none

Iriburiro Muri iyi minsi mu itsinda ' Dusome Bibiriya' turi gusoma igitabo cya Nehemiya. uyumunsi twasomye igice cya 6, aho dusanga Sanibarati, Tobiya na Geshemu bohereza Nehemiya ubutumwa bwo kumutera ubwoba ngo areke umurimo wo kubaka. Ubu ni ubugira kabiri ngira amahirwe yo gusoma iki gitabo cya Nehemiya, icyo maze kubona ni uko Nehemiya yari umuyobozi windashikirwa mu gihe cye.  Mu igice cya mbere ubwo Nehemiya yari amaze kumva amakuru y'i Yerusaremu ko hasenyutse kandi ko nabasigaye basekwa, yagize agahinda. Uretse kugira agahinda yafashe umwanya wo gusenga asaba Imana imbabazi yatura ibyaha bya Abisiraheri bene wabo. umwami amaze kumuha uruhushya rwo kujya gusana i Yerusaremu, Nehemiya nti yagezeyo ngo yishyire hejuru. Aho kwivuga ko ariwe uje gukora ibitangaza Nehemiya yabwiye abantu uko Imana yabanye nawe, bityo abantu bumvako bagiye gukorana n'umuntu uri kumwe n'Imana. Muri iki gihe uzumva abakozi b'Imana benshi bivuga ibigwi, bavuga ko bakiza,aho...

Bene Isakari: Kumenya igihe no kumenya icyo gukora

Image
Iriburiro     Kumenya icyo gukora n’igihe cyo kugikora n’ishingiro ry’iterambere mu mibereho ya bantu. Ushobora gukora ikintu cyiza ariko kuko ugikoze mu gihe kitaricyo bikagugiraho ingaruka mbi. Ushobora no kumenya igihe ariko ntumenye gukora ibikwiye muri icyo gihe, ibi nabyo bigira ingaruka mbi. Bene Isakari bari mu bantu ba mbere basobanukiwe no kumenya kugenzura igihe kugirango bamenye igikwiye gukorwa muri icyo gihe.   “Abo mu Bisakari b’abanyabwenge bwo kumenya ibihe no kumenya ibyo Abisiraheri bakwiye gukora, abatware babo bari magana abiri kandi bene wabo bose bumviraga itegeko ryabo.” 1Ingoma 12:33 . Mbere yo gusesengura uyu murongo ugaragaza bene Isakari nk’abanyabwenge mu kugenzura ibihe no kumenya icyo gukora, ni byiza kubanza kumenya bene isakari. Isakari yari muntu iki? Isakari yari umuhungu wa cyenda wa Yakobo akaba uwa gatanu yabyaranye na Leya, ubwo Racheli yemeraga gufata amadundayimu ya Leya akamwemerera ko Yakobo ari bumuraze. I...

Itorero n'Umuryango

Image
Itorero rigira ubusobanuro bwinshi, ariko Itorero tuvuga hano ni Umuryango w’Abizera Kirisitu. Itorero rya kirisitu ni rimwe ku isi ari ryo Torero ritagaragara, rifite abayoboke bari mu amatorero agaragarira abantu menshi ari ku isi.   Muri iyi minsi turimo bigaragara neza ko umuryango mugari wasimbuwe n’umuryango w’abizera ariryo Torero cyangwa aho umuntu asengera n’abo asengana nabo. Usanga umukirisitu agira igihe kinini ku rusengero aho asengera, ugasanga afitanye ubusabane bwimbitse n’abo asengana kuko akenshi ari nabo yiyambaza mu bihe byiza cyangwa bibi. Ni byiza nk’umuryango kugira Itorero ryo gufatanya na ryo kuko bigira umumaro ukomeye, hari mo kunguka umuryango mugari wiyongera ku muryango mugari umuntu aba asanzwe abarizwamo ku buryo bw’isano ishingiye ku maraso. Maze igihe mba mu inama y’itoreo nsengeramo ni kenshi nabonye abantu baza mu inama y’Itorero kuvuga ko bafite ubukwe ariko benshi ijambo “nimwe muryango mfite” nti baburaga kurivuga. Bigaraga...
Image
Amategeko Icumi Yo Gukunda Abana Bawe Pasitori Karengera Elisée mu inyigisho ze ku muryango yagerageje gutekereza asanga hari ingingo icumi yise “Amategeko icumi yo Gukunda Abana Bawe” zafasha aba byeyi. Abana nibo Yesu yatanzeho urugero, ubwo yigisha uburyo abashaka ubwami bw’Ijuru bakwiye kumera. Muri iki gihe ubona ababyeyi bahuze cyane, basinziriye cyane nka wa mugore waryamiye umwana we akamwica (1 Abami 3:16-28). Uyu mugore ntabwo yishe umwana we gusa ahubwo yishe nabari kuzakomoka kuri uwo mwana. Ibi nibyo birikuba abana benshi n’abazabakomokaho bari kwicwa n’ababyeyi mu buryo ba barera kuko bapfa bahagaze.   Mubyeyi sigaho kwica abana bawe cyane ko atari bo gusa uri kwica ahubwo na bazabakomokaho bose uri kubica. Uri kwica Umuryango,   Itorero ni Gihugu niba nta burere uri guha abana bawe. Gerageza kubahiriza izi ngingo icumi, twise amategeko 10 yo gukunda abana bawe:   1). Ntugasharirire abana bawe (reba Ef. 6:4). Abana ntugomba gutekereza ko bifata ...

Why has the Lord defeated us today before the Philistines?

Image
Sermon: Why has the Lord defeated us today before the Philistines?    THE BACKGROUND The first Book of Samuel is also called by some Biblical scholars ‘the first Book of the Kings’. This is the Book which gives us the account of election of two important Israelites kings anointed by Samuel: Soul and David. But today our focus will be on the Israelites battle against the philistines, 1 Samuel 4:1-11.    This account is showing us how Israelites were in a horrible situation. They went out to fight against the Philistines, but they were defeated. In the first battle the Philistines killed 4000 Israelites. And after the Israelites had come into the camp the elders had a meeting. During this evaluation meeting, the elders asked “Why has the Lord defeated us today before the Philistines?” As elders they had to look for solution and they decided to bring the Ark of the Covenant. They added a fascinating statement, (v.3) “that when it comes among us ...

Inkwano

Image
Mu bikorwa bikorwa mu umuhango w’ubukwe bwo gusaba no gukwa icy’ingezi ni ugutanga inkwano, aho umuryango w’umusore utanga inkwano ku muryango w’umukobwa. Inkwano mbere yabaga akenshi ari inka yatangwaga. Ubu akenshi hatangwa amafaranga mu icyimbo cy’inka. Inkwano yabaga ari ikimenyetso cy’ishimwe ku muryango w’umukobwa n’uwumuhungu kuko umuryango w’umukobwa nawo wagiraga igihe cyo gutanga indongoranyo yabaga ari inka. Ubu hasigaye hagaragara igisa no kugurisha mu ugutanga inkwano kubera umubare w’amafaranga asigaye asabwa umusore. Usigaye wumva bavuga bati: “umukobwa wacu yarize bityo muraduha miriyoni izi.” Ibi bituma rimwe na rimwe umusore cyangwa umugabo afata umukobwa nk’aho yamuguze.   Inkwano isigaye iri ku isonga mu ibitera ubukene ku ingo zigishingwa kuko umusore aba yarafashe amadeni ngo akunde yuzuze ishingano ze. Nti byari bikwiye ko inkwano ituma urugo rusenyuka rutamaze kabiri. Uruhare runini ruri ku umuryango w’umukobwa ukwiye kutifuza ibya mirenge mu gi...

Jesus deliberately chose the path of weakness

Image
On 29 th March 2018, at Akrofi-Kristaller Institute of Theology, Mission and Culture/Akropong-Akuapem/Ghana, we had a Communion service. In his sermon Rev. Dr. James Walton said that “Jesus deliberately chose the path of weakness.” I like to write down some key words when I’m following a speech of a sermon, so I immediately wrote down this powerful phrase.   In explaining how Jesus could have chose the path of strength, he said that on angel can kill one hundred and eight-five thousand people.   2Kings 19:35 is a good example.   I wake up this morning writing to my wife, family members and friends back home in Rwanda on WhatsApp, wishing them a happy Good Friday and asking them to keep thinking about the fact that Jesus died for our sins. As I was sharing the massage to them an idea cross my mind “if Jesus did not chose the path of weakness and chose Peter’s path?”   I took my Bible and started to read trying to know Peter’s path. Peter’s Path In tryin...